Umupilote w’imyaka 17 yabaye umuntu muto uzengurutse isi mu ndege wenyine

Umuhungu w’ingimbi utwara indege yabaye umuntu wa mbere muto ku isi utwaye indege nto wenyine akazenguruka imigabane y’isi.

Mack Rutherford, w’imyaka 17, yagushije indege i Sofia muri Bulgaria, nyuma y’amezi atanu y’ingendo zamugejeje mu bihugu 52.

Mu nzira, Mack, ufite ababyeyi b’Abongereza wakuriye mu Bubiligi, yahuye n’inkubi z’imiyaga muri Sudan ndetse yaraye ku kirwa kidatuwe mu nyanja ya Pasifika.

Mushiki we mukuru, Zara, na we asanganywe umuhigo ku isi w’umuntu w’igitsina gore ukiri muto watwaye indege ahanyuranye ku isi ari wenyine.

Muri Mutarama(1) uyu mwaka Zara ni bwo yarangije ingendo ze, avuga ko “namugiriye [Mack] inama ari mu nzira”, ndetse yagiye kumuramutsa i Sofia agarutse aho yatangiriye ingendo ze.

Umuhigo wari uriho wo gutwara indege wenyine ku muntu muto wari ufitwe n’Umwongereza Travis Ludlow, wari ufite imyaka 18 n’iminsi 150 ubwo yarangizaga urugendo rwe umwaka ushize.

Amaze guca uyu muhigo, Mack yashishikarije abandi “gukurikira inzozi zawe, uko waba ungana kose”.

Yongeraho ati: “Kora cyane maze utere intambwe ugere ku ntego zawe.”

Mu ngendo ze yageze ku migabane ya Africa, Aziya, Uburayi, no muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yambuka inyanja ebyiri.

Mack uvuka mu muryango w’abatwara indege, yahagurukiye mu murwa mukuru Sofia wa Bulgaria tariki 23 Werurwe(3), mu rugendo rutangaje agana mu bushyuhe bukaze i Dubai aza no gutungurwa n’ifungwa ry’ibibuga by’indege mu Buhinde.

Uyu musore muto yavuze kandi ko yaraye ahantu yikinze iruhande rw’umuhanda w’indege ku kirwa kidatuwe kiri mu nyanja ya Pasifika nyuma y’ibihe bigoye by’ikirere kirimo imvura n’ibicu.

Mu kiganiro mbere yahaye CNN ubwo yari hagati mu rugendo rwe, Mack yavuze ko hamwe mu hantu heza yabashije kurebera mu kirere harimo ibyanya by’inyamaswa muri Kenya n’imiturirwa ya New York.

Yongeyeho ko kugira “ikintu nshobora kureba” byatumye akomeza kugendera ku butumburuke butoya – byageze aho abugendaho amasaha 11.

Abajijwe imigambi ye y’ahazaza, Mack yagize ati: “Nzakomeza kuguruka. Ndi gutekereza ikintu nk’indege za gisirikare, ariko ubu 100% nta kintu nahamya.

“Nyuma yo kurangiza ibi ngiye kwibanda ku ishuri ngerageze uko nshoboye gushyikira abandi.”

Nk’umusaruro w’umuhate we, yaciye imihigo ibiri ya Guinness World Records – aba umuntu ukiri muto uzengurutse ku isi mu ndege wenyine, n’umuntu muto ukoze ibi ari mu ndege ntoya cyane.

Uyu musore muto yari atwaye akadege gato ariko gakora cyane, gashobora kugenda ku muvuduko wa 300Km/h.

Mushiki we Zara yavuze ko yageragezaga “buri gihe” kuvugana nawe no gufasha musaza we mu gihe yari mu kirere.

Yagize ati: “Ababyeyi bacu bamuhamagaraga buri munsi, nanjye nkazamo barimo kuvugana.

“Namugiriye inama ari mu nzira, kugira ngo zimugirire akamaro.”

Agifite imyaka itatu, Mack yari yaravuze ko ashaka kuzaba umupilote, ibi abigeraho mu 2020 ubwo yabonaga uburenganzira bwo kugurutsa indege afite imyaka 15 gusa.

Se, Sam Rutherford, na nyina Beatrice, bombi ni abapilote b’indege b’umwuga.

Kandi ku rubuga rwa Mack banditseho ko iby’indege bigenda bikagera ku bisekuru bitanu inyuma mu muryango wabo – avuga ko nyirakuruza “yari mu bagore ba mbere ba South Africa batwaye indege”.

Mack afite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’Ubwongereza, ariko igice kinini cy’ubuzima bwe yakibayemo mu Bubiligi.

Mack yiga ku ishuri rya Sherborne School ryo mu gace ka Dorset, rimwe mu mashuri amaze imyaka myinshi cyane mu Bwongereza, ryakomeje gukurikirana izi ngendo ze.

Ku rubuga rwa internet rw’iri shuri hariho inyandiko ya Mack ubwe ivuga ngo “ntugombera kuba uri umuntu mukuru kugira ngo ukore ibintu bikomeye”.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo