Umugore wo muri Tanzaniya yibaze aribyaza

Mu gace kitwa Rukwa hafi y’ikiyaga cya Tanganyika mu majyepfo ya Tanzaniya, umugore yafashe urwembe aribaga abasha kwibyaza umwana yari atwite.

Igikorwa cya Joyce Kalinda w’imyaka 30 y’amavuko cyatangaje benshi, bavuga ko ari ubutwari. Uyu yari umwana wa munani abyaye.

Umuyobozi w’agace byabereyemo yabwiye ikinyamakuru Daily News kibogamiye kuri leta ko batangaye cyane ndetse bakibaza uko byagenze kuko bidasanzwe ko umugore ubwe ashobora kwibyaza yibaze.

Avuga ko ibi byabaye mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri aho yibyaje akoresheje urwembe mu cyumba cy’ababyeyi yari arimo ategereje kubyara.

Dr Hashim Movogogo, umukozi w’ibitaro muri aka gace, yabwiye BBC ko byabayeho koko, ariko agikurikirana uko byegenze, avuga ko bihutiye gufasha Madamu Kalinda, ubu we n’umwana bakaba bameze neza.

Abo mu muryango we bavuga ko atari yishimiye inzira ndende yanyuzwagamo ngo afashwe kubyara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • nitwa kabayiza jean de dieu

    nabazaga polisi y urwanda kugikorwa kiza yashyiriyeho abanyarwanda uburyo bwiza bwo gukorera uruhushya rwagateganyo```twiyandikisha kuri 4ne nibyiza pe ariko imbogamizi zihari wiyandikisha rimwe watsindwa ntibyongere gukunda kwiyandikisha ukoresheje ya terephone mwadusobanurira ikibazo ikihe//

    - 1/06/2019 - 20:09
Tanga Igitekerezo