UKO WAKWIGOBOTORA ’UBUBATA’ BW’IMBUGA NKORANYAMBAGA

Muri iyi minsi, niba utaba ku mbuga nkoranyambaga, bisa n’aho mu by’ukuri utabaho mu Kinyejana cya 21. Buri kintu cyose kuva mu mibanire y’abantu ku giti cyabo, iyo mu kazi no muri ‘business’, imbuga nkorambaga ziba zihari cyane- kandi zifite akantu karyaryatira kugusha umuntu wese mu gishuko cyo kuzimaraho igihe kirekire cyane.

Mu gihe izi mbuga nkoranyambaga zitanga uburyo n’ahantu dushobora guhurira n’inshuti n’imiryango [ni cyo mu ntangiriro zashyiriweho], ubu zirakomeza gukura ziba isibaniro ry’amatangazo yamamaza, uruhuri rwa videwo, n’amahuza (links) adutumira kwitabira no gushishikazwa n’igicuruzwa gishya cyaje ku isoko.

Inkuru imwe iheruka kuri Forbes, ivuga ko ku bari mu bucuruzi (business) kugira gahunda ifatika y’imbuga nkoranyambaga ari ikintu kireba cyane abacuruzi n’abaguzi mu buryo bungana “kuko dufata myinshi mu myanzuro yo kugura iki cyangwa kiriya bitewe ahanini n’ibyo tubona ku mbuga nkorambaga.”

Ikindi kandi, bisa n’aho “dukurikira izindi’’ iyo bigeze ku bicuruzwa bishya, imyambaro ndetse yewe no [mu buryo bubabaje] muri politiki.

Mu gihe icyiza dukesha imbuga nkoranyambaga ari ubwisanzure buruseho mu gutanga ibitekerezo byacu [harimo n’ibipfuye cyane cyangwa birengera, urugero nka Twitter muri iyi minsi ino aha], hari igicucucucu cy’ububi bw’izi mbuga kiba kituri hafi aho.

Biciye ku mbuga nkoranyambaga, tuba dufite akaga ko kuba twatandukira ntitube tukiri abo turi bo, kandi iki ni ikintu bifata bidufata igihe ngo dutahure cyangwa tube twagira icyo duhinduraho hanyuma.

Ndebera nawe!!!

Iyi ni yo mpamvu imvugo ngo ‘ububata bw’imbuga nkoranyambaga’ [social media addiction] yashinze imizi mu ruganda rw’ubuvuzi (health) n’impagarike y’amagara (wellness) nk’imwe mu mpamvu z’ibibazo bitera indwara zo mu mutwe.

Ububata bwa social media n’uko bwangiza amagara yacu

Uburyo dukoresha imbuga nkoranyambaga bwarahindutse cyane uhereye igihe urubuga rwa Facebook rwadukaga bugubugu mu 2004. Mu ntango, Facebook yaje nk’urubuga rwo guhuza inshuti n’imiryango bashyira hanze (post) amafoto na ‘statuts’ ku ‘rukuta’ rwa Facebook.

Iminsi yarahise indi irataha, maze aho igiriye ‘platform’ y’amafoto cyane nka Instagram, ubu ‘twakuyeho noneho’ . Aha ni ho imanga yaziye tuyigwamo kandi turacyari kurwana tuyirimo.

Jya kuri konti za Instagram zifite abazikurikira benshi uyu munsi. Amahirwe menshi ni uko uhasanga inkuta z’amafoto y’abantu bikozeho rikaka bakeye cyane, babanje guca mu nzu z’ubwiza, zikurikirwa n’amamiliyoni y’aba ‘followers’.

Iyi ni yo yaje guhinduka “intego ya Instagram’’ kandi yazanye mu mitwe ya rubanda igitekerezo cy’uko amafoto meza akeye ahwanye n’uwayikoresheje wishimye [Nyamara bya he byo kajya!!!].

Tuzi neza ko ibyo atari byo (ko ubwiza bw’amafoto y’umuntu kuri Instagram budahwanye n’uko yishimye) ariko iyi myumvire no kwifuza kubaho ubuzima ‘nta makemwa’ kuri murandasi ngo bose babibone, biragenda biba intandaro y’ubwigunge [depression], umuhangayiko [anxiety], ndetse no kutigirira icyizere twumva twigaye cyane iyo twigereranije n’ibyo cyangwa abo tubona ku mbuga [low self-esteem].

Ikindi kandi, biragenda bidutera guta ibyiyumvo byacu byo kuba abo turi bo ba nyabo kuko ibibazo by’isi ya nyayo ntibishyirwa mu butumwa ‘posts’ bw’imbuga nkoranyambaga. Ahubwo, twihisha inyuma y’ubwiza buhisha agahinda kacu, amaganya no kuba turi twenyine [lonliness] tubikoresheje ibyo dushyira hariya kwa ‘ba Zuckerberg’.

Kuba twaremye isi yacu yo kuri murandasi tubyitondeye cyane, twashingutse mu isi nyayo yacu. Ububata bw’imbuga nkoranyambaga tubushyira mu bikorwa nk’ikimenyetso cyo kwihunza ibibi bisanzwe tubamo twibeshya tunidagadura twishyira mu mitwe yacu ko nta cyabaye.

Ubu umwe yabeshye undi ko umutima uterera mu we. Ayinyaaaa!!!

None se ni gute wakwisubiza ubutware ku buzima bwawe maze ukamenya uko ugenzura igihe ukoresha ku mbuga nkoranyambaga (ukishyigura mu bubata bw’izi mbuga)? Hano hari utunama tw’intambwe nkeya watera utangira ibyo:

1. Tekereza Impamvu Wumva Ushaka kuba ku Mbuga Mpuzabantu

Icyo ari cyo cyose dukora mu buzima kiba gifite icyo kigamije: kuki ushaka gukora ikintu? Bizakungura iki? Nk’iki kibazo tuba dukwiye kucyibaza ku gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Bisa n’ubwenge buke kwibaza ibibazo nka biriya mbere yo gufungura konti kuri IG cyangwa FB…ariko niba ushaka gukoresha by’ukuri imbuga nkoranyambaga zawe (aho kugira ngo zibe ari zo zigukoresha), kwibaza ibibazo nka kiriya bishobora mu by’ukuri kugira igihu bivana ku maso.

Urashaka gusa kuba uri hafi y’inshuti zawe cyangwa urashaka kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi byawe? Kumenya kandi ukumva neza impamvu uri ‘online’ bizagufasha gushyira akamenyetso ku gihe umara kuri izo mbuga, maze ibindi byose ujugunye hirya iriya.

2. Itondere Cyane abo Ukurikira n’ibyo Ushyira ku Mbuga Nkoranyambaga

Attention [kwitabwaho n’ibyo witaho] ni cyo kintu gikomeye kurusha ibindi mbuga nkoranyambaga. Ongera ubisome neza.

Buri kintu ukandaho ‘click’ cyangwa ukunda ‘like’ n’ibisa na cyo ni cyo kizajya kikugarukira umunsi ku munsi buri gihe ugiye ku mbuga nkoranyambaga. Urashaka kurema ubwoko bw’amakuru asakazwa uyakeneye, kandi ajyanye n’igihe n’ibyifuzo byawe. Aha rero mu buryo tuba tutanatekerejeho, dukurikira ‘follow’ abantu wenda atari abantu bashyiraho ibyo mu by’ukuri dukeneye.

Jya wiha uruhushya maze usibe bamwe mu bantu ‘contacts’ ufite muri telefoni cyangwa ku mbuga rimwe na rimwe nyuma y’igihe runaka. Nta nka iba icitse ibere kuba hari icyo utemeranya na runaka cyangwa mutimva ibintu kimwe.

Aho guhenukira mu mwobo w’urukwavu’ wuzuye impaka zo ku mbuga, reka gukurikira ‘unfollow’ uwo ari we wese mudafite icyo muhuriyeho. Ni byiza kurushaho ku buzima bwawe bwo mu mutwe kandi bigufasha kwigobotora ububata bw’imbuga nkoranyambaga.

Na none kandi, jya uba inyaryenge witondere ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga. Ntabwo uri ‘gupostinga’ amakuru atari yo wenda y’ibihuha? Nk’uko ufite umugambi wo gusukura urutonde rw’abo muvugana (contact list), hari ubwo hari umuntu ukurikira na we uri gutekereza gukora ibyo kubera ko ibyo ushyiraho nta kavuro….

Bigire ikintu nyambere gusangiza abandi ku mbuga (share) ibintu bifite ubusobanuro n’umumaro kuri wowe ariko na none bifite icyo bimariye abandi.

3. Genzura utegeke ucunge neza igihe umara ‘online’

Niba hari urutonde rw’ibintu rw’ibintu ukwiye cyangwa usabwa gukora nyamara ukaba umaze amasaha atatu uri ku mbuga (uva kuri WhatsApp, ukikoza Twitter gato, ukajya Facebook ugakora ‘comment’ na likes ku byo bavuze ku mafoto washyizeho, wagira ngo uvuyeho gato ukaba ubonye umuntu yifata ijwi kuri WhatsApp ngo akoherereje ‘voice note’….ugategereza) ubwo igihe kirageze ngo ufunge mudasobwa yawe cyangwa telefoni ube uvuyeho gato.

Shyira inyibutsagihe [timer] muri telefoni yawe niba ari cyo kiguzi cyo gukemura ufitanye n’imbuga nkoranyambaga “ziguhatse”.

Nutangira akamenyero ko kwiyambura akageso ko kuba ku mbuga nkoranyambaga cyane, uzabona ko ugira igihe kinini cyo gukora ibigufitiye akamaro byinshi!!! Iki gihe kiba cyarahozeho gihari, uzasanga ahubwo ari uko wagikoreshaga nabi.

Ntabwo uba ufite umwanya muto- ahubwo ni uko umara igihe kinini cyane umanuka uzamuka ‘scroll’ ‘online’ aho gukora ibitanga umusaruro muri ako kanya.

4. Hindura Amagenamiterere y’Amamenyesha [Notification Settings]

Niba umusaruro wawe ari ‘nkene’ kubera ko buri kanya uba ‘uderanjwa’ n’utujwi twa ‘messages’ zikumenyesha iki n’iki ku mbuga, iteka haba hari uburyo bwo gufunga izo notifications muri settings. Ushobora no kuba ujimije iyo telefoni cyangwa ukayishyira ahacecekerwa [Hahahaha!!! Ni muri silent mode].

Icyiza ni uko iteka wajya usiba ‘apps’ ziba kuri telefoni cyangwa ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga nka ‘tablet’ ukajya uzikoresha [izo mbuga] kuri mudasobwa gusa. Muri ubu buryo bizagufasha kubanza kurangiza akazi usabwa gukora utariwariwe na twa messages tuba twisukiranya buri mwanya.

5. Si Icyo ari cyo Cyose Kigomba Gutangazwa no Gushyirwa Hanze

Bisa n’aho twese turi ingaruzwamuheto za ‘FOMO’ (The Fear of Missing Out) iyo bigeze ku ngingo yo gupostinga kuri ‘social media’. FOMO ni ibyiyumvo cyangwa ibitekerezo [bidafite aho bishingiye] twishyiramo ko abandi bishimye, babaho ubuzima bwiza cyangwa bafite ibindi byiza kuturusha.

Niba hari ibirori watashye bigahita bigataha ntugire agafoto ushyira kuri ‘status’ kakugaragaza ‘watwitse’, ibi byabuza isi kwikaraga? Oya. Irakomeza izenguruke rwose maze bwire burinde bucya.

Nta tegeko cyangwa inshingano yo kumenyesha abadukurikira ku mbuga, abatunze inomero zacu kuri WhatsApp cyangwa inshuti zacu kuri FB buri kantu kose kabaye cyangwa tumenye mu buzima bwacu ngo kugira ngo ‘twemeze’.

Aya ni amahitamo tuba dukwiye gukora bivuye kuri kami ka muntu kacu kandi bijyanye n’ibyifuzo byacu, ntitube ba rukurikirizindi gusa.

Ni gute twisanze hano?

Tekereza igitaramo cyangwa ubukwe watashye [mbere ya Covid]- ese wahise usangiza abandi ku mbuga buri kantu kose kaberaga aho cyangwa se wahise ufata selfie uri kumwe n’inshuti zawe uhita uyipakira kuri murandasi?

Ibi ni ibintu bisanzwe tutajya tunatekerezaho, bigiye kunzana ku ngingo ihera izindi muri iyi nkuru nakoze nifashishije urubuga Lifehack.…Warusura nawe.

6. Ni Sawa Gushyira Telefoni Hasi Ukishimira Ubuzima ‘buzima’

Mu by’ukuri, iyi ngingo imwe yoroshye cyane yagufasha kwigobotora ugaca akagozi k’ububata bw’imbuga nkoranyambaga!!! Ibihe biryoha mu by’ukuri mu buzima uzahora wibuka ni kimwe muri za miliyoni yabyo kandi ntuzabisanga ku mbuga zakozwe n’abantu, ni mu buzima kamere karemano.

Ibi ni nko kubona inyenyeri ya kibonumwe [urayizi? Yibaze uwo muri kumwe] cyangwa kubona umwe mu bo ukunda cyane aseka agakwenkwenyuka, cyane cyane ubigizemo uruhare. Ibihe nk’ibi [‘atansiyo’] ntibikunda kubaho ngo bizongere kubaho uko byagenze mbere mu buzima bwose uzabaho.

Ntuzibeshye ko niwirukira kuri telefoni yawe, ibihe nk’ibyo uzapfa kubihasanga. Ni ibihe uba ukwiye gufatirana n’amaso yawe ndetse n’umutima wawe. Reka ibihe nk’ibyo bibe ikintu kinurira uzahora wibuka ukirya iminwa. Ishimire ibihe wumva rwose wasangira n’abandi ariko rero ubigire nyambere kuba wabyisangiza.

Muri Make: Ububata bw’imbuga nkoranyambaga (social media addiction) uramutse utagize uko ubugenga, bushobora gutera ibitekerezo bibi byageza no kuri ‘depression’, kutigirira icyizere no kubaho uko utari ugasa n’ubaho mu buzima bw’abandi kandi ingendo y’undi ….

Nk’iyo bigumira iwabo

Iyo tubaye ba ‘rukurikirizindi’ dushaka uko twarema ubuzima budakemwa bwo ku mbuga mpuzabantu, tuba dutera intambwe tugana kure y’abo turi bo ubwacu.
Ibi bitera ingaruka buhoro buhoro zanashobora kuzana akaga gakomeye mu mibereho yacu.

Hanyuma ya byose, iyo twize neza tukamenya uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga, urwego tugarukiraho tuzikoresha, n’intego tuba dufite mu mutwe wacu tuzijyaho, dushobora kuzitegeka aho kudutegeka tukaba nk’imbata zihatswe na zo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo