Uganda irashaka guca umugenzo wo ’guca imyeyo’ ku bakobwa n’abagore

Minisitiri w’uburinganire n’umuryango muri Uganda araburira abakobwa bakiri bato kutishora mu bikorwa byo kongera uburebure bw’ibice by’igitsina cyabo, ibizwi mu Kinyarwanda nko "guca imyeyo" cyangwa "gukuna".

Minisitiri Peace Mutuuzo ejo ku wa gatatu yatangaje ko guverinoma izashaka uburyo bwo kuganiriza abakobwa, cyane cyane abo mu mashuri abanza.

Abo bana bakabasaba kujya bagaragaza abantu babashishikariza n’ababakorera uwo mugenzo, avuga ko ntakiza uzana ku buzima bwabo.

Ikinyamakuru Monitor kivuga ko uyu mutegetsi avuga ko ibi biba bisa no gutegura abana kurongorwa batarageza igihe.

Uyu mugenzo wo "guca imyeyo" ntukorwa mu Rwanda gusa kuko uri mu migenzo y’abakobwa mu bice byo hagati n’amajyepfo ya Uganda.

Mu bihugu biteye imbere banenga uyu muco bavuga ko ari ibintu bitajyanye n’igihe kandi bibi.

Madamu Mutuuzo yabwiye ibi abanyamakuru bigendanye n’umunsi mpuzamahanga wo guca burundu ibikorwa byo gukeba ibice bimwe by’igitsina ry’abagore (Female Genital Mutilation, FGM).

Uyu munsi wizihizwa tariki 06 z’ukwezi kwa kabiri.

Uyu mugenzo wo "guca imyeyo" inzobere mu buzima ziwushyira mu cyiciro cya FGM.

Madamu Mutuuzo yavuze ko leta iteganya kongera imari ishyira mu bikorwa byo kurwanya FGM, cyane cyane mu burasirazuba bwa Uganda aho abakobwa bagikebwa igice kimwe mu bigize igitina cyabo.

Mu bice bimwe na bimwe bya Uganda hari abagikomeye ku migenzo yo gukeba igice kimwe mu bigize igitsina cy’umugore ndetse n’abagikomeye ku muco wo "guca imyeyo".

Guca uyu mugenzo birashoboka?

"Guca imyeyo" bifatwa n’ababikora nk’uburyo bushimisha abagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA) muri Uganda, avuga ko imigenzo nk’iyi yinjiye mu mico bigoye cyane kuyica mu baturage.

Gusa avuga ko idakwiye kugirwa urwitwazo rwo kubangamira uburenganzira bwa muntu. Avuga ko kubica bikwiye gukorwa mu biganiro by’ababyeyi n’abana babo baganirizwa ku bubi bwabyo.

UNFPA ivuga ko ku isi abagore n’abakobwa bari hagati ya miliyoni 100 na 140 bakorewe uburyo bumwe mu butandukanye bwa FGM.

Mu 2012, inama rusange y’umuryango w’abibumbye yemeje ko tariki 06 z’ukwezi kwa kabiri buri mwaka uba umunsi mpuzamahanga wahariwe guca burundi ibi bikorwa byose bya FGM.

Intego ni uko ibi bikorwa biba byaracitse burundu mu 2030.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo