Ubuhamya : Urugendo rwanjye na Mama muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Njya nibuka cyane umuntu wo mu muryango aza kutubwira ko turi kuri liste y’abagomba kwicwa maze Mama agahita atwohereza kwa tante wacu we agasigara kubera ko yabanaga na mama we abona atamusiga kandiashaje cyane.

Tugeze kwa tante na we ahita atubwira ngo reka tugende ku gasozi aho abandi bari guhungira ngo kuko nabo baje kubatwikira tuba tugiye ahantu ku musozi hari abatutsi benshi abahutu bashaka kutwica tukirwanaho bigeze aho bajya guhamagara abasirikare bakoresha amasasu turahava.

Ariko turi kuri ako gasozi mama yaje kuhadusanga afite impumu nyinshi cyane kuko buri gihe mbona ukuntu umutima wateraga cyane mu ijosi tumubaza uko byagenze atubwira ko baraye bamuraririye ngo atagenda bategereje ko hatangwa uburenganzira bwo gutangira kwica. Noneho mu gitondo batangira gusahura ibyo mu nzu basohora n’inka umwe yatubwiye akingura kuri salon agira ngo ahanyuze matelas mama ahita ahanyura na we abandi bagihugiye mu gutwara ibintu aca kwa musaza we wari urwaye ngo arebe ko yamubwira ko mu rugo bahageze asanga bamaze kumwica ari ku buriri ahita aza yiruka aje aho kwa tante yatwohereje ahageze asanga barahasenye abantu bamurangira kuri ako gasozi kari kahungiyeho abatutsi benshi.

Turishima ko atapfuye atubwira uko byagenze afite ubwoba cyane . Ubwo rero twaraye aho bahatwirukanisha amasasu turagenda tugera ahantu kure cyane ariko abo muri famille twari kumwe twaratatanye kuko buri wese yirukaga ukwe.

Mama rero we twarakomezanye tugera ahantu yibuka ko hari umukecuru bari bahaziranye atubwira ko twajyayo akaduhisha turarayo mu gitondo kare baza kuhahiga no kuhatwika kuko uwo mukecuru yari umututsi batwika inzu turimo imvura ihita igwa ishya turimo twanze gusohoka bo baragenda tubonye hari igipande cyamaze gushya duhita tuhasohokera twihisha hafi aho mu gihuru.

Mama rero ntabwo nari nzi ko hari umuceri yapfunyitse nibwo yansangaga mu gihuru aho yari yanshyize kuko twari abana benshi bamukurikiye b’inshuti n’abavandimwe buri wese amufubika igitenge amushyira mu gihuru kuko bari bataratwambura ibyo twabashije guhungana nibwo yagarukaga aho yansize ampa umuceri ngo ni nrye nkoramo nka gatatu ndekeraho anyuka inabi ngo ongera urye uhage ariko mu ijosi umutima ukubita ukabibona. Donc yamye afite ubwoba mama pe nibutse ko hari imvura nyinshi cyane ariko igitero kiba kije guhiga aho hantu bavuza induru cyane mama aba arabumvise ahita amanuka yiruka ajya kwihisha mu muringoti ariko bakomeza bamukurikiye kuko bari bamubonye. Njye ntibamenye ko ansize aho yamperaga ibiryo nagumyemo ariko nkumva hari abo bari kuvumbura nkumva umugabo wari umuturanyi bamutemaguye ariko bamusiga adapfuye akajya ahamagara mukuru wanjye ngo amuhe amazi ariko ntaho wari kuyabona.

Namaze akanya numvaga bajyanye abandi numva ninjye wasigaye ngira ubwoba mva mu gihuru mbabona babashyize hamwe ngiye gusubira mu gihuru baba barambonye barambwira ngo nimveyo nanjye ndagenda bahita bambwira ngo nimfundure amafaranga apfunditse ku gitenge nti ntayo umwe ankubita urushyi ati si ngaya nibuka ko mama yari yagiye buri mwana apfunyikaho adufaranga ngo nugera ahantu uzagire icyo ugura njye rero ntabwo nabyibukaga kuko umutima wari wagiye mu mutwe kuko numvaga batuvumbuye bagiye kutwica. Ubwo mfunduye mbaha icyo giceri cya 50, bahita banyaka n’icyo gitenge. Aho batwatse ibyo twari tugifite ntibatwica kuko ntibari batuzi kandi byari bigitangira ariko batwara mukuru wanjye wo kwa mama wacu bamusambanyiriza hirya yacu bahita bamurekura araza turagenda.

Mama ati reka tugende tugana ahandi hantu hari hatuye tante ariko turara mu nzira rimwe mu bihuru inzoka irya mukuru wanjye. Turi kugenda kuko yari yananiwe kugenda ukuguru kwabyimbye hari umukecuru watunyuzeho ajya kumuha umuti wo kumugombora arakira.

Ubwo rero MAMA ati tuge mu yindi komini hari hatuye mukuru we aratubwira ngo bamwe bace aha abandi bace aha njye mbanza kubyanga twiyicariye mu gashyamba na babyara banjye turi kota akazuba kuko kari kaje mama aduhamagara arakaye ngo njye ngiye guca aha namwe muce aha icyo kintu nakibajije nyuma ya jenoside ko yagira ngo bamwe nibapfa abandi basigare kandi icyo gihe ntiyatubwiraga impamvu.

Twaragiye rero tugeze aho kwa tante dusanga barabasenyeye na bo baragiye twahageze ari ku mugoroba tubona ntituri busubire inyuma bahita batanga itangazo ngo abantu bose bahunze nibajye mu kabande bashake ukuntu babasubiza mu makomini yabo ariko hagati aho ntitwongeye kubonana na mama kuko ngo yasanze kwa mukuru we bahasenye agaruka kudushaka turaburana guhera ubwo ntitwongeye kubonana yahise ajya ku gasozi gateganye n’iwacu agahishwa n’umukecuru maze ninjoro akarara kuri uwo mukecuru bwajya gucya akajya mu gihuru cyari imbere aho ngo rimwe agatotsi karamutwara ajyamo hakeye yinjiramo batangiye guhiga bamubona yinjiyemo bamutereramo amabuye kuko cyari igihuru cy’amahwa bamwiciramo ariko basiga batamuhwanyije ngo akajya ataka avuga ngo bamuhe utuzi umudamu umwe wari uhatuye w’umugome ajya kubwira barriere yariri hafi aho ngo baze bamurangize ntiyapfuye baraza baramwica ariruhukira.

Yanapfuye mu matariki ya nyuma ngo jenoside irangire kuko hari igihe cyageze tubona aho tuba muri famille bari abahutu noneho baratubwira ngo bamenye ko nibura mama akiriho bajya kumureba aho bari bamubwiye agezeyo asanga hashize iminsi birangiye kugira ngo mbyakire byarangoye cyane kuko nari namaze kwishyiramo ko ngiye kubona mama nari maze igihe ntabona.

Aho hantu twabaye mu gahe gato batubwiraga ko tutagomba kwirirwa mu rugo ngo batatubona bakanyohereza kuragira inka. Rimwe ndagiye hari igihe nagiye kumva muri njye amarira menshi ndaboroga cyane nkajya mvuga ngo mama yapfuye tante arahansanga ati kuki uri kurira urumva batamenya ko uri hano bakaza kukwica bakamenya ibyawe ? nkanga nkarira cyane ngo mama yapfuye. Guhera ubwo kwaheri no kurira yakamiye aho menya aribwo bari bari kumwica.

Njye rero hahantu bavuze ngo badusubize mu ma komini twishyize hamwe twari benshi bahita batangira kudutemagura hari hegereye umugezi muremure witwaga ntaruka maze mbona nubundi dupfuye ninaga muri uwo mugezi ariko sinapfa tugenda twoga tugeze aho abatemaga batakiri tuvamo ariko tukumva induru n’imiborogo y’abatemaguwe .... Ikindi nibuka kuri njye ni ukuntu naringiye kwinaga muri toilette aho nabaga mbonye urugo rwabo rwazengurutswe n’abantu b’iwacu baje kureba abahaba nkibabona nshaka kwinaga muri toilette zimwe z’ibiti.
Icya gatatu hari aho byageze igitero cyivuye kwica baza aho nari ndi si nzi uko babimenye igitero cyohereza abasore 2 umwe yazamuraga idarapo ku ishuri sha umwe antangira hepfo undi haruguru baransohora bangeza muri icyo gitero barampondagura bakajya bambaza ngo nyoko ari he nti simbizi kuko babona ko ataribo bamwishe ko wenda yaba akiriho bansunika mu muringoti ariko parrain n’undi mugabo umwe bakajya bansabira imbabazi ngo nibandeke nge kugwa ku gasosi k’iwacu bandeka batyo ngenda mva amaraso mu kanwa no mu mazuru nkagira ngo napfuye nyuma nsanga ndi muzima.

Buri gihe nibuka Mama, mwibuka buri gihe mu rukundo yakundaga abana be cyane aho yahise atwohereza akimara kumenya ko bagiye kuza kutwica we akemera agasigara kubera mama we atari buhungane nubwo n’ubundi yamusize bakamwica wenyine,

Nkongera nkibuka urukundo rwe anzanira ibiryo mu gihuru imvura imuriho ngo hagire akajya mu nda bakarinda bamubona aho agiye kwihisha nkongera nkatekereza ku rukundo yakundaga abana be ko barokoka wenda we n’ubwo yapfa igihe yatunyuzaga amayira atandukanye ariko njye ntumva impamvu nkabanza no kubyanga,

Nkababazwa cyane n’ukuntu yagarutse kudushaka akatubura nkumva yararinze apfa azi ko twapfuye nkababazwa kandi n’urupfu rw’amabuye yatewe n’uburyo ibuye ribabaza.

Niba na we ushaka gutanga ubuhamya twandikire kuri [email protected]

Source: Agasaro.com

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Nitwa Ndayishimiye Samuel i Muhanga Kabacuzi, nkaba mbabajwe n’ubuzima bubi uwo Muvandimwe yaciyemo? mubyukuri biteye agahinda kandi birababaje? nkatwe nk’urubyiruko ububuhamya nibwo bushimangira neza amateka mabi yaranze Igihugu cyacu . niyo mpamvu twe Abanyarwanda tugomba gukumira ikibi aho cyava hose tukirinda icya dutandukanya, ikindi twihanganishije ababuze ababo muri Genocide yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda. Twibuke Twiyubaka.

    - 7/05/2023 - 23:34
Tanga Igitekerezo