Trump ubwe yitabiriye urubanza ku guha cyangwa kwima ubwenegihugu bw’Amerika impinja zahavukiye

Perezida Donald Trump ubwe kuwa gatatu yitabiriye urubanza mu rukiko rw’ikirenga ku guhagarika uburenganzira bumaze igihe kirekire bwo guha ubwenegihugu umuntu wese wavukiye ku butaka bwa Amerika.

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje gushidikanya ku iteka rya Trump rigabanya uburenganzira ku bwenegihugu, ikimenyetso ko abacamanza bashobora gukuraho kimwe mu byemezo yafashe muri politike ye ku bimukira.

Ku munsi wa mbere agarutse ku butegetsi, Trump yategetse guhagarika guha ubwenegihugu abana bavukiye muri Amerika ku babyeyi bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bariyo by’agateganyo.

Icyo cyemezo cye cyahise gihura n’abacyamagana bavuga ko kinyuranyije n’itegeko nshinga rya Amerika, cyane cyane ivugururwa rya 14, ritanga ubwenegihugu ku muntu wese wavukiye ku butaka bwa Amerika

Ubutegetsi bwa Trump buvuga ko icyemezo cye kigamije kurwanya "ibibazo bikomeye bibangamira umutekano w’igihugu n’umutekano rusange".

Icyemezo cya nyuma kuri uru rubanza gitegerejwe mu mpeshyi.

Iteka rya perezida ryashyizweho mukwa mbere 2025 ni kimwe mu bigize gahunda ya Trump yo kuvugurura uburyo bwo kwakira abimukira muri Amerika, kikaba ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’ubutegetsi bwe bwa kabiri.

Mu kwitabira iburanisha, Trump yabaye perezida wa mbere uri ku butegetsi ugiye kwitabira urubanza mu rukiko rw’ikirenga rwa Amerika.

Ibyo kandi byagaragaza uburyo abona ari ingenzi ko iri tegeko ritangira gukurikizwa, ku bandi bikerekana igitutu ashaka gushyira ku cyemezo cy’ubucamanza.

Kuwa kabiri Trump yabwiye abanyamakuru bari mu biro bye Oval ati: "Nzajyayo, kuko namaze igihe kinini numva izi mpaka."

Abarwanya itegeko rye, harimo intara zirenga 12 z’Amerika n’abagore batanu batwite, bahise batanga ibirego mu nkiko bavuga ko rinyuranyije n’Ivugururwa rya 14 ry’itegeko nshinga.

Iryo vugururwa rya 14 ryongewe mu itegeko nshinga rya Amerika nyuma y’intambara y’imbere muri Amerika yarangiye mu 1865, mu rwego rwo guha ubwenegihugu abahoze ari abacakara.

Abacamanza ba leta muri leta eshatu za Amerika bahagaritse by’agateganyo iteka rya Donald Trump, basohora amabwiriza arikumira mu gihugu hose.

Nubwo hakiri amezi menshi mbere y’icyemezo cya nyuma, uru rubanza ruzagaragaza ubucamanza bwa Amerika butabona ibintu kimwe kuri politike ya Trump ku bimukira ndetse n’urugero rw’ububasha bwa perezida.

Abahanga benshi mu mategeko bavuga ko perezida adafite ububasha bwo guhindura itegeko akoresheje gusa iteka rya perezida.

Mu mpeshyi ishize, urukiko rw’ikirenga rw’Amerika rwarebye kuri iri teka mu bujurire butandukanye bwari bwerekeye amabwiriza yo kurihagarika, maze rufata umwanzuro ko abacamanza bo mu nkiko zo hasi bafite ubushobozi buke bwo guhagarika amateka ya perezida.

Muri uwo mwanzuro wafashwe ku majwi 6 kuri 3 y’abacamanza, Donald Trump yawise "intsinzi ikomeye cyane", abacamanza bavuze ko batari bari gusuzuma igerageza rya Trump ryo guhindura uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu ku muntu wavukiye muri Amerika, ahubwo ko barebaga gusa ku bubasha bw’abacamanza.

Ubu noneho, abacamanza bazasuzuma icyo kirego mu buryo butaziguye binyuze mu rubanza rwiswe Trump v Barbara, rwatanzwe na American Civil Liberties (ACLU) Union n’indi miryango y’amategeko mu izina ry’impinja zose zashoboraga kugirwaho ingaruka n’iri teka.

Bavuga ko iri teka rya Trump rinyuranyije n’igice cy’Ivugururwa rya 14 rivuga ko "abantu bose bavukiye cyangwa bahawe ubwenegihugu muri Amerika, kandi bakaba bagengwa n’amategeko yayo, ari abaturage ba Amerika n’aba leta batuyemo."

Abashyigikiye ubujurire bavuga ko abo bantu "bagengwa n’amategeko yayo" asobanura ko umuntu agengwa n’amategeko ya Amerika, kandi ibyo bikareba abantu bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abariyo mu buryo bwemewe.

Bavuga kandi ko Ivugurura rya 14 ryemerera gusa ibintu bike bidasanzwe, nk’abana b’abadipolomate.

ACLU ivuga ko uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu k’umuntu akivuka muri Amerika ari "ikintu cy’ingenzi cyane ku cyo igihugu cyacu ari cyo", kandi ko bwari busanzwe bukurikizwa muri Amerika na mbere y’ivugururwa rya 14 mu itegeko nshinga.

Ubutegetsi bwa Donald Trump bwo buvuga ko ijambo "jurisdiction" risobanura ko Ivugurura rya 14 ridakwiye gukurikizwa ku bana b’abantu batari muri Amerika mu buryo buhoraho cyangwa abahari bitemewe n’amategeko.

Ku wa Mbere, Trump yanenze uburyo buriho bwo gutanga ubwenegihugu ku muntu wavukiye muri Amerika.

Agaruka ku bantu baturuka mu bindi bihugu bakajya muri Amerika kubyarirayo hanyuma bagasubira iwabo, yanditse kuri Truth Social ati:

"Isi iri gukira igurisha ubwenegihugu igihugu cyacu, kandi muri icyo gihe iri no guseka uburyo URWEGO RWACU RW’UBUTABERA rwabaye IKIGORYI (TARIFFS!)."

Yanavuze kandi ko Ivugurura rya 14 ryashyiriweho "ABANA B’ABACAKARA".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo