Rwanda: Igiciro cya lisansi cyongeye kuzamuka kigera ku 2,938 FRW, Minisitiri ati: ’Turi mu bihe bidasanzwe’

Leta y’u Rwanda yongeye kuzamura igiciro cya lisansi (essence) kigera ku mafaranga 2,938 kuri litiro, ni ukuvuga inyongera y’amafaranga 635 ku giciro yaherukaga gushyiraho kuri litiro ya lisansi mu byumweru bibiri bishize.

Igiciro cya mazutu cyo cyagumye ku mafaranga 2,205 kuri litiro.

Uku kuzamuka ni ko kubayeho kwihuse cyane mu myaka ya vuba ishize mu Rwanda, kandi gutumye litiro imwe ya lisansi ihenda cyane mu Rwanda kurusha mu bindi bihugu by’akarere.

Ibihugu byinshi mu karere birimo kugorwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibitoro biva ku ngaruka z’intambara imaze hafi amezi abiri mu burasirazuba bwo hagati yahungabanyije igezwa ry’ibitoro ku masoko (supply chain).

Igiciro cya litiro ya lisansi mu bihugu bimwe byo mu karere ubu ugereranyije no mu Rwanda:

  • Kenya – L/197 Ksh (2,230 Frw)
  • Tanzania – L/3,820 Tsh (2,135 Frw)
  • Uganda – L/5,400 Ugx (2,133 Frw)
  • Rwanda – 2,938Frw/L

Itangazo ry’ikigo RURA rivuga ko ibyo biciro, byatangiye gukurikizwa kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00) kuri uyu wa gatanu, "byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’izo mpinduka zigenda ziyongera ku isoko mpuzamahanga".

Leta y’u Rwanda ivuga ko izo ngamba zayo zatumye igiciro cya mazutu – ari na yo ikoreshwa cyane mu gihugu nkuko abategetsi babivuga – kidahinduka kuri iyi nshuro.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa-remezo Jean de Dieu Uwihanganye yagize ati: "Turi mu bihe bidasanzwe."

Yongeyeho ko ibyo biciro bizakomeza guhinduka, ariko ko icyo u Rwanda ruharanira ari uko ibikomoka kuri peteroli bitazabura mu gihugu.

Inzobere mu bukungu zivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli akenshi rihita ritera kuzamuka kw’ibiciro by’ibicuruzwa bya nkenerwa mu buzima bikenera ubwikorezi ngo bigere aho abaguzi babisanga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo