Nigeria: Umunyeshuri yaburanishijwe aregwa gusebya Aisha Buhari kuri Twitter

Umujinya urimo kwiyongera muri Nigeria nyuma y’uko umunyeshuri wa kaminuza afashwe agafungwa aregwa gusebya umugore wa Perezida Muhammadu Buhari kuri Twitter.

Abashinjacyaha bavuga ko Aminu Adamu Mohammed yatangaje ifoto ya Aisha Buhari, akandika mu rurimi rwa Hausa amagambo asobanura kumushinja kunyereza umutungo wa leta.

Bashinja uyu musore w’imyaka 23 gukwiza amakuru y’ibinyoma.

Umwunganira mu mategeko yavuze ko Adamu yahakanye ibyo aregwa ubwo yagezwaga mu rukiko.

Uyu munyeshuri agomba gutangira ibizamini bya nyuma muri kaminuza kuwa mbere.

Ntabwo bizwi neza niba azabasha kubikora, kuko kugeza ubu agifunze.

Umunyamategeko we, Chijioke Kingsley Agu, yabwiye BBC ko yasabye ko afungurwa by’agateganyo, kandi yizeye ko ibi biza kwemerwa mu masaha 48.

Ababyeyi ba Adamu basabye ku mugaragaro Aisha Buhari kubabarira umuhungu wabo. We n’abategetsi nta cyo baravuga kuri iki kirego.

Adamu bivugwa ko yafashwe mu ntangiriro z’ukwezi gushize akaburirwa irengero, ariko akagezwa mu rukiko kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Abashinjacyaha bavuga ko amagambo asobanuye ibyo yanditse mu gihausa kuri Twitter ari: “Mama yanyereje amafaranga yari agenewe abakene.”

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kwifatanya na Aminu Adamu basaba ko arekurwa.

Adamu ashobora gufungwa imyaka itarenze ibiri mu gihe ibyaha aregwa byamuhama.

Yiga gucunga ibidukikije muri Federal University muri leta ya Jigawa yo mu majyaruguru.

Abigana nawe bavuga ko ari umunyeshuri w’umuhanga.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abaharanira uburenganzira banenze abategetsi muri Nigeria kuburyo bafashe uyu munyeshuri, basaba ko ahita arekurwa.

Bamwe bavuga ko abategetsi ba Nigeria bagenda barushaho kutihanganira ababanenga.

Mu ntangiriro z’uku kwezi abantu babiri b’urubyiruko bakoresha TikTok baciwe amande kandi bakubitwa ibiboko ku karubanda baregwa gusebya guverineri wa leta ya Kano mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Gashyantare(2) itaha bitaganyjwe ko Nigeria yinjira mu matora, Perezida Buhari byitezwe ko ava ku butegetsi nyuma ya manda ye ya kabiri ari nayo yanyuma.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo