Ingoro Itangaje Ujyamo Ntuzagaruke Uri Muzima

“Abantu baza hano nyuma y’uko izuba rirenze ntibagaruka ari bazima. Abantu baza hano nyuma y’uko ijoro riguye bivugwa ko bapfa cyangwa bakaburirwa irengero bakazimira.”

Aya ni amagambo y’ukora umurimo wo kuyobora ba mukerarugendo Santosh Prajapati. Akomeza abara inkuru y’Ingoro ya Bangar nanjye nkwandikiye nifashishije iya BBC Swahili.

Amateka y’Ingoro

Byanditswe mu buryo bugaragara neza ku kibaho cy’Ingoro ko kwinjira hano bibujijwe kuva mu kabwibwi k’umugoroba kugeza izuba rirashe ku munsi ukurikira.

Abatuye hafi aho bizera ko iki gihome gifite ibibazo. Iyi ngoro n’igihome cyayo aho iherereye havugwaho kuba agace ushobora kugiriramo ibibazo byinshi kandi bikomeye kurusha ahandi mu gihugu cy’Ubuhinde.

Igihome cya Bhangar cyubatswe mu kinyejana cya 16. Yari intebe y’ubwami (icyicaro gikuru) cy’ubwami bwa Raja Madjav Singh. Gusa imyaka mike nyuma y’uko iki gihome cyubatswe, abantu bari batuye aha basize iyi ngoro bimukira ahandi.

Inkuru zivugwa na rubanda bo hafi aha zivuga ko ibyo byabaye ubwo umurozi w’aho yarogaga iyo Ngoro n’abari bayituyemo kubera uburakari yagize nyuma yo kugerageza uko ashoboye ngo akore imibonano mpuzabitsina n’umwamikazi w’iyo Ngoro ariko ntabigereho.

Iyo ngoro ivugwaho kuba ahantu umuntu yagirira ibibazo n’ibyago byinshi kurusha ahandi mu Buhinde, ni ko inzobere mu by’ubumenyi bw’ubutaka (ecology) Dr. Vinay Kumar Gupta abivuga.

Avuga ko kubaka iyi ngoro byatangiye mu mwaka wa 1570 bikarangira nyuma y’imyaka ikabakaba 16.

Ingoro izereramo roho z’abapfuye

Iyi ngoro yiswe izina n’umwami wa Amer, Raja Ban Singh. Izina rindi rizwi cyane rya Pan Singh ni Man Singh.

Madhav Singh yari umwami aha na ho Ratnavati akaba umwamikazi we. Iyo ngoro yari umurwa mukuru wa mbere w’ubwami bw’abami (empire) bwa Raja Madhav Singh, ni ko Santhosh Prajapati avuga.

Ati “Iyi ngoro imaze imyaka 450 yubatswe. Izwi nk’agace kabamo abantu benshi kurusha ahandi mu Buhinde. Aka gace ni ko gatuwemo n’abantu benshi kurusha utundi mu Buhinde.

Amajwi adasanzwe yumvikana hano nijoro. Bivugwa ko abaza hano nijoro batagaruka ari bazima cyangwa bakaba bazimira. Aha mbere habereye imfu nkeya. Ubu rero roho z’abapfuye bivugwa ko zigaruriye iyi Ngoro.

“Hari inkuru zasakaye zamamara zivuga kuri iyi Ngoro ya Bhangar. Nawe warazumvise. Inkuru y’ikemenyabenshi kurusha izindi yabo ni ivuga ku mwamikazi Ratnavati. Avugwaho kuba yari umwamikazi mwiza w’uburanga buhambaye kurusha abandi bose batuye muri iyo ngoro kandi akaba ari we nyir’ingoro yose,” ni ko Sinddharth Bandwall wa Paranormal Society of India abivuga.

“Aha kandi ni inkuru y’umupfumu w’umurozi washatse kwinjira ngo agere ku ibanga rya kigore ry’umwamikazi. Imihate n’amayeri yose yakoresheje ngo arebe ko yaryamana n’umwamikazi yanze gukora. Abonye ananiwe kugera ku cyifuzo cye rero, uyu murozi w’umupfumu yavumye abo mu ngoro. Yakoze ibishoboka ko ingoro yangirika igasenyuka.”

"Nta kintu cyangwa inyamaswa birangwa aho i Bangor”

Santosh Prapajati , uyobora ba mukerarugendo, yavuze ko hari umunara w’isaha wa Satrunuma hejuru y’iyo ngoro, ndetse ko umupfumu w’umurozi witwa Sindhu Sevda yawubagamo.

Ati “(Nyuma yo kunanirwa gufata umwamikazi ngo amwimariremo irari) umurozi aroga ingoro ya Bhangar. Kubera iyo mpamvu, igice kinini cy’iyo ngoro gisenyuka mu masaha 24.”

Kugeza mu 1605, umubare w’abantu babaga muri iyi ngoro bakabakabaga ibihumbi 14. Muri ayo masaha 24, habaye isanganya rikomeye ku buryo kimwe cya kabiri cy’abantu bahabaga barimo n’umwamikazi bose bazinze utwangushye bagahunga bakiza amagara yabo.

Abantu bari batuye hano bahunze bava aha bajya gutura i Amer ari na ho bashingiye umujyi w’ubu witwa Jaipar. Santosh avuga ko aka gace kazwi nka Old Jaipur kubera iyi mpamvu. Nubwo hari Jaipur nshya mu Buhinde ubu, Jaipur ya kera iherereye aha, ni ko Santosh yavuze.

Itsinda ry’abantu bagiye kuri iki gihome nijoro

Siddharth Bandwal wo muri Indian Paranormal Society avuga ko yageze i Bhangar kenshi.

“Hari ikipe yacu yagiye Bangor mu ijoro mu mwaka wa 2012. Bwari ubwa mbere ko ikipe y’abantu basanzwe batemberera aha hantu.”

“Ikipe yacu yabaye aho ijoro rimwe iperereza kandi ikora ubushakashatsi ku kintu cyose. Ibikoresho twazanye hano byabaye ifatizo ry’ubushakashatsi. Tubifashijwemo na bo, twakusanyije amakuru. Turagerageza gushaka no kumenya neza hari ikintu icyo ari cyo cyose kidasanzwe hano,” ni ko yavuze.

“Nta mpinduka izo ari zo zose twari twabona zidasanzwe mu bikoresho byacu. Mu by’ukuri nta kintu cyazimiye muri iryo joro dushobora kumva cyangwa kwandikisha,” ni ko Siddharth.

Inyamaswa zitandukanye zituye aha hantu. Siddharth Bandwall yavuze ko ziba zisohora amajwi atandukanye.

“Inkende nyinshi zituye muri iyi ngoro. Zibera hejuru y’ibiti hano. Amashami aba yizunguza anyeganyega atya azamuka amanuka hejuru no hasi. Ijwi ry’ibyatsi byumye nk’amashara yumye rirumvikana. Ibi byose bisohora amajwi adasanzwe,” ni ko yavuze.

Ni iki kiba kuri iyi ngoro ?

Umuhanga mu by’ubutaka, Dr Vinay Kumar Gupta yavuze ko kugira ngo ugere kuri iyi ngoro ari ngombwa ko wambuka ibyiciro bitatu by’inkuta.

“Ku ntango y’iki gihome, hari ibisigazwa byataburuwe by’amaduka yacururizwagamo ibicuruzwa by’ingenzi. Ahandi hari ibicuruzwa by’ingenzi hano. Hari inyubakwa nto. Bisa n’aho haberaga ibihe byo kwidagadura. Na none hari igice cyahariwe ababyinnyi cyitwa haveli.”

“Iki gihome gifite ibice bitandukanye ku bakire bari batuyemo. Na none hari zimwe mu nyubako zerekeye umwami wigeze gukora mu rukiko.

Amafarashi n’inzovu zarakoreshwaga cyane mu ntambara icyo gihe. Bityo igice gikoreshwa cyari cyarahariwe kuba ubuturo bw’izo nyamaswa n’ikiraro cyazo kiri muri iyi ngoro. Iyi ngoro ifite inyumba nziza. Aha ni ho umwami n’umwamikazi we babaga.”

Urebeye mu ndorerwamo y’umutekano buri ngoro yagiraga umunara wo gufasha ba nyir’ingoro n’abatuye umujyi kureba abashoboraga kuyitera baturutse hanze kugenzurwa bagakumirwa batarahagera.

“Umunara umwe nk’uwo wo kureberaho na wo ushinze hejuru y’umusozi. Iruhande rw’ibi byose, gereza na yo yubatswe aha ngo ijye ifungirwamo imfungwa n’abanzi,” ni ko Vinay Kumar Gupta yasobanuye.

Iyi ngoro iherereye hafi cyane na Sariska Tiger Sanctuary. Ni ahantu hegereye amazi hafi n’igihome cyakingiraga iyi ngoro, hakurura cyane ba rushimusi b’inyamaswa n’abahigi.

Uyobora abakerarugendo Santhosh Prajapati yavuze ko kuva mu gace ka Sariska Tiger Sanctuary n’agace k’ishyamba iki gice cyose nta muriro w’amashanyarazi gifite.
“Ku mugoroba, ahantu hacura umwijima. Kubera umwijima hano, uducurama turiyongera tukaba twinshi. Inyamaswa nka two zitura hano. Izi nyamaswa zishobora guteza ibyago nijoro,” ni ko yavuze.

Kuki ahaherereye iyi ngoro abantu banze kuhasubira burundu ?

Dr Vinay Kumar Gupta yavuze ko niba tuganira mu rurimi rwa siyansi y’ubutaka “archeology”, hari impamvu nyinshi ahantu heza hashobora gutabwa n’abahatuye bakahava bakajya ahandi.

Yasobanuye ko ahantu gutekezwa igihe hari ibintu by’ingenzi cyangwa imitungo kamere ikeneye gukomeza igare ry’ubuzima iri ahantu hamwe. “Hagombe kuba harabaye igitero gikomeye kiva hanze kigomba kuba cyarateye abantu kuva aho hantu.”

Ahari habayeho impamvu runaka ku bantu bari batuye aha yatumye bava aho hantu. “Imitungo kamere y’aho hantu hari ubwo yashize noneho hakaba icyago cy’inzara noneho abantu bakagomba muri aka gace nk’abasuhuke bahunga,” ni ko yavuze.

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo