Indege ya kompanyi Spirit yaburiwe ku kwegera cyane Air Force One

Indege ya kompanyi Spirit Airlines yo muri Amerika yakomeje kuburirwa n’abagenzuzi b’ingendo z’indege bayisaba "kwitonda" no "gukata", nyuma yuko yegereye cyane indege ya Perezida w’Amerika Donald Trump ubwo yajyaga mu ruzinduko mu Bwongereza.

Muri bumwe mu butumwa bukaze bwahawe umupilote w’indege ya kompanyi Spirit ubwo ku wa kabiri yari irimo kuguruka iteganye mu ntera ya kilometero 12,8 na Air Force One, indege ya perezida w’Amerika, hejuru ya New York, bugira buti: "Itonde. Va kuri iPad [ubwoko bwa mudasobwa igendanwa]."

Izo ndege ntizigeze na rimwe ziguruka mu ntera ikigo cya leta y’Amerika gishinzwe ingendo z’indege za gisivile (FAA) cyavuga ko idatekanye, ariko zari zegeranye bihagije kuburyo byahangayikishije abategetsi.

Umuvugizi wa kompanyi Spirit yabwiye igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, ati: "Buri gihe umutekano ni wo dushyira imbere cyane."

Kompanyi Spirit yavuze ko indege yayo yari ifite nimero y’urugendo 1300 "yakurikije ibisabwa ndetse n’amabwiriza y’ubugenzuzi bw’ingendo zo mu kirere", nuko "igwa" i Boston "mu buryo budafite icyo butwaye", nkuko byari biteganyijwe.

Iyo ndege ya kompanyi Spirit yari irimo kuva i Florida yerekeza i Massachusetts.

Urubuga Flightradar24 rwo kuri interineti rukurikirana ingendo z’indege rwavuze ko izo ndege ebyiri zari zirimo kuguruka ziteganye zitandukanyijwe n’intera ya kilometero 12.8, ndetse ko zari ziri mu nzira aho zashoboraga guhana intera ya kilometero 17,7.

Ikigo FAA cyavuze ko "iperereza ry’ibanze rigaragaza ko indege zakomeje gutandukana mu buryo busabwa".

Amajwi y’abagenzuzi b’ingendo z’indege BBC yabonye, yumvikanisha abagenzuzi babwira byihutirwa kandi bakomeza gusubiriramo indege yo mu bwoko bwa Airbus A321 ya kompanyi Spirit ngo ijye kure.

Amajwi y’urubuga LiveATC rukusanya ibivugwa n’abagenzura ingendo z’indege yumvikanisha umwe agira ati: "Spirit 1300 katira muri dogere 20 iburyo."

"Itonde, katira muri dogere 20 iburyo. Spirit 1300 katira muri dogere 20 iburyo, ubu. Amababa ya Spirit 1300 katira muri dogere 20 iburyo, aka kanya."

Abapilote b’iyo kompanyi y’indege, igira ibiciro by’ingendo bihendutse, bemeye ko ubutumwa babwumvise, nubwo ibisubizo byabo bigoye kubyumva kubera uburyo amajwi yabo yafashwemo.

Umugenzuzi yasubije ati: "Itonde. Spirit 1300 kata uva ku ibaba ryawe ry’ibumoso muri mayili esheshatu cyangwa mayili [miles] umunani [zingana na kilometero 12,8], [ahari indege yo mu bwoko bwa] 747. Nzi neza ko ushobora kubona uwo ari we. ... Reba hanze umurebe — ni umweru n’ubururu" - akomoza ku mabara y’umweru n’ubururu y’igice cy’inyuma cy’indege ya Perezida w’Amerika.

Perezida Trump n’umugore we Melania Trump bageze mu Bwongereza ku wa kabiri nimugoroba.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo