Imfashanyo yisukiranyije ku munyeshuri w’Umushinwa wari utunzwe n’ama-yuan 2 ku munsi

Abagiraneza bafashishije hafi miliyoni imwe y’ama-yuan akoreshwa mu Bushinwa umunyeshuri w’umukobwa washyizwe mu bitaro nyuma yo kumara imyaka itanu abeshejweho n’ama-yuan abiri (angana n’amafaranga 260 y’u Rwanda) ku munsi.

Inkuru ya Wu Huayan yatumye Abashinwa bagwa mu kantu nyuma yaho igaragariye mu bitangazamakuru by’aho mu ntangiriro y’iki cyumweru.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yaragwingiye bikomeye kubera imirire mibi, agerageza kwiga no gufasha musaza we urwaye.

Inkuru ya Wu yateje uburakari, rubanda irakarira abategetsi kuba barananiwe kwita ku kibazo cye no kumufasha mbere y’igihe.

Nyuma y’itangazwa ry’inkuru ye, imfashanyo yatangiye kwisukiranya kuri uwo munyeshuri wa kaminuza yo mu mujyi wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa.

Amakuru avuga ko imfashanyo yageze ku ma-yuan 800.000 ni ukuvuga angana n’amadolari y’Amerika 114.000.

Inkuru ya Wu Huayan iteye ite ?

Mbere yaho, muri uku kwezi, uyu mukobwa yagiye mu bitaro, nyuma yo kugira ibibazo byo guhumeka, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bushinwa.

Yari afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 35, apima ibiro birenga gato 20.

Abaganga batahuye ko yari afite ikibazo cy’umutima n’impyiko kubera imyaka itanu yamaze arya ibiryo bicye cyane. Yavuze ko yari acyeneye kuzigama amafaranga ngo afashe musaza we urwaye.

Nyina wa Wu Huayan yapfuye ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko ndetse na se apfa amaze gutangira ishuri.

We na musaza we bahise bitabwaho na nyirakuru, nyuma baza kwitabwaho na nyirarume na nyina wabo bashoboraga gusa kubafashisha ama-yuan 300 (angana n’amadolari 42; amafaranga y’u Rwanda 39,000) buri kwezi.

Igice kinini cy’ayo mafaranga yagendaga mu kuvuza musaza we muto kuri we, wari urwaye uburwayi bwo mu mutwe.

Bivuze ko Madamazela Wu we yakoreshaga gusa ama-yuan 2 ku munsi; akabeshwaho ahanini no kurya urusenda (cyangwa ipiripiri mu Kirundi) n’umuceri.

Abo bavandimwe ni abo mu ntara ya Guizhou, imwe mu zikennye cyane mu Bushinwa.

Abantu babyakiriye gute ?

Inkuru ye yateje impungenge zikomeye ndetse no kurakarira abategetsi.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko bashaka kumufasha, naho abandi benshi baterwa impungenge n’ukuntu kaminuza yigaho itamufashije.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko imibereho ye ari "mibi kurusha iy’impunzi zo muri Afghanistan".

Undi we yavuze k’ugusesagura avuga ko kwaranze ibirori byo kwizihiza imyaka 70 leta y’Ubushinwa imaze, byabaye mu kwezi gushize kwa cumi, avuga ko ayo mafaranga yashoboraga gukoreshwa neza kurushaho.

Abandi bishimiye ukuntu yagerageje gufasha musaza we, ari nako agerageza gukomeza amasomo ye.

Usibye izo mfashanyo zatanzwe mu buryo bwo ku rubuga rwa internet, abarimu be n’abo bigana bakusanyije ama-yuan 40.000 (angana n’amadolari 5.700) yo kumufasha, mu gihe abaturage b’aho atuye na bo bakusanyije ama-yuan 30,000 yo kumufasha.

Abategetsi basohoye itangazo bavuga ko Madamazela Wu yahabwaga inkunga nto ya leta byibazwa ko iri hagati y’ama-yuan 300 na 700 ku kwezi - kandi ko ubu agiye gufashwa byihutirwa ahabwa ama-yuan 20,000.

Iryo tangazo ry’ibiro bishinzwe abaturage mu mujyi wa Tongren ryongeyeho riti "Tuzakomeza gukurikirana ikibazo cy’uyu mukobwa ufite umutima ukomeye kandi w’imico myiza".

"Tuzakomeza gukorana cyane n’izindi nzego bireba mu gukemura iki kibazo bijyanye n’ikigero cy’imibereho y’ibanze ndetse n’inshingano z’ubufasha bw’igihe gito urwego rwita ku baturage rufite".

Ubukene bumeze gute mu Bushinwa ?

Inkuru ya Wu Huayan yibutsa indi yo mu mwaka ushize wa 2018 ubwo umuhungu w’Umushinwa yageraga ku ishuri umusatsi we utwikiriwe n’urubura.

Uwo muhungu wahimbwe "Little Wang", inkuru ye na we yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ituma afashwa n’abanyamahanga batunguwe n’umutima we ukomeye, bakanababazwa n’ubukene bwe.

Mu gihe ubukungu bw’Ubushinwa bwiyongereye bikomeye mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, ubukene ntabwo bwacitse, kandi ubusumbane bwariyongereye.

Impamvu imwe ikomeye ibitera itangwa, ni ubudasa bukomeye hagati y’iterambere ry’ibyaro n’imijyi.

Nkuko bitangazwa n’ikigo cy’ibarurishamibare cy’Ubushinwa, muri rusange amafaranga urugo rw’Abashinwa rwo mu murwa mukuru Beijing rusigarana rumaze kuriha imisoro no kuriha ibindi bisabwa nk’ubwishingizi, yari ama-yuan 57,229 (angana n’amadolari 8,090) mu mwaka wa 2017.

Uyagereranyije n’ay’abatuye mu cyaro cya Guizhou aho Madamazela Wu atuye, uwo mubare muri rusange ho wari ama-yuan 16,703 muri uwo mwaka wa 2017.

Raporo yo mu mwaka ushize wa 2018 y’ikigega cy’isi cy’imari (IMF), ivuga ko Ubushinwa bwavuye ku kigero cy’"ubusumbane buringaniye mu mwaka wa 1990 bukaba ubu ari kimwe mu bihugu by’isi birimo ubusumbane bwinshi cyane".

Nkuko ikigo cy’ibarurishamibare cy’Ubushinwa cyabitangaje mu 2017, abaturage miliyoni 30.46 bo mu cyaro bari bakibaho munsi y’umurongo w’ubukene wo muri iki gihugu ungana n’idolari 1.90 ku munsi.

Mbere, abategetsi b’Ubushinwa bari barasezeranyije "guca" ubukene bitarenze umwaka utaha wa 2020.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo