Ikaze Mu Gihugu Aho Ibitunguru Bihenda Kurusha Inyama

Ikilo kimwe cy’ibitunguru cyageze ku madolari 11 muri Filipine

Mu bice byinshi ku isi no mu Rwanda yemwe, ibitunguru ni ikiribwa gikuru mu gihe inyama zizwiho kugira anasa irenze, gusa mu gihugu cya Filipine (Philippines) igiciro cy’ibitunguru cyazamutse kigahenda kurusha icy’inkoko ndetse n’inyama y’inka.

Umuco wo gukaranga tungurusumu n’ibitunguru bisanzwe [ibi by’uruziga mu Cyongereza bizwi nka bulb onion, common onion cyangwa onion gusa] muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya watangiye mu gihe cyari gikolonijwe na Esipanye, ukaba waramamaye hagati y’umwaka wa 1521 kugeza mu 1898 ndetse ugira ingaruka cyane ku mitekere y’ibiryo byo mu bihugu bya Aziya.

Mu gihe gikabakaba ukwezi kumwe, icyakora, ibitunguru byabaye ibyo kurya by’imbonekarimwe bitigonderwa na rubanda rwose muri Filipine. Nyuma y’aho ibiciro bitumbagiriye, iki gicuruzwa cyurije ibiciro byacyo kurusha amoko menshi y’inyama. Buri kimwe mu bitunguru bitukura n’ibyera cyageze hafi ku madolari ya Amerika 11 mu cyumweru gishize, mu gihe inkoko yose yo yashoboraga kugurwa hafi amadolari ane masa ($4).

Ni igiciro kiruta kure ikigero cy’igihembo (umushahara) cy’umunsi muri Filipine ubundi gisaga gusa amadolari icyenda ($9).

Bitewe no kuzamuka kw’igiciro, ubutegetsi bw’iki gihugu yemwe bwanafashe shehena zitemewe z’ibitunguru. Mu ntango za Mutarama, ibitunguru bifite agaciro ka $310,000 byavaga mu Bushinwa byafashwe ubwo ababizanaga bageragezaga kubyambutsa magendu bipfunyitswe mu cyari cyiswe imyambaro.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanyafilipine banditse ubutumwa buremereye bunenga cyane leta benshi babona ko ikwiye gushinjwa no kwirengera amakosa yatumye iki kibazo gifata iyi ntera.

“Hehe na shokola ukundi, muhawe ikaze mwa tungurusumu mwe!!! Sibuya [ni ukuvuga ibitunguru] bishobora kuba ari yo mpano nziza iruta izindi ubu washyira urugo rwo muri Filipine,” ni ko Umunyafilipine utuye muri Amerika yanditse kuri Twitter.

“Tuzanye ibitunguru aho kuzanira abana shokola mu rugendo tuvamo muri Arabiya Sawudite,” ni ko undi yanditse.

Na none mu rugendo rwavaga muri Amerika, undi ukoresha Twitter yatangaje ifoto y’ijagi [iyi bashyiramo ibinyobwa] irimo ibitunguru by’ifu, agira ati: “Kuko igitunguru ari nka zahabu muri Filipine, nashatse kugura ibi ngo mbizane mu rugo ngo mbitange nk’impano. Ariko rero, nagiye mu maduka manini atanu nsanga akiba yose y’iki gicuruzwa yashize. Nabajije umukobwa umwe ucuruza icyabaye ambwira ko “abakerarugendo bo muri Filipine bari babiguze byose.”

Nicholas Mapa, umunyabukungu mukuru muri banki ya ING utuye mu murwa mukuru wa Filipine, Manila, yavuze ko zimwe mu nzu zicuruza ikawa [kaferesito] zaretse kugurisha ibicuruzwa bikenera ibitunguru- menu ubusanzwe zigiramo ibitunguru nka za baga [burger], ni urugero, nta zo wasanga muri izi kaferesito.

Ntibashobora kugena uko bikwiye ibiciro by’ibyo bacuruza cyangwa ntibashobora gutanga kipata ibitunguru,” ni ko yabwiye BBC akoresheje ubutumwa bwa Imeyili.

Ubundi bucuruzi burashaka inzira z’ako kanya. Umutetsi Jam Melchor, watangije Urugendo rwo Kubungabunga Umurage Ndangamuco wa Filipine, yarimo ashaka ubundi bwo kwishakamo igisubizo gishingiye ku muco gakondo.

Yanzuye ko gukoresha ubwoko bw’igitunguru gakondo cyitwa ‘lasona’, kigira uburyohe butandukanye n’ubw’igisanzwe kiba ari gito- kingana n’umuzabibu.

Melchor yongeyeho ati “Ibitunguru ni ingenzi cyane ku mafunguro ya gakondo. Igihe cyose utetse hano ugomba kugishyiramo. Ni ikirungo cy’ingenzi cyane mu mafunguro ya Gifilipine.”

Kuki ibitunguru bikosha bihambaye bitya muri Filipine?

Nicholas Mapa atanga nibura impamvu ebyiri zagize uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro byabyo.

Ibigereranyo by’imibare iva mu Kigo gishinzwe Ubuhinzi yashyizwe hanze muri Kanama byerekanye ko igihugu cyateganyaga kweza ibitunguru bike byari bukenerwe. Gusa, umusaruro wabaye mubi kurusha uko byateganywaga, kuko Filipine yugarijwe na kimbunga, hagati ya Kanama na Nzeri umwaka ushize.

Ku bw’amahirwe make, ugutumiza hanze ibitunguru kwatangiye gutinda, nyuma yo kurira bw’ibiciro- n’igihe cy’isarura kiba muri Gashyantare cyegereje,” ni ko umunyabukungu abisobanura.

Mu cyumweru cya mbere cya Mutarama, leta yemeye ko hatumizwa hafi toni miliyoni 22 z’ibitunguru ngo igerageze gusubiza igiciro cy’iki gicuruzwa hasi kandi ntigikomeze kuzamuka.

Ifunguro ryo mu muhanda i Cebu: kwigana umuco wa Kinyesipanye byateye Abanyafilipinee gushyira ibitunguru mu ndyo nyinshi bateka

Nk’uko bamwe mu nzobere nka Fermin Adriano, wigeze kuba umujyanama w’ikigo gishinzwe Ubuhinzi, abivuga, byabaye ugutsindwa cyane k’ubutegetsi buriho.
Uko abibona we, kuko leta yari izi ko umusaruro w’imbere mu gihugu ari muke, yagombaga gutumiza ibicuruzwa biva hanze y’igihugu bihagije kugira ngo nibura bijyane n’ibyari bukenerwe uko byateganywaga.

Kimwe na tungurusumu n’ibitunguru bya ‘onyo’ ni ibirungo by’ingenzi muri Filipine

Igicuruzwa cya gatatu gisarurwa ku bwinshi kurusha ibindi ku isi

Kimbunga cyugarije Filipine rwagati mu mwaka wa 2022 na cyo cyagize ingaruka ku musaruro, nk’uko umusesenguzi ku musaruro w’imbuto n’imboga i Rabonak, Cindy van Rijswick, abivuga, mu muco, Filipine ni igihugu gitumiza ibitunguru hanze- kuko bikoreshwa cyane kurusha uko bihingwa.’

Uku gukenera ibitunguru kurahindagurika cyane: kuva ku bilo miliyoni eshanu mu mwaka wa 2011, nk’uko abisobanura, kugeza ku bilo miliyoni 131 mu mwaka wa 2016.

“Igihugu mu busanzwe kigura ibicuruzwa mu Buhinde, Ubushinwa n’Ubuholande, bitewe n’ibiciro bibonekeraho,” ni ko uyu musesenguzi avuga.

Imwe mu mpamvu zitera uku gutumiza ibitunguru hanze ni uko umusaruro mwinshi w’ibitunguru muri Filipine, bitewe n’imiterere y’ikirere, ari uw’ubwoko budatinda igihe gito.

Ibi ariko bitandukanye n’ikiba, nkuko Van Rijswick akomeza abivuga, tumwe mu turere two mu Majyaruguru bw’Uburayi na Amerika ya Ruguru, aho, ku miterere myiza, ibitunguru bishobora kubikwa mu gihe kigera ku mwaka.

“Mu bice byinshi byo ku isi, ibitunguru biri mu bwoko butatu bw’imboga zikoreshwa cyane. Ni yo mpamvu ibitunguru biza ku mwanya wa gatatu mu mboga zisarurwa ku bwinshi kurusha izindi ku isi. Inyanya na kokombure [cucumber], ni zo mboga nsa ku isi yose zirusha umusaruro ibitunguru.”

Kuzamuka kw’ibiciro by’ibitunguru ni ikibazo n’ahandi

Ku kigero gito, igiciro cy’ibitunguru cyazamutse mu bindi bihugu runaka. Urugero rumwe ni Brazili, ahabaye ubwiyongere buhanitse butigeze kubaho mu mwaka wa 2022: Byiyongeye ku kigero cya 130.14% nk’uko imibare yatangajwe na leta ibyerekana.

Imwe mu mpamvu z’uko kwiyongera ni ukugabanywa k’ubutaka bugenewe ubuhinzi, n’ibiciro binini bw’ibikoresho by’umusaruro w’ubuhinzi, kuko nk’ifumbire na viuatilifu byagizweho ingaruka n’ibigero by’ihungabana ry’ubukungu rusange ku rwego mpuzamahanga ndetse n’intambara yo muri Ukraine.

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo