Igiceri cyo kwibuka gifiteho ishusho ya Perezida wa Amerika Donald Trump cyemejwe n’akanama ka leta ya Amerika gashinzwe ubuhanzi.
Iki giceri cya zahabu ya karat 24 kigamije kwizihiza imyaka 250 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze zibayeho, imyaka izuzura neza ku wa 4 Nyakanga(7) uyu mwaka.
Icyo giceri cyakozwe hagendewe ku ifoto igaragaza Trump asa n’uwunamye ariko afungiye ibipfunsi ku meza.
Nyuma y’ibyerekanwe n’urwego rushinzwe gukora amafaranga muri Amerika, akanama ka Amerika gashinzwe ubuhanzi (US Commission of Fine Arts) katoye ku bwiganze busesuye kwemeza igishushanyo cy’iki giceri, nubwo hari ibibazo byagaragajwe ku bijyanye n’icyo itegeko ribivugaho.
Amategeko ya leta ya Amerika ntiyemerera perezida cyangwa uwabaye perezida ukiri muzima gushyirwa ku mafaranga y’igihugu.
Ariko iki giceri kirimo gutangwa hashingiwe ku bubasha n’uburenganzira bwa minisitiri w’imari Scott Bessent bwo gucura no gushyira ahagaragara ibiceri bya zahabu byihariye.
Biteganyijwe ko minisitiri Bessent ategeka ko iki giceri gicurwa igihe US Mint (ishami ricura amafarana rya minisiteri y’imari) izaba yemejwe ingano yacyo ya nyuma.
Umukuru wungirije wa US Mint, James McCrery, yagize ati: "Ndasaba ko iki giceri cyemezwa uko cyatanzwe, kandi tugashishikariza ko cyacurwa ari kinini bishoboka, kikagera no kuri santimetero eshatu z’umuzenguruko."
Ugereranyije, igiceri cya kimwe cya kane cy’idolari rya Amerika (quarter dollar) kiri munsi ya santimetero imwe mu bugari.
Umwaka ushize, Trump yirukanye abagize akanama gashinzwe ubuhanzi, ashyiramo abo bafitanye imikoranire ya hafi.
Umudepite w’umudemokarate wo muri New York, Ritchie Torres, umwaka ushize yatanze umushinga w’itegeko witwa Trump (The Restrict Ugly Money Portraits) Act, ugamije kubuza abaperezida gushyira amashusho yabo ku mafaranga y’igihugu.
Uwo mushinga nturatorwa ngo wemerwe.
Urwego rushinzwe gucura amafaranga muri Amerika (US Mint) ntirwasubije ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo ruvuga kuri iki kibazo.
Kugeza ubu, Calvin Coolidge wabaye perezida wa 30 (1923 - 1929) ni we wenyine wigeze kuba Perezida wa Amerika wagaragaye ku giceri mu gihe yari akiri mu buzima.
Ishusho y’iki giceri ishingiye ku ifoto yafashwe n’umufotozi mukuru wa White House
BBC












/B_ART_COM>