Ibikomo by’umwamikazi wa nyuma wa France, byaguzwe miliyoni $8 muri cyamunara

Ibikomo (imiringa) bibiri byo muri diyama byigeze kwambarwa n’Umwamikazi w’Ubufaransa Marie-Antoinette byagurishijwe arenga miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 8 mu mafaranga y’u Rwanda) muri cyamunara mu Busuwisi.

Byaguzwe n’uwitabiriye cyamunara akoresheje telefone utatangajwe izina.

Marie-Antoinette yohereje iyo mitako ngo ibikwe ahari umutekano mbere yuko yicwa aciwe umutwe hakoreshejwe imashini izwi nka ’guillotine’ mu gihe cy’impinduramatwara yo mu Bufaransa.

Ibyo bikomo byombi byari byakuwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, bikomeza kuba mu muryango we mu gihe cy’imyaka irenga 200.

Ni bwo bwa mbere ibyo bikomo - bigizwe n’uduce 112 twa diyama - byari bishyizwe muri cyamunara.

Byaguzwe amafaranga akubye inshuro zirenga ebyiri ku yari yitezwe.

François Curiel, ukuriye i Burayi inzu ikoresha cyamunara ya Christie, yagize ati: "Ibi bikomo byagenze ibihe mu kuvuga ibyaranze igice cy’ingenzi cyane mu mateka y’Ubufaransa, n’ubwiza bwacyo, ikuzo n’ibidasanzwe".

Marie-Antoinette yavukiye muri Autriche (Austria) mu 1755, yoherezwa mu Bufaransa ngo abe umugeni (umugore) wari ukiri umwana w’uwaje kuba Umwami Louis XVI.

Yapfuye amanitswe kuri ’guillotine’ mu 1793 - hashize amezi umugabo we na we ayicishijwe - amaze kuba umuntu udakunzwe mu gihugu, Abafaransa bamushinja kuba umunyeraha usesagura umutungo ndetse no kugira umwami inganzwa.

Ubwo yari muri gereza, yohereje ibaruwa avuga ko igituza kibaje mu giti kiriho imirimbo cyari kigiye koherezwa ngo kibikwe ahatekanye.

Umukobwa we wari ukiriho witwa Marie-Thérèse, Madame Royale, yabonye iyo mirimbo ubwo yari ageze muri Autriche, nkuko inzu yakoresheje cyamunara yabivuze.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo