Ibaruwa yo mu mukono wa Einstein irimo ’equation’ ye yagurishijwe miliyoni $1.2 muri cyamunara

Ibaruwa yanditswe na Albert Einstein irimo ’équation’ ye ya E=MC² yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku gaciro karenga miliyoni 1.2 y’amadolari (arenga miliyari 1 na miliyoni 190 y’u Rwanda) - akubye inshuro zirenga eshatu igiciro cyari cyitezwe.

Inzobere zivuga ko ubu hasigaye izindi ngero eshatu gusa zizwi z’iryo hinamvugo (équation) ryanditswe mu mukono w’intoki w’uwo wabaye umuhanga mu bugenge (physique) wakomokaga mu Budage.

Iryo hinamvugo ryatangajwe bwa mbere na Einstein mu 1905 mu kinyamakuru cy’ubushakashatsi muri siyansi.

Risobanura isano iri hagati y’ingufu (énergie) n’uburemere (masse).

Iryo hinamvugo - ry’uko ingufu zingana n’uburemere ukubye umuvuduko w’urumuri wikubye ubwawo (au carré) - ni ihame shingiro mu bugenge bwo muri iki gihe.

Iyo baruwa yanditseho iryo hinamvugo ni yo yonyine yari iri mu nyandiko zitari ku karubanda, kandi yamenyekanye gusa mu gihe cya vuba aha gishize, nkuko ikigo RR Auction cy’i Boston cyagurishije iyo baruwa cyabivuze.

Mu itangazo ikigo RR Auction cyateguye iyo cyamunara cyasohoye, cyagize kiti: "[Ni] ibaruwa y’ingenzi haba mu rwego rwo gutahura inyandiko no mu rwego rw’ubugenge".

Cyavuze ko iryo ari ryo "hinamvugo rizwi cyane mu yasobanuwe kugeza ubu".

Iyo baruwa iri ku rupapuro rumwe yanditse mu rurimi rw’Ikidage, igaragaza ko yanditswe ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa cumi mu 1946, ayandikiye umuhanga mu bugenge ufite ubwenegihugu bwa Pologne (Poland) n’Amerika Ludwik Silberstein, wahinyuzaga bimwe mu bitekerezo (theories) bya Einstein.

Iyo baruwa ni imwe mu byari mu bushyinguranyandiko (archives) bwa Silberstein, bwagurishijwe n’abamukomokaho, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Associated Press yatangaje ko umwirondoro w’uwaguze iyo baruwa watangajwe gusa nk’umuntu utatangajwe izina wajyanye iyo nyandiko.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo