Ibanga Rigira Abaholandi Abantu Barebare Kurusha Abandi Ku Isi

Ubuholandi ni cyo gihugu gifite abantu barebare kurusha abandi ku isi. Ikigereranyo cy’uburebure bw’umugabo w’Ubuholandi ni santimetero 183 mu gihe ku bagore ari 169. Ni mu gihe uburebure bw’Abanyamerika ari santimetero 117.1 ku bagabo na 163.5 ku bagore na ho ubw’Abanyarwanda ku kigereranyo bukaba 166cm ku bagabo na 157cm ku bagore nk’uko imibare yo mu 2021 ibyerekana.

Icyakora si uku byahoze bimeze iminsi yose mu myaka yashize kuko mu gihe hari inyigo yakozwe yerekana ko nubwo bisa n’aho abatuye isi muri rusange bagenda biyongera mu burebure, Sierra Leone, Uganda n’u Rwanda biri mu bihugu byo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, muri Afurika ya Ruguru no mu Burasirazuba bwo hagati byagaragaweho no kugabanuka k’uburebure bw’ababituye mu myaka 30 na 40 iheruka nk’uko inkuru ya CGTN Africa yo mu 2016 ibivuga.

Ubushakashatsi mu gisirikare cy’Ubuholandi, bwakozwe n’Umuryango uzwi cyane wa Royal Society of London bwerekanye ko mu kinyejana cya 19, abagabo b’Abaholandi bari mu bantu bagufi kurusha abandi i Burayi.

“Mu mwaka wa 1860, uburebure bw’abasirikare b’Ubuholandi bwari nibura santimetero 165,” ni ko Porofeseri Louise Barrett wo muri Kaminuza ya Lethbridge, Canada, uri mu bakoze ubu bushakashatsi yabwiye Bavin Haines wa BBC.

“Muri icyo gihe, abagabo b’Abanyamerika baribare ho gusumbyaho santimetero 5 ugereranije n’Abaholandi,” ni ko Barrett akomeza abivuga, ibi ngo bikaba byaragiraga Abanyamerika abantu barebare kurusha abandi ku isi.

Gusa kuva icyo gihe, habayeho impinduka zikomeye: mu gihe cy’imyaka 160 nyuma y’aho abagabo b’Abaholandi bongereyeho uburebure bwabo santimeter0 20, bavana bagenzi babo b’Abanyamerika ku mwanya wa mbere kuko bo biyingereyeho santimetero 6 zonyine.

Nta bihamya bishingiye kuri siyansi ku isano iri hagati y’ubunini bw’inkweto n’uburebure bw’umuntu nubwo ari ikimenyetso cy’imikurire y’umubiri cyangwa igice cy’umubiri.

“Iyo mikurire umuntu yaba yihuse cyane kuvuga ko yakomotse ku tunyangingo abantu baragwa n’abo bakomokaho gusa,” ni ko Barrett avuga, nubwo yizera ko inzira y’inkomoko na yo ibifitemo uruhare.

Ubushakashatsi bwe bwe bwerekanye ko abashakanye bafite ubushobozi bwo kubyara cyane mu Buholandi- bamwe bafite abana benshi- abagabo barebare n’abagore uburebure bwabo ari ubwo hagati na hagati.
Ku Banyamerika ho bimeze bite?

Abagore ni bagufi na ho abagabo bakagira uburebure bugereranije.
Impamvu ziterwa n’ibidukikije n’imiterere y’aho batuye na zo zagize uruhare mu kwiyongera k’uburebure bw’Abaholandi, nk’uko Barrett akomeza abivuga, aho anatanga Ubuholandi nk’urugero rw’igihugu gifite sisitemu nziza y’ubuzima (health) kurusha ahandi hose ku isi, kuba hari intera nini hagati y’abakire n’abakene, n’izindi mpamvu zituma Abaholandi bagira uburebure buruta ubw’Abanyamerika.

"[Mu Buholandi ingufu nyinshi zashyizwe mu kubyara abana bafite amagara mazima batigeze bagira ibibazo ibyo ari byo byose bishobora kugira uruhare mu kugabanuka k’uburebure bwabo,” ni ko abivuga.

Uburebure cyangwa ubugufi bw’umwana buterwa n’ntungamibiri zo mu byo arya n’aho akomoka

Ikindi gishobora kugira uruhare mu kwiyongera k’uburebure ni imirire y’Abaholandi: abantu bo mu Buholandi bakunda mu by’ukuri kandi ugasanga bashishikarira kurya ibyo kurya by’amata, kandi ubushakashatsi bwerekana ko iki ari ikintu cyagize uruhare kwiyongera k’uburebure bwavo.

“Amadini ya Kiyisilamu akomeza amagufwa ndetse imikurire iterwa no kuboneka kw’ayo madini neza mu mubiri,” ni ko Barrett yavuze.

Uko twe tubibona

Muri ubwo bushakashatsi, itandukaniro hagati y’ibihugu aho uburebure bw’abenegihugu babyo ari ubwo hejuru n’ibindi aho uburebure bw’abenegihugu bwo hasi ari ikigereranyo cya santimetero 20 cyangwa kurenzaho.

Umwanditsi umwe yavuze ko ibi bihagarariye hafi imyaka 8 y’icyuho cy’imikurire ku bakobwa na hafi imyaka 6 ku bahungu.

Ibi bisobanura ko abakobwa bo muri Guatemala bazwiho kuba bahiga abandi mu kuba bagufi ku isi, iyo bafite imyaka 19 uburebure bwabo bureshya n’ubw’abakobwa b’Abaholandi bafite imyaka 11.

Abagore bo muri Guatemala barakura bakaba barebare ku kigero cya santimeterp 150.9 mgihe ku rundi ruhande, “abahungu b’imyaka 19 bava mu bihugu 11 bya Aziya, Amerika y’Epfo no mu butayu bwa Sahara muri Afurika babaga bafite uburebure bw’ikigereranyo nk’uko bw’Abaholandi bafite imyaka 13 y’amavuko.

Nubwo bimeze bityo ariko, twese twarakuze!!!

“Nk’uko imibare n’amakuru ahari abigaragaza, abantu bongereye uburebure bwabo mu gihe cy’ibinyejana bibiri bishize,” ni ko Eirini Marouli, Poroferi muri Kaminuza ya London yabivuze.

Agira ati “Ibyo kandi ni ko kuri ku isi hose.”
“Abagabo barakuze bava hafi kuri metero 1.60 bagera kuri metero 1.70, mu gihe abagore ari ukuva kuri 1,50 kugeza 1,60,” nk’uko inzobere ku bumenyi bw’indeshyo yabibwiye umunyamakuru wa BBC Melissa Hogenboom.

Muri rusange, dushobora kuvuga ko abantu bakuze basigaye bakura bakaba barebare ku kigereranyo gikabakaba hafi ya 5% y’uko ba sekuru babo bareshya mu myaka 100 ishize.”

Ese abantu bazakomeza kongera indeshyo babe barebare kurusha none? Tubihange amaso. Igihe ubwacyo ni cyo gushobora gutanga igisubizo cy’icyo kibazo.”

Utunyangingo ndangasano (genes) twinshi abantu bakomora ku bo bavutseho tubonekamo imbere cyangwa hafi n’utunyangingo ndangasano tujyanye n’imikurire y’amagufwa.”

“Hari bamwe kandi bagishakashaka mu gisa n’urugamba rwa siyansi y’ibinyabuzima ku burebure; bizashimisha kurushaho kumenya uburyo umuntu akura kuva ari umwana kugeza abaye umuntu mukuru ari na ko uburebure bwiyongera.

“Iki na cyo cyabaye kimwe mu bibazo bikomeye kurushaho kitarabonerwa igisubizo mu buryo bwuzuye.

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo