Amabuye yahuruje rubanda baziko ari Diyama, nasanze ari ibindi

Leta muri Africa y’Epfo yatangaje ko amabuye yahururiwe na rubanda mu minsi ishize ahitwa KwaHlathi atari diyama ahubwo ari ayitwa quartz.

Umushumba wo mu ntara ya KwaZulu-Natal niwe wavuze ko yavumbuye amabuye y’agaciro. Byatumye ibihumbi by’abantu muri ako gace ka KwaHlathi bahururana amapiki n’ibindi bicukura bajya guhiga iyo mari bavugaga ko ari diyama.

Ariko nyuma yo gukora isuzuma, abategetsi bavuze ko ayo mabuye ari ayitwa ’quartz’, afite agaciro ko hasi cyane.

Nyuma y’amabuye yitwa ’feldspar’, ’quartz’ niyo mabuye y’agaciro aboneka cyane mu butaka bw’isi.

Itangazo rya leta muri ako gace rivuga ko "ibipimo byakozwe byarekana ko ayo mabuye yabonetse muri ako gace atari diyama".

Muri aka gace kari mu dukennye cyane muri Africa y’Epfo abantu benshi cyane bari bagiye kuyacukura.

Africa y’Epfo - isanzwe ikomerewe n’ubusumbane mu bukungu - yagize kwiyongera cyane k’ubushomeri muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Africa y’Epfo kandi niyo yagize abantu benshi - miliyoni 1,8, banduye Covid na hafi 60,000 yishe, benshi kurusha ahandi muri Africa, nk’uko imibare ya kaminuza ya Johns Hopkins ibyerekana.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo