‘Agaciro k’ibyangijwe’ n’iyi ntambara muri Iran kageze kuri Miliyari 270

Ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran byatangaje ko leta imaze iminsi ibara agaciro k’ibyangiritse muri iyi ntambara muri gahunda yayo yo gushyira indishyi mu byo isaba mu biganiro byo kurangiza intambara.

Avugana n’ibinyamakuru byo mu Burusiya, Fatemeh Mohajerani umuvugizi wa leta ya Iran yavuze ko ibigereranyo “by’ibanze” bitanga ikiguzi gisaga miliyari 270 z’amadorari ya Amerika kugeza ubu, ariko ko ushobora guhinduka.

Ubutegetsi bw’umujyi wa Tehran buvuga ko inzu zigera ku 39,585 zashenywe cyangwa zikangirika kubera ibitero bya Amerika na Israel.

Fatemeh Mohajerani yongeraho ko ababishinzwe muri Iran bakomeje kubara, ibyo avuga ko birimo inzu zangiritse n’igihombo cyatewe no guhagarara kw’inganda, nk’uko Tasnim ibivuga.

Indishyi ni kimwe mu byagarutsweho mu biganiro byananiranye hagati ya Iran na Amerika mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko Mohajerani yabivuze mu biro ntaramakuru bya leta IRNA.

Visi perezida JD Vance wa Amerika mbere yavuze ko habaye “ibiganiro bifatika” i Islamabad muri Pakistan ariko ko nta kumvikana kwagezweho.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo