Africa y’Epfo yanze gufatira ubwato bw’igitangaza bw’umurusiya wafatiwe ibihano

Africa y’Epfo yavuze ko izemerera ubwato bw’agatangaza (superyacht) bw’umuherwe w’umurusiya wafatiwe ibihano bugahagarara ku cyambu cya Cape Town.

Ubwo bwato bw’agaciro ka miliyoni $521m ni ubwa Alexei Mordashov – inshuti ya Perezida Vladimir Putin – bwahagurutse i Hong Kong mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Abakuriye abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Africa y’Epfo basabye leta gufatira ubu bwato bureshya na 141m bwitwa The Nord.

Ariko umuvugizi wa Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko abona “nta mpamvu” yo kugendera ku bihano by’iburengerazuba.

Kuwa kabiri i Pretoria, Vincent Magwenya yabwiye abanyamakuru ati: “Africa y’Epfo nta mategeko ayihatira kubahiriza ibihano byashyizweho na Amerika na EU.

“Africa y’Epfo irebwa gusa no kubahiriza ibihano byemejwe gusa n’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU)”, kandi ko Alexei Mordashov atari ku rutonde rw’abahanwe na UN.

Ibihugu by’iburengerazuba n’inshuti zabyo bashyizeho ibihano ku barusiya na business zabo birenga 1,000 mu kwihimura ku bitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Perezida Ramaphosa kugeza ubu yirinze kunenga Uburusiya, igihugu cye kirifata ku myanzuro ya ONU yo kwamagana iyo ntambara. Pretoria kandi yasabye ko haba ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara.

Kuwa mbere, umukuru w’umujyi wa Cape Town witwa Geordin Hill-Lewis – wo mu ishyaka Democratic Alliance ritavugarumwe n’ubutegetsi – yasabye abakozi kubuza ubwo bwato kwinjira ku mwaro waho, yanditse kuri Twitter ko “nta mwanya mu mujyi wacu ku bafatanyacyaha, n’abafasha intambara ya Putin.”

Ntabwo bizwi neza niba Mordashov ubwe ari muri ubwo bwato. Gusa avugana n’abanyamakuru ku cyumweru, Hill-Lewis yavuze ko uwo muherwe utunze za miliyari ari muri ubu bwato bwe.

Ariko mu cyumweru gishize umuvugizi wa Mordashov yabwiye Bloomberg News ko uyu muherwe ari i Moscow kuva ubwato bwe bwagera muri Hong Kong.

Leta ya Hong Kong vuba aha nayo yatanze impamvu nk’iza Africa y’Epfo yemerera buriya bwato kugera ku mwaro wayo, aho umukuru w’umujyi yavuze ko bakubahiriza gusa ibihano byafashwe na UN.

Mbere y’iyi ntambara, Mordashov yari umukire utunze kurusha abandi mu Burusiya. Uyu mugabo w’imyaka 57 yageze ku butunzi bwa miliyari $29 kubera ubushabitsi bwe mu mabuye y’agaciro, kwimba ubutare no gucura ibyuma.

Kuva iyi ntambara yatangira yashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano rw’ibihugu by’iburengerazuba kubera ihuriro rye na Putin.

Ariko Mordashov yanenze ibi avuga ko nta ruhare afite muri politiki y’Uburusiya kandi nta jambo afite muri Kremlin.

Kubera ibi bihano by’iburengerazuba, Mordashov yamaze gutakaza andi mato ye mato kuri The Nord, arimo ubwitwa Lady M bureshya na 65m, bwafatiriwe na polisi y’Ubutaliyani muri Werurwe(3).

The Nord bikekwa ko aribwo bwato bwe bunini. Ubu bwato burebure kurusha ikibuga cy’umupira w’amaguru, busobanurwa na Forbes nka bumwe mu bwato bw’agatangaza kurusha ayandi nkabwo ku isi.

Nyuma y’uko intambara muri Ukraine itangiye, ubu bwato – bufite ibibuga by’indege bibiri, piscine/swimming pool, na cinema – bwavuye muri Seychelles bwerekeza ku cyambu cya Vladivostok mu burasirazuba bw’Uburusiya.

Byabonetse nko kwirinda ko buhura n’ibyo Lady M. yahuye nabyo.

Ariko inzobere zivuga ko abafite bene aya mato nka Mordashov barimo guhura n’ingorane zikomeye ku byambu mpuzamahanga byo kugumana amato yabo. Menshi ari i Burayi aho ashobora guhita afatwa.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo