Uburyohe bw’urukundo rwa Mukunzi Raj na Nicky byatumye bakora Brand

Raj Mukunzi Jules ni umunyarwanda umaze imyaka irenga itandatu muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mukunzi Raj amaze imyaka irenga ine ari mu buryohe bw’urukundo na Mugisha Nicky, umunyarwandakazi w’uburanga buhebuje nawe umaze imyaka irenga ine aba muri Amerika muri leta ya Michigan. Aba bombi urukundo rwabo rwababereye amateka adasanzwe ku buryo byatumye bakora Brand bifuzako izamenyekana cyane ku isi.

Mugushaka kumenya amateka y’urukundo rwa Nicky na Raj, rwandamagazine.com twaganiriye na Raj atubwira uburyo yamenyanye n’uyu mukobwa yihebeye akaba amukunda mu buryo budasanzwe.

Raj Mukunzi usanzwe ari umuyobozi w’urubyiruko rw’abadivandisite b’umunsi wa karindwi rw’abanyarwanda n’abarundi muri Amerika, yavuze ko Nicky bahuriye muri Amerika.

Raj avuga ko bahura bwa mbere, Nicky yari afite imyaka 16 y’amavuko, ati “Mubona nabonye ari umwari mwiza ufite inseko nziza, ureba neza, uteye neza, ufite ikinyabupfura niyemeza kuzajya nza kumureba kenshi”

Raj avuga ko icyo gihe yari asanzwe aziranye na mukuru wa Nicky witwa Mutesi.

Raj avuga ko byamugoye cyane kugirango Nicky amwemerere urukundo kuko bamenyana bwa mbere yari akiri mutoya.

Raj ati “Njye nari mukuru mfite imyaka 20, we afite imyaka 16, arabyanga avugako akiri muto gusa kubera igikuriro nabonaga ari mukuru, narakomeje ndahatiriza ambwirako tuzakundana afite imyaka 18, agize 17 byaje gucamo dutangira gukundana hari muri 2017”

Mukunzi avuga ko batangira gukundana babigize ibanga kugeza muri 2018 aho batangiye kujya babishyira ku mugaragaro , muri 2019 bahitamo kubimenyesha ababyeyi nabo babiha umugisha.

Taliki ya 7 Ugushingo 2020 nibwo Mukunzi Raj yatunguye Mugisha Nicky mubirori bidasanzwe yari yatumiyemo inshuti zabo za hafi maze, asaba uyu mukobwa ko yakwemera kuzamubera umugore na we ntakuzuyaza yahise agira ati “Ndabyemeye”

Raj avuga ko urukundo rwabo ashaka ko ruzubaka amateka adasanzwe aho ubu batangiye gukora Brand y’imyambaro yabo bise”NIRA” iri mubusobanuro bw’amazina yabo “NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj” bahamyako iyi Brand bashakako imenyekana.

Raj na Nicky bakoze Brand yabo bise Nira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo