Ntaho rwagiye: Umunyamakuru Karangwa na Sandra bakundanye imyaka 8 mbere yo kubana

Nubwo bamwe bemeza ko muri iki gihe nta rukundo rukiramba, umunyamakuru Jules Karangwa na Sandra Mutoniwase bakundanye imyaka 8 mbere y’uko barushinga ndetse ubu bafitanye imfura y’umuhungu. Kwihanganirana no gusenga ngo ni bimwe mu byabafashije kurambana mu rukundo.

Jules Karangwa ni umunyamakuru w’imikino wamamaye cyane ubwo yakoraga kuri Royal TV. Ubu ni umunyamakuru wa TV 10.

Tariki 3 Werurwe 2018 nibwo yasezeranye imbere y’Imana na Sandra nyuma y’imyaka igera ku 8 bari bamaze bakundana uruzira imbereka kuva muri 2009.

Rwandamagazine.com yaganiriye na Jules Karangwa, asobanura uko babashije gukomeza gukundana iyo myaka yose kugeza babanye mu gihe hari benshi bemeza ko kurambana mu rukundo kw’abasore n’inkumi muri iki gihe bitacyoroshye.

Bamenyaniye ku ishuri, babanza kwangana

Nubwo bakundanye igihe kinini, Jules Karangwa avuga ko mbere yo gukundana, babanje kwangana na Sandra.

Jules Karangwa ati " Twamenyaniye i Kabgayi ku ishuri kuri Groupe Scolaire St Joseph twigana mu ishuri rimwe mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo mu mwaka wa kane. Mu ntangiriro twabanje kwangana kuko nari Chef de Classe nkajya nkunda kumusohora kubera gusakuza nyuma nza no gupanga imyanya y’uko abanyeshuri bakwiye kwicara mu ishuri muzana mu mwanya wanjye ngo twicarane ariko arabyanga ngo ni imbere kandi arwara sinesité.

Nyuma naje kuva kuwo mwanya kuko narimaze gutorerwa kuba umuyobozi wa Siporo n’imyidagaduro mu kigo. Rimwe duhura afite ikibazo telefone ye bayifashe mu kigo afite ubwoba ko bamwirukana ndamwihanganisha muha igihe cyanjye muba hafi njye nawe dutangira kujya tuganira cyane bisanzwe nk’inshuti bitangira buhoro buhoro wa mugani wa Meddy biza kugera kure.

Urumva niwe mukobwa wa mbere narinsabye ko dukundana. Nabanje kumuteguza mubwira ko aho azabona ntamukunda uko bikwiye ari ukubera ‘experience’ nkeya mfite mu rukundo aranyihanganira urukundo rugenda rukura gutyo."

Basoje amashuri yisumbuye , basengeye isezerano ryabo

Abajijwe ikintu cyatumye bagumana isezerano bagiranye, Jules Karangwa yasubije ko nta kidasanzwe uretse kuba bareretse Imana urukundo rwabo rwasaga n’urwa Kure y’amaso.

Ati " Tujya gusoza secondary ndabyibuka ko twafashe umunsi wo gusenga dusaba Imana kuzaturinda gutandukana kuko ntibyari byoroshye we mu rugo ni i Kigali mu gihe njye ari i Cyangugu urumva rero intera yari irimo sinavuga ko hari irindi sezerano ridasanzwe usibye Imana yabidufashijemo hanyuma iduha no kwihanganirana kuko ntazibana zidakomanye amahembe."

Yunzemo ati " Navuga ko icyatumye dukundana iriya myaka ari ingabire yo kwihanganirana tugashyira urukundo imbere y’amabwire ndetse n’ibindi byose uzi bitandukanya abakundana."

Yasanze ari kuva amaraso, amwitaho, urukundo ruhera aho

Iyo ubajije Jules Karangwa icyatumye ahitamo Sandra Mutoniwase mu bandi bakobwa, agusubiza ko byatewe n’umwanya we yamuhaye.

Ati " Burya bavuga ko urukundo ari impumyi sinakubwira ngo ni iki cyangwa kiriya gusa namukundiye cyane cyane uko yanyitagaho kuko njya no kumukunda naho byahereye.

Ndibuka ku ishuri rimwe yanciyeho navuye imyuna (kuva amaraso mu mazuru) nicaye ahantu mu gacucu ndi kureba match za volley areka ibyo yaragiyemo aza kunganiriza amba hafi kandi icyo gihe twari tutaranakundana. Icyo gikorwa yankoreye (geste) sinjya nkibagirwa byanyeretse ko akunda abantu kandi abitaho. Nubu kandi ntiyahindutse arankunda cyane akananyitaho."

Kuvuga ’ Ndagukunda’ byamusabye kubanza kunywa Primus 2

Mu rwenya rwinshi, Jules Karangwa akubwira ko kubwira Sandra ko amukunda byamugoye kuko ngo byamusabye ko abanza kunywa Primus 2.

Ati " Urumva nari Chef w’sihuri kandi Chef ntago apfa gutereta uko abonye uretse ko na we yari afite umuntu ariko nyuma baratandukana kugirango rero ndikocore byari hatari n’iyambaje imbaraga z’agasembuye kuko nanyoye Primus 2 mbona ku bimubwira nyuma aza kunyemerera."

Mu myaka 8 ntibigeze bacika intege

Ubusanzwe abantu bakundana hari igihe bacika intege iyo imyaka ibaye myinshi batarashinga urugo. Jules Karangwa avuga ko bo bakomeye ku isezerano bagiranye ry’uko bazabana.

Ati " Habe n’umunsi numwe twigeze ducika intege usibye bimwe nakubwiye ko ntazibana zidakomanya amahembe ariko sinigeze na rimwe ncika intege ku giti cyanjye kuko nahoraga mubwira kubana njye nawe ari ikibazo cy’igihe gusa."

Inama agira abavuga ko urukundo rw’ubu rutakiramba…Gusenga ngo ni ngombwa cyane

Ati " Burya nta rukundo rusa n’urundi gusa navuga ko abantu aribo babigiramo uruhare kuko urukundo ni nk’ururabo kugira ngo rutohe bisaba kurwuhirira buri munsi ugahozaho kandi mukamenya ko amahitamo ya mbere igihe habayeho mutabona ibintu kimwe si ugutandukana ahubwo ni ukuroherana mugaca bugufi mukababarirana ndetse mukihanganirana. Nta rukundo rushobora kuramba mutagize ukwihangana."

" Kwihangana no guca bugufi nizo nema za mbere zifasha abakundanye kurambana hakiyongeraho kumenyana hagati yanyu buri umwe akamenya icyo undi yanga cg akunda. Ibi kandi bigakorwa na buri ruhande ntibikwiye gukorwa n’umukobwa gusa. Ibi byose rero ntibyabashobokera mudasenga kuko gusenga birafasha kabone nubwo mwaba mudahuje imyemerere."

Jules Karangwa asoza avuga ko kuba yarakundanye igihe kinini na Sandra biri mu bibafasha kubana neza kuko ngo urukundo rwabo rwakomerejeho kuva aho bamariye kurushinga.

Ati " Kubana muziranye neza ni ingenzi cyane kuko byose bimwerekeye uba ubizi. Ntakintu akora ngo kigutungure cyangwa se wowe ube wagira icyo ukora kikamutungura. Sinabura kuvuga ko Imana ariyo yubakira umuntu ariko nanone kumenyana neza birabafasha cyane."

Jules Karangwa na Sandra Mutoniwase bakundanye bahuriye ku ishuri muri 2009

Muri 2018 bararushinga

Ngo uko umwe yitaga ku wundi ntibyahindutse

Ubu bibarutse umwana w’umuhungu

Jules Karangwa ni umunyamakuru w’imikino kuri TV10

Jules Karangwa ajya anatumirwa nk’umusesenguzi kuri Azam TV avuga ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • ######

    Mukomereze aho

    - 17/01/2019 - 06:53
  • Ingabire

    Mbatuye indirimbo ivuga ngo urukundo nirwogere

    - 17/01/2019 - 06:54
  • Gikundiro

    Ubwo butumwa bugere kuri bose!!!!!!!!!!!!!!
    Nirwogere pe!

    - 18/01/2019 - 09:03
  • Monique

    Andika ubutumwa Imana ikomeze ihe umugisha urugo rwanyu murakoze.

    - 18/01/2019 - 15:47
Tanga Igitekerezo