Mpitemo kubana n’umusore tudahuje ukwizera aho kugumirwa?

Muraho, ndabasuhuje kandi ndanezerewe kubagezaho ikibazo mfite ngo mungire inama.

Ndi umukobwa mfite imyaka 26. Mu kwezi kwa 3 muri uyu mwaka wa 2017 nzaba nujuje imyaka 27. Ndi umu
Christo kandi ndi umukozi w’Imana mu rusengero iwacu. Nimurimo nkunda
kandi nasezeranyije Imana kuzayikorera mpaka.Ikibazo cyanjyee rero giteye gitya :

Nk’umukobwa wese harageze ngo nubake urugo ariko ntibinyoroheye. Mfite imyaka 23 nakundanye numusore ninabwo
nari ndangije amashuri yisumbuye(secondaire) ngiye muri kaminuza (university ) mfite akazi . Ninaho
twamenyaniye icyo gihe hari ibintu byinshi nari narasabye Imana, nanjye
nyisezeranya ko nzayikorera.Yarabimpaye nanjye mpigura umuhigo
ndayikorera iwacu kuri church.

Nkundana n’uwo musore rero yari umu catholique , njye ndi umurokore.
Byaragaragara ko yankunze , mubajije uko twahuza anyemerera rwose
ntamananiza ko dukundana ubundi akazabatizwa tukabana duhuje kwizera.
Ntatinze rero twakundanye hafi imyaka 3. Mu mpera za 2015 ibintu
bitangira guhinduka kandi twari twemeranyije ko dukora ubukwe muri 2016,
yewe aza no kunsaba ko twakora ubukwe muri catholique. Mbese yahindutse
mu kanya nk’ako guhubya.Mbyanze gato bitewe nuko ampindutse ahita
amenyana n’undi mukobwa bararyamana ahita amutera inda,ubwo ibyanjye
nawe biba birarangiye. 2016 yambereye umwaka mubi pe ubwo nafashe igihe
cyo gusenga no kubwira Imana Uko niyumva nanayisaba ko yampuza
n’umugabo w’ubuzima bwange duhuje kwizera tukabana . Narimbaye pe
byarangiye 2016 ntawe mbonye.

Ikibazo cyange rero n’iki , ubu turi mu kwezi kwa Gashyantare 2017, hari umusore uri kundambagiza n’umu catholique nanone ndumva narabuze amahitamo. Mungire
inama uwambere byaradutandukanyije none uwa kabili nawe aje ari uko. Nkeneye inama zanyu kuko numva mu mutima wanjye nshaka umukristu
duhuje kwizera w’umurokore mbese ako abahungu baho ntibantereta kandi
murumva ko nanjye narundutse , 27 ans ni myinshi. Ndabaza cyane cyane
abakuze mugakiza ese uyu musore mwemere tuzage dusengera
ahatandukanye?Ibyo gutegereza byo ntihagire ubimbwira kuko narategereje
bihagije . Imana Ntakintu nakimwe yambwiye, yo iricececyera gusa. Uko
byagenda kose iba ifite impamvu zifatika.Mumpe Inama yicyo nakora kdi
rwose birangoye.Ndashaka kubaka,ndashaka gukomeza gukorera Imana no
kubana n’Umuntu twahuza muri byinshi.

Murakoze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Keza

    Iyo myaka ufite ntabwo uragumirwa rwose. Guma wizere Imana buriya icecetse izi igihe cyawe igihe kizagerera. Wigerageza kwirwanirira.Murakoze

    - 11/02/2017 - 06:29
  • Bernard

    ihangane ukunde uwo niwe imana iguhaye

    - 11/02/2017 - 08:08
  • Jones

    None se nshuti ko utugisha inama,kdi ukatubwira ko udakeneye ukugira inama yogutegereza ubwo uracyakeneye inama kdi waramaze kwigira iyawe mu mutima?

    - 11/02/2017 - 13:44
  • ######

    Ntakiruhij Kirimo! Ndumv Ur Umuhrw Ko Wamenyanye N’ Imana. Nib Nta Birebir Muragerah Nuw Mu Sore, Cakama Usobanuz Imana Nib Ariw Wubuzima Bgawe Mukuyisaba Ibimenyetso Wigeney Wipfuz Ko Byakugaragarir Kugrang Uve Mu Makimbirane. Nibyo Byukur Ugez Urugo, Ark Udahug Ngo Wibeshye, Wazicyuza

    - 11/02/2017 - 15:50
  • ######

    nimba wizera Imana byukuri utayibeshya! tegereza ibyo ivuga ureke amarangamutima yawe cg izaguhane nabyo yabikora da! tuza nturakura cyane ubuse ko aruwo nzi ufite 35ans?!!

    - 14/02/2017 - 04:22
  • meschak

    ntuzemere gutandukira inzira y’agakiza fata amasengesho y’iminsi 3 uzaboneramo answer, god be in your side

    - 14/12/2017 - 11:26
Tanga Igitekerezo