Impinduka 7 ziba nyuma yo kurushinga n’uko wazitwaramo

Nyuma yo gushyingiranwa wabishaka utabishaka haba hari impinduka zizabaho mu buryo wabanagamo n’umusore cyangwa se inkumi mwarushinganye. Izo mpinduka ziba ntibivuze ko zitera ibibazo mu bashakanye, ahubwo igitera ibibazo ni ukutamenya uburyo bwiza bwo kuzibamo kugeza muzimenyereye.

Dore izo mpinduka ziba nyuma yo gushyingirwa nuko wazitwaramo

Uburyo bw’imicungire y’amafaranga

Utarubaka urugo hari uburyo wakoreshaga amafaranga n’uwo mwashakanye nawe akagira uburyo bwe. Iyo mutabiganiriyeho bibateza amakimbirane mugitangira kubana kuko uba wibwira ko uburyo bwawe aribwo bwiza n’undi akibwira ko uburyo bwe aribwo bwiza.

Bibaye byiza mwabiganiraho mbere yo kurushinga ariko na nyuma yo kurushinga mukajya mubishyira mu ngingo mugomba kuganiraho. Ni byiza kandi kubiganiraho mutarabitonganira mukumvikana uko muzajya mukoresha umutungo wanyu.

Guhindura inshingano

Mbere yo gushyingirwa hari inshingano wabaga ufite ariko zitandukanye n’izo ufite ubu nyuma yo gushyingirwa. Ubu ufite inshingano zo kwiyitaho no kwita k’uwo mwashakanye ndetse hakazaziramo n’abana niba mutarabyara. Umugore n’umugabo mwese buri wese afite izi nshingano, buri akwiye kuba hafi y’undi kuko nyuma yo kurushinga izo nshingano zigomba gushyirwamo ingufu kurusha mbere mukirambagizanya. Niba waramwandikiraga ubutumwa bw’urukundo kabiri ku munsi ubu ugomba gukuba kabiri bukaba bune. Izi ni inshingano zoroshye kuzikora kandi zigira umusaruro mwiza ku rukundo rw’abashakanye.

Impinduka mu itumanaho

Mbere mutarabana akenshi mwakoreshaga ikoranabuhanga mugahura gake amaso ku maso. Ubu noneho murabana kandi uburyo uganira n’umuntu muri kumwe bitandukanye n’uburyo uganiriza umuntu muganirira kuri telephone. Ubu noneho uwo mwashakanye akaneye cyane ko amagambo wamwandikiraga ukayamubwira no kuri telefoni uyamubwira amaso ku maso. Azarushaho kunezerwa nawe abikwiture.

Imibanire n’abandi bantu

Mutarashyingiranwa wumvaga ufite uburenganzira bwo kujya aho ushaka ntawe ubanje kubimenyesha, ukajya gusura inshuti, ugasohokana n’inshuti ntawubikubuza, ndetse no mu bo mu muryango wawe ukajyayo uko ubyifuza.

Nyuma yo gushyingirwa rero ibyo bishobora guhinduka ukaba ufite ahantu utagomba kurenza. Banza umenye ko umunezero wabonaga uri kumwe n’inshuti n’abavandimwe ugomba mbere na mbere kuwukura k’uwo mwashakanye kuko asa nkaho ya myanya y’abo bose ayihariye nubwo bitaba burundu ngo akubuze gukomezanya n’inshuti n’abavandimwe. Gusa menya ko urugero byari biriho atarirwo uzakomezaho.

Kuba mudahuje mu nzozi mufite n’ibyifuzo by’ahazaza

Mbere buri wese yabaga afite inzozi ze z’ibyo yifuza kugeraho ariko ubu kugirango bigende neza musabwa kugira inzozi z’urugo buri wese agashyigikira undi kugera ku nzozi ze mu gihe zifitiye urugo rwanyu umumaro.

Kwibeshya ko urugendo rwarangiye

Izindi mpinduka zishobora kuba ku bamaze gushyingiranwa nuko buri wese yituriza akumva ko yageze aho yumvaga ashaka kugera. Mbese intego yari iyo kubona abanye n’umukobwa cyangwa se umusore yakundaga ubundi bikarangiriraho mugasigara nta ntego y’ubuzima bw’urukundo rw’ahazaza mufite imbere. Na nyuma yo gushaka urukundo rurakomeza ugakomeza guha agaciro uwo mwashakanye nkuko wakamuhaga mbere mutarabana.

Kumenya ingeso utari uzi

Hari ubwo kandi nyuma yo kubana ushobora kubona ingeso utari uzi k’uwo mwashakanye mbere ikaba yagutungura cyangwa se waba wari usanzwe uyizi ikarushaho gukura. Witangira kwicuza impamvu wemeye kubana nawe ahubwo komeza umugaragarize urukundo rurenze n’urwo wamwerekaga mbere. Iga kwirengagiza ibibi ubona k’uwo mwashakanye uhange amaso ku byiza bye bizabafasha.

Izi ni zimwe mu mpinduka zishobora kuba ku bashakanye bamaze igihe gito bashakanye, bikaba bishobora kubasenyera no kuba intandaro y’amakimbirane igihe mutabyitwayemo neza ngo mubiganireho kandi mufashanye mwese mube mufite intego yo kugira urugo rwiza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo