Icyo wakora ngo abasore bakwisanzureho mu rukundo

Hari ubwo usanga umukobwa atinywa n’abahungu cyane ndetse n’uwo bakundanye ntabashe kumwisanzuraho uko bikwiye, ukabona ahorana urwikekwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi akenshi ugasanga n’umukobwa ubwe atazi ikibazo afite gituma abasore bamwishisha, ariko hari impamvu biturukaho ndetse bigakemurwa na nyirubwite akaba ariwe ubasha gutinyura abahungu kumwisanzuraho,kuko bishobora kumuviramo kugumirwa.

1.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko birashoboka ko nawe abigiramo uruhare akaba agira igitsure akaba asa n’utinyitse,cyangwa akuze,maze bigatuma umuhungu yitinya.

2. Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa kuburyo nta muhungu numwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n’uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

3. Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n’uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n’uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy’uko nawe azahabwa urukundo.

4. Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane kuburyo nta muhungu upfafa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi nugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n’umukobwa wabo.

Uko watinyura abasore bakakwisanzuraho

Iyo wamenye ikibazo ufite gituma abasore bataguyinyuka ngo baguterete cyangwa n’uje ukabona yikandagira,ugerageza kugishakira igisubizo,ukabaganiriza,ukirinda kuba igifura,ukabaha karibu iwanyu ukajya usurwa n’urungano n’ibindi .Niba ari kimwe muri ibi twavuze haruguru cyangwa hari ikindi wibonyeho,ukabikemura kugira ngo utazavaho ubura umugabo ukaba wanagumirwa.

Ngibyo ibishobora gutuma umukobwa atajya abona abasore bamwisanzuraho neza, bikaba byanavamo kubura umugabo bazabana kuko ntawe umutereta ngo amuhe urukundo nyarwo bitewe na zimwe muri ziriya mpamvu twavuze haruguru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo