Icyo wakora igihe wazinutswe uwo mwashakanye

Hari ubwo umwe mu bashakanye yumva yanze uwo bashakanye akamuzinukwa ku buryo yumva atakifuza no kumureba. Nubwo wumva wazinutswe uwo mwashakanye kubera amakosa ashobora kuba yaragukoreye, umuti wa mbere wabafasha si ugutandukana.

Dore ibyo Charlotte, umujyana w’ingo agusaba kubanza gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwo mwashakanye :

Banza urebe ko udashaka ko uwo mwashanye akurikiza ibyifuzo byawe gusa

Ahanini usanga amakosa abashakanye baregana ashingiye ku kuba umwe yakoze ibyo undi adakunda cyangwa se atifuza.

Nyamara ugomba kumenya ko ibyifuzo byawe bidahora ari ukuri kuko niba iyo uwo mwashanaye akora ibinyuranije n’ibyifuzo byawe ukabifata nk’ikosa, ibyo siko bigomba kugenda buri gihe.

Suzuma niba udashaka ko agukorera byinshi kurusha ibyo umukorera

Hari abantu bahora bifuza ko babakorera ibyiza kandi no mu bashakanye babamo, ugasanga aho kugirango we abanze akorere mugenzi we ibyiza, ahora yibwira ko azabikora ari uko nawe yabanje gukorerwa ibyiza mbere.

Isuzume urebe ko wamukunze ntacyo ushingiyeho

Kimwe mu bintu bituma umuntu atangira kumva azinutswe uwo bashakanye nuko hari ibintu runaka uba warashyize mu mutwe ko uzabonera kuwo mwashakanye watangira kubibura ukumva utangiye kumwanga.

Kora urutonde rw’ibyiza yaba yaragukoreye cyangwa se ibyiza umubonaho

Kuba abantu bahora bareba ibibi gusa nabyo biri mu bituma ingo nyinshi zisenyuka ugasanga niba uwo mwashakanye akoze ikosa rimwe uhita wirengagiza ibyiza yakoze byose kubera icyo kibi kimwe akoze.

Suzuma ko udaterwa kumuzinukwa n’amakosa ya kera wanze kumubabarira

Abantu batajya bababarira ngo birangire usanga nabo uko iminsi ishira ariko bazinukwa ababakoreye ikosa kuko uko umuntu akoze ikosa arigereka kuri ya yandi ya mbere bikarushaho kumuremerera.kubabarira ubikuye ku mutima bigufasha kuruhuka kandi bikagufasha kubaka kuko kubakira ku byo wanze kubabarira biruhanya ukazisanga utagishaka kubana nuwo mwashakanye.

Kuzinukwa uwo mwashakanye bishobora guterwa n’amakosa agukorera ariko na none hari ubwo usanga ayo makosa yivanga n’ayawe bikarushaho kuba bibi. Haba ku wumva ko yazinutswe uwo bashakanye cyangwa se n’uwashaka kwirinda kuzagera muri ibyo bihe bibi ni byiza ko wahora usuzuma ibyo twavuze haruguru, bizagufasha kugaruka mu nzira nziza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo