Ibyo Mukwiye Kwitondera Igihe Mufashe Ikiruhuko mu rukundo (Pause/break)

Urukundo ni nka marathon cyangwa irindi siganwa ryose ryo kwiruka n’amaguru: Iyo wiruka ukumva umwuka ukubanye muke urushye, kenshi bigusaba kugenda gake ugafata akaruhuko kugira ngo ‘utare imyuka’ noneho wirukankane ingufu nshya.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga aufeminin, turagutungira urumuri ku mpamvu biba byiza gufata akaruhuko mu rukundo niba ufite uwo mukundana igihe cyose mwumva mushaka kubivamo kandi mwakundanaga by’ukuri.

Ikiruhuko mu rukundo cyumvikana nabi. Ikibazo cyacyo ni uko hari benshi bacyumva nko guhagarika urukundo burundu. Ikosa kandi riba mu rwibutso rw’ubugimbi bwacu: mu mashuri yisumbuye na kaminuza, kenshi twagiraga igihe cy’ibiruhuko uko byagenda kose, ubu rero twumva ko kuba twagira akaruhuko mu rukundo ari iby’abo twakundanye mbere, bitari abo dukundana ubu.

Oya: ibi si byo na gato rwose, akaruhuko k’urukundo si ikintu cya kera, kiracyagezweho cyane kandi gifite agaciro cyane cyane ku bakundana babona ibyabo bitagenda neza.

Icya mbere wamenya ni uko, ikiruhuko mu rukundo gishobora kuzahura urukundo rwari mu marembera, kandi ababiri bakundana (couple) kikabasubizamo intege cyane , kidutera umurava wo gutangira bundi bushya duhereye ku musingi mwiza, tugakemura amakimbirane. Uragerageza kubikurura, si byo?

Reka turebere hamwe impamvu nziza zo gutinyuka gufata akaruhuko mu rukundo, noneho n’ibyo dukwiye kwitondera kugira ngo aka karuhuko gakize ubuzima, kugira ngo niba mukundana muzatangire ikiruhuko mufite ubumenyi bwose ku byo mukora, kandi mufungurirane imitima mugirane ikiganiro n’uwo mukundana kuri iyi ngingo.

1. Ikiruhuko mu rukundo si ugutana, ni amahirwe

Iyo abakundana bisanze mu muraba n’umuyaga mu rukundo, batumva ibintu kimwe bashwana buri munsi, icya mbere dutekereza ni ugutandukana kandi ibyo ni ibisanzwe, birumvikana. Aha dutekereza niba koko ari byiza ko twagumana. Iki kibazo kandi kirakwiye rwose, ni ikimenyetso ko tuzi uburyo bwo kwibaza ubwacu no kwitekerezaho ndetse no gusoma neza uko umutima wacu utera. Gusa rimwe na rimwe dutekereza ko gutandukana muri iyi mimerere twaba twihuse, kandi ko byaba biteye isoni gutana. Hagati aho ariko, ntitugambirira gukomereza mu nzira ibintu bihagazemo.

Aha rero ikiruhuko ni cyo gisubizo cyo mu gihe nk’icyo gisa n’urungabangabo. Byumve utya: Igihe cyose wumva umutima uguhata kureka uwo wakundaga by’ukuri nyamara undi ukaguhata kumugumaho, icyo ukeneye ni ugufata ikiruhuko.

Ikiruhuko gifasha abakundana kwiha andi mahirwe. Birumvikana yego, kuba wenda dukundana tutabana cyangwa tudaturanye cyane, bidufasha kuba tutegeranye n’uwo dukunda by’igihe gito tutanahura. Aha twiha ubwacu amahirwe yo kubana nk’abatanye ariko amateka yacu tutayibagiwe. Aha rwose, tuzumva neza ko mu mitekerereze n’ineza yacu, bitugirira umumaro: tuba tubizi neza ko tutatandukanye n’uwo dukunda, turarira tukanababara nyamara bidakabije kandi tukareka umubano wacu kubaho gato tutawushenye, bidufasha hanyuma kuwubyutsa noneho bitworoheye kurushaho.

2. Ikiruhuko gitanga umwanya mwiza wo kwitekerezaho

Ndemeranya na benshi ko imwe mu nyungu zikomeye z’ikuruhuko cy’urukundo ari uko gitanga agahe ko kwitekerezaho. Ubundi ni yo ntego nyamukuru yacyo: Kiduha igihe wo kwigenzura ubwacu tukisubiramo: Ni iki twifuza ubwacu n’icyo twifuriza ‘couple’ yacu? Birumvikanaikiruhuko si impuzanyito y’icyitwa “période à ressasser’’ [igihe cyo kugaruka, gusubiramo], kuko na cyo ubwacyo kiduha amahirwe yo gusukura intekerezo zacu, kureka ubuzima bugakomeza no kugira amahirwe yo kubaho ubuzima bwa buri munsi umukunzi wacu ataburimo kugira ngo ibizakivamo bizatugirire akamaro.

Bityo rero, twishingikiriza ku mpamvu ebyiri zo kubaho kw’ikirihuko: turatekereza ariko bidahoraho, cyangwa ntidutekereze na gato. Urugero, mufashe ikiruhuko cy’icyumweru, ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi, ufata igihe cyawe ukakigabanyamo kabiri, icyo kwitekerezaho no kuruhuka.

Dutekereza iyo twumva ari ngombwa , bitabaye ko ibyo bitekerezo bidutesha umutwe, kandi tukareka ibitekerezo bikagenda nk’ibyoga mu Nyanja uko iminsi ihita. Nta gitutu tugira aha, nta mutwe uturya, mu gihe ababiri bakundana buri munsi, twiburira umwanya n’uw’uku kwitekerezaho bya ngombwa ko twishima. Bityo, biciye mu kiruhuko, twibohora ingoyi y’imihangayiko iva ku rukundo mu gihe twiga neza niba rudukwiriye. Ikiruhuko ni igihe cyiza cyane cyo kureba neza noneho inkuru y’urukundo rwacu.

3. Akaruhuko kamurikira amarangamutima yacu

Iyo dufashe akaruhuko, turatekereza, tukaruhuka, tukajya hanze, tukajya ku murimo, muri make, tuyobora ubuzima bwacu tutibagiwe couple yacu. Hagati aho, turongera tukamenya neza ubuzima bwacu butarimo umukunzi wacu. Ni byiza kuko ubona ubwisanzure n’ubwigenge kandi ubwo bwisanzure bugufasha kumva ususurutse. Icyakora ubu bwisanzure butanga impano yo kutwereka icyuho kibaho tudafite uwo dukunda, kikaba icyuho kimurikira umubano wacu nyuma kuko twumva igihombo twagira tutari kumwe mu rukundo n’uwo dukunda.

Ni ngombwa kuvuga ko mu buzima bwa buri munsi, tugira amahirwe n’umwanya muto cyane wo kwikumbura ubwacu. Usanga twita cyane ku bibi. Mu gihe cy’ikuruhuko, kuko tuba tutegeranye, ibitekerezo ku wo dukunda bihindurwa bishya.

Tubona cyane noneho ibyiza bye, tugasubiza amaso inyuma turora uko byatangiye, tukibuka ibihe byiza twagiranye. Muri make, hari icyiza dukuramo. Gutandukana na byo byazana ibitekerezo nk’ibi, birumvikana, ariko kuko tuba tutaratandukana, kandi intego yacu ari ugutabara couple yacu, ibitekerezo byiza tugira ku wo dukunda bigira uruhare runini rwa nyarwo: ntibituriza, biraza bikadufasha kubaka umukunzi wacu w’ahazaza.

Icyakora, iyo twumvise nta cyuho uwo dukunda asize kandi ibitekerezo byacu bigakomeza kuba bibi, aha tumenya ko noneho ko ikiruhuko kiba ari icyiciro kibanziriza gutana. Hari icyo byangiza? Yego cyangwa oya, kuko ni cyo ikiruhuko kimaze: kutumurikira ku kibazo turimo no kudufasha mu mwanzuro tugiye gufata.

4. Ikiruhuko kitwibutsa ko ari twe twakoze amateka y’urukundo rwacu

Tutavuze ko gutandukana bikubabaza, ikiruhuko kiguhamagarira kuzamura umutwe wawe ukumva ko ugenzura neza umubano wanyu, ko ntawe ushinzwe urukundo rwanyu kukurusha. Kuko dufatira hamwe umwanzuro wo gufata ikiruhuko. Mu kiruhuko ariko ntidutegereza turi aho gusa ngo ubuzima bukore ibyarwo bube ari bwo budufatira umwanzuro. Kujya mu kiruhuko bivuga gushyira urukundo rwanyu ku mutima kandi ukagira icyo ubikoraho.

Gufata ikiruhuko bivuga kwishyira mu mwanya nk’uw’abakinnyi b’imena bakina mu nkuru yanyu. Ni ugufata umwanzuro ku mubano wanyu. Si bibi cyangwa iby’ubwenge buke kuko ikiruhuko kiduha amahirwe yo gushyira couple yacu imbere, noneho nibura twabaho, mu gihe cy’ ukwezi ngo turebe icyo twakora ku rukundo rwacu nta wundi tubitegerejeho kuko ubu umuntu aba ari wenyine.

Bitubuza kandi kuba nk’abafana gusa b’inkuru irangira cyangwa itandukana riryana. Tuba turi kumwe ku murongo w’imbere dufatanije kuyobora ubwato tubanamo. Ubundi, ikiruhuko cy’urukundo ni umushinga w’abakundana bombi, kandi niba hari ibanga rituma couple irambana, ni ugukorana imishinga mukaba magirirane; ibiruhuko ku mazi cyangwa ahandi, kujyana muri resitora, kugurana imitung0. Iyo dukorana, dukora neza kandi tukitoza kurebana ejo hazaza heza.

5. Ikiruhuko kiduha intangiriro nshya ariko ya nyayo

Iyo dufashe ikiruhuko mu rukundo, umutima wacu utera utuje: wibaza ku hazaza, kandi ukahashakira igisubizo, wumva hari icyo kandi ukwiyumva nk’ufite uruhare mu mukino. Ni ibintu byinshi byiza! Ibintu byiza umutima utekereza ni byo byongerera umutima umurava wo kubona ibyiza: tumenya ibikomereye couple yacu, ikibazo nyamukuru ifite cyangwa ibibazo, imihate twashyiraho ngo twirinde gutandukana burundu, ndetse noneho n’imishinga twifuza gutangira.

Aha rero, iyo ikiruhuko kirangiye tukongera guhura nk’abagize couple, tuba twiteguye kuganira. Wiyumvise ute? Ni iki wiyumvisemo? Ni iki twakora ngo dukomeze tujye mbere, kandi dukize inkuru yacu? Ese iki gihe cy’akaruhuko hari ibintu katumye bikubamo? Niba twumva dutinya gutandukana, ikiruhuko cyadutinyura, twakumva twongereye ikigero twakundanagaho, tukumva twiyemeje kugumana by’iteka cyangwa gutandukana burundu. Imana ishimwe ko yashyizeho ikiruhuko.

Ibyo mukwiye kwitondera n’amabwiriza mwashyiraho ngo ikiruhuko cyanyu kizagire inyungu

Hari inyungu nyinshi ziva mu gufata ikiruhuko hagati y’abakundana, dore gihamya: Ni uburyo bwiza bwo kwiha amahirwe mugatabara urukundo rwanyu. Musore, ikiruhuko umukunzi wawe aragikeneye, bitari ibyo ntitwakabaye tunagitekereza! Gusa uracyagomba kugira uko mutegura ikuruhuko cyanyu neza kandi mukagitwara neza.

Kuko ikiruhuko dutangiye duhutiyeho, tudashyizeho amabwiriza, gishobora kudutesha umutwe aho kudufasha. Hano turakugezaho inama zagufasha kugira ikiruhuko kizavamo inyungu kigakiza ubuzima:

1. Dufatira hamwe umwanzuro wo gufata ikiruhuko, tukabikora tubanje kuganira neza kandi tugerageza kubwizanya ukuri. Gufata ikiruhuko cy’urukundo utabibwiye mugenzi wawe mukundana icyo si ikiruhuko. Kandi gupfa kwemera gufata ikiruhuko ngo ushimishe uwo mukundana na byo ntibikora. Ikiruhuko, tugomba kugifatira hamwe, twese twifitiye icyizere gisesuye. Kuganira (communication) ni ingenzi cyane: gufata umwanzuro wo gufata ikiruhuko utabiganiriyeho n’uwo ukunda bisa no kuruvamo.

2. Dushyiraho amabwiriza y’intera: Ese tuzaba he? Ese turagambirira guhura nibura rimwe mu gihe cy’ikiruhuko, ahantu hagati kandi heza kugira ngo tuganire uko bihagaze ikiruhuko kigezemo hagati? Birumvikana ko tuzirinda kumarana imigoroba yacu yose, cyangwa se ikiruhuko cyacu kikaba nta cyo kizaba gisobanura. Dushobora gushyiraho umurongo niba dufite abana: Bazitabwaho bate? Ese ntitwabajyana umuryango, mu biruhuko by’amashuri, kugira ngo tudatuma barabukwa icumu ry’amateka yacu rishaka kwahuranya ahazaza hacu?

3. Turakora indangaminsi ngo ikiruhuko cyacu kigende neza: Nubwo iki gitekerezo cyumvikana nk’icy’abanyamashuri cyane, ibi ntitubyitaho. Icyo dushaka hano ni ugushyira imbibe ku kiruhuko. Kuko ikiruhuko gishyirirwaho igihe runaka. Kigira itariki kizarangiriraho, igihe cyo kongera guhurira. Aha rero turahitamo: ibyumweru bibiri, ukwezi? Aha buri couple izahitamo igihe yumva kiyibereye hitawe cyane ku wazanye mbere igitekerezo cy’ikiruhuko. Na none wibuke cyane ko communication no kubiganiraho ari ingenzi cyane.

4. Turashyiraho uburyo bwacu bw’itumanaho [mode of communication]: Ikiruhuko cy’urukundo gisaba guhana intera mukaba mutari kumwe ni ukuvuga muba ahantu hatandukanye. Ni byiza rwose ko mwareka guhamagarana buri gitondo na nimugoroba ngo mwifurizanye umunsi mwiza cyangwa mubazanye ngo “ikiruhuko kikumereye gite se?’’. Ibi rwose oya! Birumvikana ko umwe muri mwe azumva akumbuye uwo akunda cyangwa agatima karehareha ngo amuvugishe kandi ntibinabujijwe cyane.

Ikintu cy’ingenzi ni ukugerageza mukabonana kandi mukavugana gake gashoboka ahubwo mugafatira hamwe umwanzuro w’igihe muzajya mutumaniraho ubutaha. Ese tuzahamagarana kangahe? Nta kibazo twakwandikirana ubutumwa bugufi kandi buke, cyangwa kuganira ku bintu by’ingenzi (nk’abafite abana, niba hari uzagira isabukuru kuganira ku mpano tuzamuha nta kibazo…n’ibindi byihutirwa kubiganiraho nta kibazo ariko ntimubijyeho impaka.

5. Tuzirinda guhamagara ba ex bacu cyangwa kujya ahandi, kabone nubwo ubu ntawe utugenzura. Aha ibi bizaterwa n’amabwiriza cyangwa amasezerano twari twaragiranye mbere nka couple. Aha igitekerezo ni ukugira ngo tudacanganyikirwa mu bitekerezo. Hari ubwo umutima wacu wakunda ibyiza abandi bafite, kandi ari igihe ukeneye gutekereza kandi bizwi neza ko umuntu atekereza neza ari uko nta ruhande abogamiyeho.

6. Ntitwihutira gusoza ikiruhuko: Niba nyuma y’iminsi ibiri, ikiruhuko gisa n’aho kinaniye kwihanganira, ni ngombwa ko nibaza impamvu binkomereye kubyihanganira, aho kwirukankira umukunzi wanjye ngo musabe guhagarika ikiruhuko. Niwumva ahubwo ikiruhuko kikugoye, menya ko ahubwo kiri gukora. Bivuga ko hari ikigenda kandi kijya imbere. Biravuga ngo hari icyo duhura na cyo. Birumvikana, dushobora gukora uko dushoboye kugeza aho imipaka twihaye igarukira, ariko ntitwibagirwa icyaduteye gufata ikiruhuko.

7. Tuzemera amakosa yacu kandi tuyakoreho: Ikiruhuko gishobora kuturemamo icyiyumvo cy’ipfunwe no kumva ko hari amakosa twakoze: Turatekereza tuti: ese akababaro umukunzi wanjye yaba afite si njye katurutseho? Tukumva twishinja kuba tutaragize icyo dukora cyangwa turakoze ibihagije ngo couple yacu ibe itarageze aha…Ni ibisanzwe ibi, ni igihamya ko ikuruhuko kirimo gikora. Mu gutuza, dutekereza kuri iri pfunwe twiyumvamo: Ni iki tutakoze neza? Ni he nitwaye nabi? Ese hari ikosa na rimwe twumva twakoze? Aha ntidukwiye kwishinja amakosa ngo dukabye kuko turi rwagati mu kiruhuko kandi twagishyizeho ku bw’impamvu nziza cyane cyane iyo kwitekerezaho nta we udushinja amakosa.

8. Tuzitonda cyane mu kiruhuko cyacu: Reka tuvuge ko isi yose itabizi, cyane cyane ko ab’isi bakunda kwivanga mu bitabareba. Nidutangira kugira abo tubwira mu nshuti zacu ko turi mu kiruhuko cy’urukundo, umuryango, mama cyangwa umuturanyi, buri wese azazana ibitekerezo bye (bati urabona Innocent wawe…cyangwa Alice wawe….buriya…) bashobora kuba mu by’ukuri batazi uko inkuru yawe iteye ugasanga bakugiriye inama zizatuma ikiruhuko kigenda nabi kandi nta kibi babifuriza rwose. Ibitekerezo byabo bishobora kuzambya imiterereze yacu yarimo ikura. Reka tuvuge ko ko ikuruhuko cyacu nta wundi kireba. Nta n’ukwiye kumenya ibyacyo.

9. Turafatirana ikiruhuko cy’urukundo twiyiteho twikunde: Yego, ikiruhuko ni ingirakamaro ngo twitekerezeho, kandi ni byo twafashe umwanzuro wo gufata ikiruhuko ngo tugire ibisubizo tumenya. Gusa ibisubizo bizaza byose kandi byoroshye kurushaho nidukomeza ubuzima bwacu uko bisanzwe. Nta mpamvu yo kwifunga ngo bitubuze kwishima. Reka tujye hanze tubeho.

10. Tugomba kumva byose ikiruhuko kitubwira Kuko ikiruhuko kiratwifuriza ibyiza. Ahari ikiruhuko kizatuyobora mu nzira yo gushakana no kubonana, gukundana kurusha n’uko byahoze, wenda bizatwereka ko ikiruhuko ari ngombwa. Ikiruhuko cyaje ngo kiduhumure amaso tubone igihombo twaterwa no kubura uwo twihebeye.

Hari n’ubwo ikiruhuko kizatuzamuramo ibitekerezo bibi ariko nibura tuzaba twagerageje. Nta ko tutazaba twagize dukora umurimo ukomeye kuri twe ubwacu n’umubano wacu ngo urukundo rwacu rurambe. Aha ikiruhuko kizaduha umwanya wo kwibuka ibyiza no kuvuga ko nubwo twatandukana nta nkuru y’urukundo iryoshye kurusha iyacu kugeza ishojwe.

Iradukunda Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo