Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda cyangwa agufitiye amarangamutima

Nubwo atari bose ariko hari abasore batazi kubasha kumenya niba umukobwa yabakunze cyangwa abafitiye amarangamutima.Kutabasha kumenya niba umukobwa agufitiye amarangamutima byaba intandaro yo kwitinya no kudatera intambwe nk’umusore ngo usabe urukundo.

Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije urubuga wikihow.com. Uru rubuga rutanga ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima gusa twafashemo iby’ibanze.

1.Yumva mwahorana: Nkuko hagati y’abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

2.Kukwereka inshuti ze: Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

3.Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese. Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

4.Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe. Ibi bituma ahora gausaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

5.Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira. Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bias nkaho wamurutishije abandi

6.Indoro. Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoor ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.

7.Ibiganiro by’urukundo. Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

8.Umunsi w’amavuko. Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

9.Ni umufana wawe ukomeye. Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uo ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

10. Gukora ibikorwa bikureshya. Mu gushaka ko umureba, umukobwa agerageza gukora uko ashboye ngo umwiteh , umurebe. Ibi bigendana no kwambara imyambaro ikureshya, ijwi rituje, inseko nziza,..

Icyitonderwa:

 Bitewe nicyo agushakaho, umukobwa ashobora kukwereka ibi bimenyetso ndetse n’ibyo tutavuze hano , ukibwira ko agukunda ariko ibyo ubona bihabanye n’ibimuri ku mutima, afite ikindi kimugenza.

  Abakobwa barimo ibyiciro byinshi. Bitewe n’uko umukobwa ateye, ashobora kutagukorera cyangwa kukwereka ibi bimenyetso atari uko atakwiyumvamo ahubwo ariko atazi kwerekana amarangamutima ye.

  Kuba umukobwa agukunda ntibisobanuye ngo nawe uhite umukunda. Genzura urebe niba nawe umufitiye amarangamutima cyangwa se umukunda nkuko abikugaragariza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(15)
  • Dusabe Alais Delphin

    Yooh Bimfashije Gutahura Ko Nkundwa Nu Mukobwa

    - 5/09/2018 - 06:38
  • Louange semak

    birakaze pe

    - 4/02/2019 - 13:49
  • Nimubona eric

    Nashaka kubabaza iyo umukobwa akwiyumvamwo utamusha ka wokorik ? Nkeneyinyishu ? Ucubibonagut kakwiyumvamwo vyukuri

    - 18/02/2019 - 05:39
  • Bomb boy

    Ese nago yajya "wenda umubwiyeko umukunda" niyajy agusubizango nkukunda bisanzwe. Cg wenda agakina agakino akwambika imeta?

    - 1/09/2019 - 00:19
  • Bomb boy

    Ese nago yajya "wenda umubwiyeko umukunda" niyajy agusubizango nkukunda bisanzwe. Cg wenda agakina agakino akwambika imeta?

    - 1/09/2019 - 00:19
  • Bomb boy

    Ese nago yajya "wenda umubwiyeko umukunda" niyajy agusubizango nkukunda bisanzwe. Cg wenda agakina agakino akwambika imeta?

    - 1/09/2019 - 00:21
  • Ndayishemeza Thèrenc

    Nkunda Umukopwa Nawe Ntabinyereka Ko Ankunda Nkoregute? Ndamuhebe?

    - 26/09/2019 - 04:41
  • Mess orivier

    kabisa murakoze mutumye mye byinshi ntarinzi ndabashimiye cyane!!

    - 10/10/2019 - 08:27
  • ######

    ukunda umukobwa utakwiyumvamo wakoriki

    - 19/10/2019 - 01:10
  • Elia

    Yoo byiza cyane tuashije gusobanukirwa

    - 9/11/2019 - 20:46
  • mushinzimana edison

    nange mfite umukobwa unkunda iyo ngiye ahanu usanga ambaza ugiye he?cyangwa ugasanga yambara imyenda myiza akambwira ngo ngwino ufotore!!!

    - 10/12/2019 - 15:29
  • mushinzimana edison

    nange mfite umukobwa unkunda iyo ngiye ahanu usanga ambaza ugiye he?cyangwa ugasanga yambara imyenda myiza akambwira ngo ngwino ufotore!!!

    - 10/12/2019 - 15:36
  • bonny

    ese ko nagiye mbona abakobwa batandukanye bandeba indoro idasanzwe kandi ntihagire numwe utinyuka kugira icyo ambwira kandi twigana ubwo sicyaba ari icyimenyetso

    - 14/01/2020 - 07:41
  • bosco nibigirâ

    Andika ubutumwa vyabintu biragoyè!

    - 2/03/2020 - 19:37
  • Mwungere Simon Pierre

    Murakoze ku bimenyetso muduhaye mugabo hariho ivyo mutashizemwo navyo ni ibi:iyo umukobwa yagukunze aguma akubaza ibibazo bijanye n’imibereho yawe akagomba kumenya ibifungurwa ukunda imyenda ukunda ingene iba imeze agashaka kumenya amazina yabavyeyi bawe n’akazi bakora agakenera kumenya ibibazo wagiye uragira mu buzima akarondera kumenya imyaka yawe yamavuko akagomba niwabona umukobwa akubajije uko azoba ashaka ko mwokundana sawa mugire ibihe vyiza murakoze.

    - 4/04/2020 - 02:08
Tanga Igitekerezo