Ibimenyetso bigaragaza ko uzavamo umugore mubi

Ntakintu kibi nko kuba umuntu akora ibintu bibi we akaba yibwira ko ari mu nzira nziza.

Hari imyitwarire abakobwa bamwe na bamwe bagira ishobora kugaragaza ko bazavamo abagore babi , kabone nubwo baba bafite ubwiza butageraranywa. Ni ingeso cyangwa se imyitwarire, nyirazo aramutse atazihinduye zazatuma avamo umugore uteye ubwoba, utizihiye urugo.

Kuba uri umukobwa mwiza ntibisobanuye ko uzavamo umugore mwiza. Ni ibintu 2 bihabanye.

Ibi ni ibimenyetso urubuga Elcema rwandika ku mibanire rwagaragaje bikwereka ko uzavamo umugore mubi:

Uhora utegeka

Abakobwa bahora bategeka ndetse bagashaka ko uko bumva kandi babona ibintu ariko bigenda, bavamo abagore babi. Umukobwa uhorana ibitekerezo biruta iby’abandi, agahora yumva ko ariwe uhora ari mu kuri , ntabashe gucira bugufi abandi, avamo umugore mubi. Yubaka urugo ruhoramo intonganya zidashira.

Ntujya utega amatwi abandi

Gutega amatwi abandi ni ingenzi kandi bifite akamaro kanini cyane. Iyo ubasha gutega amatwi, kumvikana n’abandi ntibikugora. Bigufasha kubasha kumvira umukunzi wawe.

Umukobwa utajya abasha gutega amatwi abandi , bizamugora no kumenya gutega amatwi umugabo we, bizamugore kubaka urugo rurimo ubwumvikane.

Ntunyurwa

Ingo nyinshi zirambana, zubakira ku kunyurwa. Kuba utanyurwa ukiri umukobwa, ntanikikwemeza ko uzanyurwa ugeze mu rugo rwawe. Kunyurwa bituma urugo ruhoramo amahoro. Umukobwa utanyurwa, iyo ageze mu rugo rwe ahora ashaka kwakira byinshi akibagirwa no gushimira na bike yahawe n’umugabo we kandi ntako aba atagize. Nunanirwa kwishimira na bike umugabo wawe aguha yiyushye icyuya, ukamuhoza ku nkeke, urumva uzaba uri umugore mwiza?

Urikunda

Kwikunda nicyo kintu cy’ibanze gituma ingo nyinshi zisenyuka. Iyo iteka uhora witekerezaho gusa, ntabwo wazavamo umugore mwiza. Inshingano z’umugore mwiza ni ukwita no kuba inkingi ya mwamba y’urugo. Mu gihe wikunda kandi wirebaho gusa, biragoye ko wazavamo umugore wizihiye urugo.

Ntujya ushimira umusore mukundana…nta jambo ryiza wamubwira

Umukobwa uzavamo umugore mwiza, ashimira umusore bakundana kubyo amukorera byose ndetse akanamukomeza igihe hari ibyamuciye intege. Umukobwa utabasha gukora nkibi, biramugora kuvamo umugore mwiza.

Umukobwa uzavamo umugore mwiza kandi agaragarira mu magambo avuga. Umukobwa ubasha kubwira amagambo meza umusore bakundana agamije ko atera imbere akazavamo umugabo umwizihiye, aba azavamo n’umugore mwiza. Umukobwa uhoza ku nkeke umusore bakundana, amubwira amagambo amukomeretsa, naba n’umugore niko bizakomeza.

Ugoye gushimisha

Abasore benshi ntabwo bazi uko bashimisha abakobwa bakundana ariko atari uko bataba bagerageje ahubwo kubera ko abakobwa benshi bagoye gushimishwa. Abakobwa bagoye gushimisha, iyo bubatse urugo, babera umutwaro abagabo babo.

Iyi ni imwe mu myitwarire yatuma umukobwa uyifite atazavamo umugore mwiza. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe, usangize abandi indi myitwarire yatuma umukobwa azavamo umugore mubi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Kagabo Michel

    Sha, uyu muntu wanditse iyi article ni umuntu w’umugabo. Merci bcp. Abahungu bagitereta bayisome banayiteho, kuko umukobwa umeze nk’uku mwabyanditse, yubaka nabi cyane. Ndabibabwira kubera ko njyeee byambayeho, ubu umugore wanjye ni ingare itabaho! Umutima uba ushaka kumvamo kubera intonganya zidashira, agasuzuguro.... ni hatari.

    Mwakoze kwandika iyi article!

    - 1/03/2020 - 09:47
  • Mode

    Murakoze nuko uwange nabonye atajya asoma ibyanditswe nahubundi yakimenye bigakemuka,mwakoze cyane yombibona mbere

    - 2/03/2020 - 17:17
  • Giramata solange

    Koko umukobwa ufite imico nkiyo ntabwo abasha kubaka urugo rwe, kand birakwiy ko umukobwa agomb kumvira, kubaha, gushim

    - 12/03/2020 - 14:25
Tanga Igitekerezo