Ibimenyetso bigaragaza ko urukundo rwanyu rugana aheza

Hari ibimenyetso ushobora kugenderaho ukemeza ko urukundo ukundana n’umukunzi wawe rukomeye nk’urutare. Niba ufite umusore cyangwa umukobwa mukundana ni byiza ko umenya aho uhagaze kugira ngo umenye niba uri mu nzira nyakuri ubone gutera intambwe ijya imbere, nusanga hari ikitagetenda ukosore.

Mugaragarizanya amarangamutima

Amarangamutima mugaragarizanya nicyo kimenyetso cy’ibanze wagenderaho. Niba wiyumvamo ko umukunda by’ukuri ukabimwereka na we akaba abikugaragariza ,ntanumwe uvunisha undi cyangwa ngo usange umwe yiruka inyuma y’undi, muri mu nzira nziza.

Ajya abikubwira

Niba ajya akubwira ko anyuzwe n’urukundo rwanyu ntakabuza urukundo rwanyu rurakomeye. Niba nawe wiyumvamo ko urukundo mukundana ari ntamakemwa nacyo twagishyira mu bimenyetso by’uko urukundo rwanyu rukomeye.

Umuryango we nawo urabizi

Niba hari umwe wo mu muryango we:Mushiki we cyangwa se musaza we, ababyeyibe, mubyara we,…wakubwiye ko agukunda kandi bakaba babibona nacyo ni ikimenyetso. Niba mushiki we cyangwa musaza we yarafashe umwanya akagusaba kutazigera umuhemukira kuko agukunda byasaze , rwose byizere ko agukunda kandi urukundo rwanyu rufatika. Byaramurenze ntatinya no kubigaragariza inshuti n’umuryango we.

Ashimishwa no kuba muri kumwe

Iyo muri kumwe ubona bimushimishije . Nabyo ni kimwe mu bimenyetso cyakugaragariza ko urukundo rwanyu rufite icyerekezo kandi rukomeye. Niba se akubwira ko agukunda ntashimishwe ko mwahura mukagirana ibihe byiza ,ubwo urukunda agukunda warwizera?

Agushyira mu mishinga ye irimbere

Iyo ari gupanga imishinga ye miremire iri imbere agushyiramo. Yumva wazamufatanya ubuzima mu gihe kizaza. Niba yarakwemereye ko muzarushinga, ibintu ni mahwi. Hari ikindi kimenyetso utegereje se?

Yirinda iteka ibibazo

Umukunzi wawe iteka aharanira ko ntakibazo cyaza hagati yanyu. Iyo kivutse aharanira cyangwa mugafatanyiriza hamwe mu kugikemura.

Arakubaha

Umuntu ukunda by’ukuri uramwubaha. Umuntu ugukunda aharanira iteka kukubaha no kukubahisha mu bandi. Niba akubaha ndetse by’akarusho mukaba mwubahana hagati yanyu muri munzira nziza.

Ubufasha

Umukunzi wawe agufasha igihe umukeneye cyangwa uhuye n’ibihe bikugoye. Si ngombwa ko agufasha ibintu byinshi, no kwicara akumva akanatega amatwi ibibazo bikugoye ni ubufasha. Ubufasha si ibintu bifatika gusa.

Icyizere

Kwizerana hagati y’abakundana nibyo bikomeza urukundo. Twabonye ko umubano wose ukomezwa n’icyizere. Niba nta cyizere umugirira cyangwa akugirira mufite byinshi byo gukora ngo urukundo rwanyu rukomere.

Ntagufata nk’igikoresho

Abakobwa nibo bakunda guhura n’iki kibazo cyo gufatwa nk’ibikoresho byabo. Umuhungu mukundana yagufashe nk’igikoresho cye kimukemurira ikibazo cy’umubiri. Urukundo rwanyu rushingiye ahanini ku kuryamana gusa. Ubu se twavuga ko akubaha?Akubahisha? Hari amahirwe se ko azakgira umugore?

Si ngombwa ko ubona ibi bemenyetso byose, bimwe muri byo birahagije . Kubigira byose ni akarusho. Ese wowe hari ibindi bimenyetso byiyogera kuri ibi uzi byakwerekana ko urukundo rukomeye kandi ruhamye?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo