Urukundo

Bill na Melinda Gates batandukanye

Bill na Melinda Gates batandukanye

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y’imyaka 27 bashakanye ubu batandukanye, bagira bati: "Ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye".

Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: "Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu".

Bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

Aba batunze za miliyari z’amadolari, babyaranye abana batatu ndetse bombi bahuriye mu kuyobora ikigo Bill & Melinda Gates Foundation.

Icyo kigo kimaze gukoresha za miliyari z’amadolari mu kurwanya indwara zandura no gushishikariza ibikorwa byo gukingiza abana.

Aba ba Gates - hamwe n’umushoramari Warren Buffett - ni bo bari inyuma y’igikorwa cyiswe Giving Pledge, cyo gusaba abaherwe batunze za miliyari z’amadolari gutanga igice kinini cy’ubukire bwabo bagishyira mu bikorwa bifasha rubanda.

Bill Gates ni we muntu wa kane ukize cyane ku isi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

Yageze kuri ubwo bukire abinyujije muri kompanyi ya Microsoft yashinganye na Paul Allen - wapfuye mu 2018 - mu myaka ya 1970, iyi ikaba ari yo ya mbere ku isi ikora ’softwares’ nyinshi.

Bill na Melinda Gates batangaje gutandukana kwabo ku rubuga rwa Twitter.

Itangazo ryabo rigira riti: "Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro".

"Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy’ubuzima bwacu".

"Dusabye ko umuryango wacu uhabwa umwanya no kutinjirirwa mu buzimwa mu gihe dutangiye ubu buzima bushya".

Bahuye gute?
Melinda, w’imyaka 56, yageze muri Microsoft mu 1987 nk’ukuriye kugenzura ibicuruzwa byayo, nuko muri uwo mwaka i New York bombi bicara basangira ifunguro rya nimugoroba biga ku kazi kabo.

Batangira kureshyanya, ariko Bill yabwiye ikiganiro mbarankuru cyo ku rubuga rwa Netflix, ati:

"Buri umwe muri twe yitaga ku wundi, kandi hari ibintu bibiri gusa byashobokaga: twari gushwana cyangwa twari gushakana".

Melinda yavuze ko yatahuye Bill - ugendera ku bintu bizwi byateguwe n’iyo bigeze no ku rukundo - arimo kwandika ku kibahu urutonde rw’"ibyiza n’ibibi byo gushaka".

Bashakanye mu 1994 mu birori byabereye ku kirwa cya Lanai muri leta ya Hawaii.

Amakuru avuga ko bahaye akazi indege za kajugujugu zose zo muri ako gace kugira ngo birinde ko hagira abitumira bakaba bagurutsa indege mu kirere cyaberagamo ibirori byabo.

Bill, w’imyaka 65, mu mwaka ushize yavuye mu buyobozi bukuru bw’ikigo Microsoft ngo yibande ku bikorwa bye byo gufasha.

Gates Foundation ni iki?

Bombi bashinze ikigo Bill & Melinda Gates Foundation mu mwaka wa 2000, i Seattle
Iki kigo cyibanda ku buvuzi, uburezi no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Imfashanyo zacyo zirimo nka miliyari $1.75 cyahaye ibikorwa bijyanye n’urukingo n’ubushakashatsi muri iki cyorezo cya Covid-19
Mu 2019, iki kigo cyari gifite umutungo urenga miliyari $43
Bill na Melinda Gates bashyize muri icyo kigo amafaranga arenga miliyari $36 hagati y’umwaka wa 1994 na 2018
Aho biva: Ibiro ntaramakuru Reuters

Ni uruhe ruhare rwa Melinda mu bikorwa byabo?

Mu 2019, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: "Bill nanjye turaringaniye nk’abafatanyabikorwa".

Ati: " Abagabo n’abagore bakwiye kugira uburinganire mu kazi".

Mu gitabo yasohoye mu 2019 cyitwa The Moment of Lift, avuga ku buzima we bwo mu bwana, ingorane yahuye na zo mu buzima n’izihariye yahuye nazo nk’umugore w’umugabo w’icyamamare ndetse nk’umubyeyi usigarana n’abana batatu mu rugo.

Yavuze ko gukorana hamwe mu kigo cyabo byatumye umubano wabo urushaho kuba mwiza. Yanditse mu gitabo cye ati: "Byamusabye kwiga uburyo bwo kugira uburinganire, nanjye byansabye kongera ibikorwa nkaringanira".

Usibye akazi ke muri icyo kigo, mu 2015 yashinze kompanyi y’ishoramari Pivotal Ventures, yibanda ku bagore n’imiryango.

Icyo gihe yagize ati: "Nyuma y’igihe kirekire isi irimo gukanguka ikabona ukuntu nta muntu n’umwe muri twe watera intambwe agana imbere mu gihe kimwe cya kabiri cyacu gisigajwe inyuma".

Ati: "Imibare irabigaragaza neza: abagore bongerewe ubushobozi bahindura imiryango migari [sosiyete]".

BBC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)