Amategeko abakobwa bakwiriye kugenderaho mu rukundo .Igice cya 2

Mu rukundo buri wese aba ashaka kwishima no kunyurwa n’umubano afinye n’umukunzi we. Kuryoherwa n’urukundo ntawe bitizihira. Ushobora kuba ukunda kwibaza icyo wakora ngo ugumane umunezero mu rukundo rwanyu.

Kugira ngo ugire umusaruro mwiza urabiharanira. Uri umukobwa ndetse ufite umukunzi kandi uhora iteka wifuza guhorana ibyishimo mu rukundo rwanyu . Kugira ngo ubugireho ni uko nawe uba ugomba kugira icyo ukora.

Tugiye kurebera hamwe imyumvire n’imyitwarire ukwiriye guhindura bikaba byagufasha gutera intambwe nziza mu rukundo nk’uko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire.

KANDA HANO USOME IGICE CYA MBERE

1.Ntukifuze gukundwa nk’uko ubibona muri sinema, bitandukanye no mu buzima busanzwe

Abakobwa benshi hanze aha baba bumva bakundwa n’abasore urukundo babona muri sinema zinyuranye z’inkundo. Nyamara siko ibintu byose abakundana muri sinema bakora byashoboka cyangwa byakorwa mu buzima busanzwe. Hari amasomo twabigiraho ariko si byose.

Si buri musore wese mwakundana wabasha kuguha impano y’imodoka nkuko bikinywa mafilimi amwe n’amwe. Si buri musore wese mwakundana ngo ajye abona ubushobozi bwo kugusohokana buri gihe,…Sigaho guhora mu nzozi no kugereranya sinema n’ubuzima kuko akenshi ntibihura.

Ibi bigendana no kurebera ku bandi bagenzi bawe. Iteka ukumva umusore mukundana yagukunda cyangwa akagukorera ibyo wabonye nyirakanaka bamukorera. Ni imyumvire itariyo. Ubushobozi bw’abantu ntibungana kandi baca umugani ngo ingendo y’undi iravuna.

2.Ntukifuze kwakira gusa

Kwikunda mu rukundo iteka ukumva ko bagukundwakaza, ko umusore mukundana agomba kuvunika cyane , ko agomba guhora agutetesha ,..bituma utaryoherwa n’urukundo. Urikunda wowe ntushaka gutanga no kugaragaza amarangamutima yawe.

Umuhanga mu mibanire y’abantu Anthony Robbins yavuze ko kugira ngo umubano urambe biba byiza iyo wumva watanga byinshi kuruta uko wumva wakakira gusa. Birumvikana kuko nushyiramo imbaraga ukammwereka urukundo rutarimo imbereka, ntazazuyaza kugukorera nk’ibyo umukorera ndetse wenda akarushaho kuko yizihiwe.

3.Ntugategereze ibyishimo byawe ku bandi

Abakobwa benshi binjira mu rukundo bumva ariho bagiye kubona isoko y’ibyishimo byabo. Wikumva ko mugenzi wawe ariwe ushinzwe ibyishimo byawe. Ntuzategereze ko agukorera ibyo ushaka ngo wishime. Ibyishimo byawe ni wowe bigirira umumaro. Wimwikoreza umutwaro wo kubigushakira wowe nta ruhare ushaka kubigiramo. Urukundo nyarukundo si aho umuntu aba agiye kubonera amaronko. Ni amarangamutima muba mugomba gusangira.

4.Ntukite ku makosa gusa

Ntamuntu kuri iyi si udakosa cyangwa ngo agire ingeso zitari nziza mu maso y’abandi. Wikwita ku bibi by’umusore mukundana ahubwo mukundire ibyiza akwereka bityo uzumva urushijeho kunezezwa n’urukundo rwanyu. Nawe nturi shyashya , hari aho utamubanira neza. Wikumva ko ugomba kwita ku makosa ye. Ushobora no kuba umurusha ingeso mbi.

5.Ntugahore umwitsiritaho

Urukundo rwiza ni urutanga umwitangirizwa. Shyiramo intera mu gihe muhurira. Nubikora gutya bizabarinda kurambirana ahubwo nihacaho iminsi mudahura wumve umukumbuye ndetse wumve ugize ubwuzu bwo kumubona. Si byiza ko aho ari ariho ubarizwa, aho anyuze nguwo muri kumwe. Murambirana vuba.

6.Ntukabike inzika

Niba mugenzi wawe agukoshereje, wibiha umwanya munini kandi atari ni ikosa rikomeye. Kubabarira ni indangamuntu ku bakundana. Niba uko agukosereje ubika inzika,hari icyiza uzamubonamo? Uzigera uryoherwa n’urukundo mukundana? Nugera igihe cyo gushaka urumva urugo rwawe rutazarangwa n’amatiku gusa? Yego rimwe na rimwe usanga bigoye kwibagirwa ikosa umukunzi wawe yagukoreye cyane cyane iyo ryagukoze ku mutima ariko si byiza ko wumva ko warigenderaho mu buzima bwanyu bwose ngo akabaye kose uribyutse.

7.Mufatanye

Iyo mushyize hamwe mwese mugashakira hamwe inyungu z’umubano wanyu nibwo muryoherwa .Gufatanya bigendana no guhanga udushya. Buri wese agahora yiga cyangwa ashakisha icyakongerwamo gishya mu rukundo rwanyu. Urumva ko buri wese narwana intambara yo guhanga udushya muzibera mu isi y’umunezero gusa. Umusore siwe kampala , nawe ugomba kugira ibishya uhanga mu rukundo rwanyu.

Ibitekerezo byawe(Comment) kuri iyi nkuru turabyakira. Shyira ahabugenewe ubutumwa bwawe. Kugisha inama kuri uru rubuga, wohereza igitekerezo cyawe kuri email: [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo