Amasomo y’ingenzi wiga nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe

Iyo uwo mwakundanaga akwanze, usigarana agahinda no kumva wanze ibyisi byose ndetse ugatangira kugira ugushidikanya kwinshi haba ku bushobozi bwawe bw’imibanire n’urukundo ndetse ukanatangira kwibaza niba hari icyizere ko uzongera kubona umukunzi uguhoza amarira.

Ikiri ukuri ni uko uko kuvunwa umutima , ibikomere n’agahinda uba utewe no gutandukana n’umukunzi bisiga amasomo meza y’ubuzima.

Nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga wumva ko ari ibihe bigoye gucamo. Bamwe baza bakwihanganisha bakubwira ko bizashira ndetse ko uzabona undi mukunzi ukurutira uwa mbere,…

Ariko ukuri ni uko, mu mutima wawe uba wamaze gusandara utaba wiyumvisha ko ibyo byashoboka. Bamwe bishobora kubatwara iminsi, ibyumweru, amezi abandi imyaka kugira ngo babashe gukira icyo gikomere.

Umuhanga mu by’imitekerereze, Lisa Letessier avuga ko nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga ari byiza ko ureka amarangamutima ufite akajya hanze, ukirinda kuyagumana ku mutima, ugasa nukora ikiriyo cy’uwo mubano uba umaze kurangira.

Lisa avuga ko igihe byasaba umuntu kwikura muri iryo curaburindi, uko biri kose ngo birangira abaye umunyembaraga ndetse icyo gikomere kikazamuha ubunararibonye buzamufasha kugira imbere heza.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe amasomo 4 wiga nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga.

1. Ibyishimo byawe bihere kuri wowe

Nyuma yo kurira , ugomba kwibuka ko kwishima kwawe bihera kuri wowe . Nibwo uzamenya ko ibyishimo byawe ari wowe bigirira umumaro, ko udakwiriye kugira uwo wikoreza umutwaro wo kubigushakira.

2. Igihe gikemura byose

Ni kenshi uzakunda kumva abantu bakoresha iyi mvugo ariko niko kuri k’ubuzima. Ntabwo ushobora kwibagirwa uwo mwahoze mukundana ariko uko iminsi igenda ishira nibwo ugenda ubona ko byose bigenda bishira, ugatangira kubona ko wabaho utamufite kandi ukishimira ubuzima ubayemo.

3. Ugomba kubanza kwikunda mbere yo gukunda undi

Agahinda no kumva uhemukiwe bikwigisha kumenya ko ukwiriye kubanza kwikunda mbere yo kugira undi wese ukunda. Kwikunda ni ukwishimira uko turi, kugena igihe cyo kwishimisha no kwiyitaho, kutima umubiri wacu ibyo wumva wifuza,… Numara kumenya kwikunda nibwo uzatangira no gukunda abandi.

4. Uziga guhangana n’ukuri

Gutandukana n’uwo mukundana byanze bikunze hari uruhare runaka uba wabigizemo rwaba ruziguye cyangwa urutaziguye. Nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe , uziga kumenya gushakisha uruhare ufite mu kibazo cyabaye.

Nyuma yo gutandukana nibwo uzicara ushakishe impamvu nyakuri zatumye mutandukana. Uko gusesengura niko kuzagufasha kwirinda guhora mu rukundo rutamara kabiri n’abandi mwazakundana.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo