Yifashishije uruhu n’amapine ashaje Kubwimana akuramo inkweto zikomeye - AMAFOTO

Kubwimana Emmanuel ni rwiyemezamirimo ukiri muto ukora inkweto yifashishije uruhu rw’inka n’ihene ndetse n’amapine ashaje abyaza umusaruro agakoramo imipira yazo.

Kompanyi ye ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga. Hamaze gucibwa caguwa ngo nibwo yagize igitekerezo cyo gukora inkweto zisimbura iza Caguwa. Kuko nta bushobozi bwinshi yari afite, yatangije 30.000 FRW. Yatangiye ariwe wikorera gusa , ariko ubu amaze kugira abakozi 8 ndetse amaze kwigisha abantu 20.

Mu mwaka umwe n’igice amaze akora amaze kugera ku mari shingiro ya miliyoni n’igice (1.500.000 FRW).

Kubwimana yatangarije Rwandamagazine.com ko inkweto ze zifite umwihariko wo kuba zikozwe mu mpu zo mu Rwanda kandi zikagura make.

Ati " Inkweto nkora ziba zikoze mu ruhu nitunganyirije , nkarukuramo inkweto. Kuko impu ntagombera kuzitumiza, bituma nkora inkweto buri munyarwanda yabasha kwigurira.

Umupira wo hasi ni amapine ashaje ntunganya. Zifite ubukomere kuruta izindi dusanzwe tubona. Inkweto imwe nini ifunze nyigurisha 15.000 FRW kandi iba ifite uburambe bw’imyaka hagati ya 3 n’imyaka 4 ku muntu uyambara buri munsi."

Ukeneye ko Kubwimana Emmanuel akugezaho inkweto cyangwa agukorera izawe wamuhamagara kuri 0785335772/ 0722535772.

Inkweto zikorwa na Kubwimana

Mu ruhu akoramo n’ibindi bikoresho binyuranye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Alexis

    Uyu mu type arahabona kabisa. Kuva kera yarazi ubukorikori. Courage kubwimana!

    - 4/04/2018 - 12:20
  • Alexis

    Uyu mu type arahabona kabisa. Kuva kera yarazi ubukorikori. Courage kubwimana!

    - 4/04/2018 - 12:20
  • ######

    Nakomeze yagure ibikorwabye. Yigishe urubyiruko cyane cyane abarangije kwiga. Bakunda kwiyita abashomeri

    - 4/04/2018 - 19:24
  • Bugas

    Uyu musore ararenze kbsa. Gusa nakomereze aho

    - 29/04/2018 - 00:09
Tanga Igitekerezo