Volkswagen Rwanda imaze guteranyiriza mu gihugu imodoka 2300

Ishami ryo mu Rwanda ry’Uruganda rw’Abadage rukora imodoka, Volkswagen ryatangaje ko rimaze guteranyiriza mu gihugu imodoka 2300 nyuma y’imyaka 3 ishize, uru ruganda rutangiye gukorera icyo gikorwa mu gihugu.

Urugaga rw’abikorera ruravuga ko uru ari urugero rwiza abandi bashoramari bafitiraho bashora imari mu Rwanda.

Mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, niho hakomereje imirimo yo guteranyiriza imodoka z’uruganda rwa Volkswagen, zimwe zamaze kuzura zitegereje kujya ku isoko mu gihe izindi zigiteranywa, aho zigizwe n’amoko agera kuri 7.

Kuba mu myaka 3 gusa uru ruganda rumaze mu Rwanda rwarasohoye imodoka zigera ku bihumbi 2300, ubuyobozi bwa Volkswagen, ishami ry’u Rwanda bubibonamo umusaruro ukomeye kandi ngo harimo no gutekerezwa kwagurira isoko ry’uru ruganda mu karere u Rwanda ruhereyemo.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri uru ruganda, Mugabo Jean Luc yagize ati "Bizaba ngombwa ko tujya hanze, ariko ubu tuvugana turibanda ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo turihaze kuko hari n’ubwo umuntu aza akabura imodoka kuko abazikeneye mu Rwanda barahagije ariko mu minsi iri imbere tuzajya hanze cyane mu bihugu duturanye."

Ubuyobozi bw’uruganda kandi buvuga ko bwatangiye igerageza ku modoka zitangiza ikirere aho izigera kuri 30 zikoreshwa n’amashanyarazi zimaze umwaka zikoreshwa n’uru ruganda, zikaba zitaratangira kugurishwa.

Abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko batatekerezaga ko uruganda nk’uru rwakorera mu Rwanda kandi rukaba ruzana imodoka zirimo amahitamo menshi ku baguzi.

Kugeza ubu hejuru ya 70% by’imodoka uru ruganda rukora zigurwa n’ibigo binyuranye byaba ibya leta n’abikorera, naho 30% zikagurwa n’abantu ku giti cyabo.

Umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Theoneste Ntagengerwa ashimangira ko kuba Volkswagen ikomeje gushyira ku isoko ubwoko bw’imodoka bushya, ari icyizere inganda mpuzamahanga zikomeje kugirira isoko ry’u Rwanda.

"Icyiza cy’inganda zikora imodoka ntizikora zonyine, rushobora gutinyura n’izindi nganda zikaba zaziraho zikaza gukora amapine, intebe n’ibindi ku buryo hagenda hubakwa ihuriro rikora bya bintu inganda zikenera kandi bakanatanga akazi."

Ibiciro by’imodoka ziteranirizwa mu Rwanda n’uruganda rwa VW biri hagati ya miliyoni 19 na 60 bitewe n’ubwoko bwayo.

Ubuyobozi bw’uru rugada buvuga ko inyungu iboneka, rukazatangira gutanga imisoro nyuma y’imyaka 4 nk’uko biteganwa n’amategeko.

Abasesengura ibirebana n’ubukungu bagaragaza ko nubwo ibiciro by’imodoka nshya biba biri hejuru ngo bituma nyirayo azigama amafaranga menshi yari gutakaza mu gukoresha imodoka zigurwa zarakozwe ibizwi nka occasion, bikanarinda ko igihugu gihinduka nk’ikimpoteri cy’imodoka zasajishijwe n’abandi.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo