Uwantege: Umugore umwe gusa utwara amakamyo manini mu Rwanda

Kugeza ubu Irene Uwantege niwe mugore wenyine mu Rwanda utwara imodoka nini zambukiranya imipaka, urugendo rurerure amaze gukora rugera kuri 5,000Km atwaye ikamyo.

Ibimenyerewe mu Rwanda no mu karere ni uko gutwara amakamyo ari umurimo w’abagabo, ndetse haracyari imyumvire ko imirimo imwe n’imwe hari abo yagenewe.

Mu kiganiro yagiranye na BBC dukesha iyi nkuru, yagize ati: "Bimwe byariho ngo umugore atinya akazi k’abagabo cyangwa se ngo umugore hari ibyo atabasha gukora, ntabwo njye mbigenderaho".

Uwantege w’imyaka 32 kenshi yerekeza i Dar es Salaam urugendo rwo hejuru ya 3,000Km kugenda no kugaruka, akazi amaraho icyumweru kimwe ushyizemo no gupakira ibyamujyanye.

Namusanze i Kigali ari kwitegura urugendo rujya i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ati "Iyo ugiye gutwara imodoka urabanza ukayigenzura yose niba nta kibazo na kimwe ifite, za bateri, amapine, amatara… ukabona kujya imbere ukayatsa ukarindira ko yuzuza umwuka."

Imbere mu kizuru cy’ikamyo harimo ibitanda bibiri, icyo hasi n’icyo hajeuru, avuga ko igihe cyose umushoferi ananiwe ahagarika imodoka akaryama akaruhuka.

’Bindi mu maraso’

Uwantege avuga ko aka kazi agakomora kuri se umubyara nawe ugakora, no gushaka guharanira ishema ryo kuba umugore ushoboye.

Ati: "Nsa nk’uwabivukiyemo, papa ni umushoferi, bindi mu maraso ni akazi nkunda niyo mpamvu ngomba kurwanira ishyaka ry’umugore ryo kumva ko yagira aho yigezaho".

Benshi bumva ko bigoye ko umugore yakora aka kazi akanuzuza inshingano n’imirimo yo mu rugo mu miryango myinshi bigiharirwa umugore.

Uwantege ufite umwana umwe, avuga ko aka kazi katamubuza inshingano ze zirimo kwita ku mwana we, ndetse n’umugabo we nk’uko abivuga.

Umugabo we hari ubwo bajyana cyangwa bakabisikana
Umugabo wa Uwantege nawe ni umushoferi w’ikamyo wabigize umwuga, icyo buri wese yibaza ni uko babyifatamo iyo bombi bafite isafari.

Uwantege ati: "Ni kimwe nuko wabona urugo rw’abaganga, dufite gahunda twiha tukavuga ngo tugiye isafari.

"Hari igihe tubisikana [umwe akajya mu rugo] hari n’igihe tujyana dushoreranye, [icyo gihe] gahunda z’urugo tugira abantu tuzisigira kugira ngo hari ikibazo kibaye tukimenye."

Uwantege yinjiye muri aka kazi mu 2018, ubu avuga ko nta bwoba na bucye akigira bwo gukora urugendo rurerure.

Urwo amaze gukora atwaye ikamyo ni urujya ahitwa Songea n’ahandi hafi yaho mu majyepfo ya Tanzania aho bajya kuvana igitaka cyihariye bakagenda 5,000Km kugenda no kugaruka.

Ati: "Ni mu muhanda utari mwiza urimo amashyamba urumo imihanda mibi inyerera.

"Ni akazi umuntu aba yariyemeje gukora, zino modoka umuntu aba ari safe (atekanye), ikindi dushimira abadukoresha baduha umwanya wo kuruhuka."

Uwantege avuga ko ibanga ry’abashoferi mu gukora aka kazi ari "ukwigengesera".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo