Umugano wamurinze ubushomeri

Ishimwe Yvette ukora ibikoresho byo mu nzu bitandukanye n’imitako yifashishije umugano ahamya ko byamurinze ubushomeri, akaba yibonera icyo akeneye ntawe asabye.

Uyo mukobwa w’imyaka 23 utuye i Masaka muri Kicukiro ari na ho akorera, avuga ko akimara kurangiza amashuri yisumbuye aho kwicara yahise ajya kwiga uko babyaza umusaruro umugano, akavuga ko yabyigishijwe n’Abashinwa ubu akaba yarishingiye kampani ye.

Kampani ye yayise Isimbi Weaving Bamboo, akaba amaze imyaka ibiri akora aho akorana n’abandi bane b’urubyiruko nka we babyize kandi ngo bakaba bose bibatunze.

Ishimwe aganira na Kigali Today duesha iyi nkuru ubwo yari i Musanze muri Expo 2018, yavuze ko yahisemo gukora uyo murimo kuko yajyaga abona abandi babikora akabona ari byiza ni ko kwiga kubikora.

Agira ati " Nkirangiza kwiga ayisumbuye nanze kwirirwa nicaye mpitamo kujya kwiga umwuga. Ubu nkorana n’abandi aho dukora ibintu bitandukanye biva mu mugano kandi ndabikunze cyane kuko mbona ari byiza, byitabirwa n’ababigura kandi bikandinda ubushomeri ".

Ibyo bakora ni intebe z’amoko atandukanye, ameza, utugabanya urumuri rw’amatara mu nzu cyangwa kuyahindurira amabara (Abat-jours), amapulato, udutanda two kuri pisine, imitako inyuranye n’ibindi, byose bikorwa mu mugano.

Akomeza ashishikariza Abanyarwanda kwitabira kugura ibyo bikoresho kuko biramba kandi ari byiza.

Ati " Ndashishikariza Abanyarwanda n’abandi badusura kugura ibikoresho byo mu mugano kuko biramba cyane. Urugero nka abat-jour dukora iyo iguye hasi ntacyo iba bitandukanye n’iziva hanze kandi n’igiciro ntigihanitse kuko biba bitandukanye ku buryo buri wese yakwibonamo."

Abat-jours bakora ziri hagati y’ibihumbi bitatu na 25, intebe zikagura kuva ku bihumbi 10 no kuzamuka bitewe n’izo umuntu ashaka ko bamukorera.

Ikibazo Ishimwe agihura na cyo ahanini ngo ni icy’uko hakiri abantu bataraha agaciro ibikorerwa mu Rwanda ku buryo babyitabira.

Ati " Hari abaza bakareba bakibaza niba ibyo dukora bikomeye, bakabigereranya n’ibiva hanze ukabona batabyumva neza. Gusa ntibiduca intege, ndizera ko bazageraho bahindura imyumvire cyane ko tujya mu mamurikagurisha atandukanye”.

Ikindi kibazo ahura na cyo ngo ni icy’imigano ituruka kure kuko ayikura mu Majyaruguru bityo ubwikorezi bukamuhenda.

Icyakora Ishimwe uko biri kose avuga ko ibyo akora bimufitiye akamaro kuko ubu icyo akeneye abasha kucyiha ntawe asabye.

Ati “Ibyo nkora bimfitiye akamaro kanini kuko mbere icyo nakeneraga cyose nagisabaga ababyeyi cyangwa undi muntu wo mu muryango ariko ubu ndacyiha. Nk’uku ikintu nashaka gikeneye nk’ibihumbi 100Frw sinazuyaza kucyigurira kandi mfite icyizere ko nzakomeza kutera imbere”.

Kuri ubu hanini amasoko afite ni abanyamahanga baza mu Rwanda, abacuruza ibintu bya Made in Rwanda ndetse n’abafite inzu z’ubucuruzi bajya bamusaba kubashyirira insika ku nkuta bagamije kuzirimbisha.

Ibikoresho bitandukanye bikorwa mu mugano ngo birakomera

Abakiriya b’abanyamahanga ngo ni bo bitabira kugura ibyo akora

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Nziza

    ibi bintu byuyu mukobwa wacu ni byiza nakomerezaho.ahubwo natuyobore neza aho akorera tuzaze kugura mbonye haribyo nkeneye

    - 3/09/2018 - 17:09
  • Rwamugurwa Bruno

    Mfite umushinga wo gutera imigano mumurenge ntuyemo ariko nabuze umuntu wamfasha kubona imbuto namahugurwa ajyanye no kuyitera mumfashije mwampa ubwo bufasha.
    Murakoze

    - 17/08/2019 - 17:12
Tanga Igitekerezo