Uko iyi ntambara ya US-Israel na Iran ishobora gutuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka

Intambara mu burasirazuba bwo hagati yamaze gutuma ibiciro fatizo by’ibikomoka kuri petroli bizamuka ku isoko mpuzamahanga.

Ariko kandi ishobora no gutera ubukene bw’umusaruro w’ibihingwa no kuzamuka kw’ibirico byabyo niramuka ikomeje guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja ku isi.

Umuhora wa Hermuz nukomeza gufungwa ibi bishobora kuganisha ku izamuka ry’ibiribwa by’ibanze ku isi nk’ibigori, umuceri n’ingano kuko inzira y’amazi ari ingenzi mu gutwara kimwe cya gatatu cya ‘urea’ – ikinyabutabire cy’ingenzi cyane mu ifumbire.

Ibi ni ibyatangajwe mu kinyamakuru World Business Express n’umukuru wa Yara ikigo cyo muri Norway cya kabiri ku isi mu gukora ifumbire.

Svein Tore Holsether yagize ati: "Mu bihingwa bimwe, ushobora kubona kugabanuka [k’umusaruro] kugera kuri 50%.

Ugufungwa k’uriya muhora gusobanuye ko kugeza ‘urea’ aho ikenewe bitagishobotse mu gihe ubu abatunganya ifumbire n’abahinzi henshi ku isi barimo kugura ifumbire yo gushyira mu mirima, nk’uko abivuga.

Trump aravuga ibi mu gihe Amerika na Israel bikomeje intambara na Iran mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Kuri uyu wa kabiri, Iran na yo yakomeje kurasa mu bice bitandukanye by’ibihugu aho Amerika ifite ibirindiro muri ako karere, ndetse no muri Israel.

Hagati aho kubera iyi ntambara, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse mu gihe amasoko y’imari n’imigabane yo yaguye, maze idolari rikazamura agaciro imbere y’andi mafranga y’isi.

Igiciro fatizo cy’akagunguru k’ibitoro bya mbere bitunganyije (Brent benchmark oil) cyageze kuri 85$ ku nshuro ya mbere kigeze aho kuva muri Nyakanga(7) 2024.

Ibihugu byinshi ku isi byiteze ingaruka zishobora gukurikira iyi ntambara mu gihe yakomeza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo