Uko igihaza gikomeje gufasha Mukagahima kwiteza imbere

Mukagahima Ange ni nyiri ‘Kazima Entreprise’ , kompanyi ikora imigati, biswi na cake mu bihaza hanyuma inzuzi zabyo akazumisha zikavamo umuti izindi bakazihekenya cyangwa akazikoramo ifu iribwa nk’iy’ubunyobwa.

Amaze kuramgiza kaminuza mu shami ry’ubukungu yashatse kwikorera aribyo byatumye agira ubushake bwo kwitabira amahugurwa yamufashije kunononsora igitekerezo cye cyo guhanga umurimo.

Kompanyi ya Mukagahima iherereyemu Murenge wa Nyamabuye , mu Karere ka Muhanga.

Ni gute yatangiye ?

Mukagahima yatangiranye igishoro cy’amafaranga ibihumbi bitanu (5. 000Frw) amaze kubona igitekerezo cy’umushinga yaguze amadegede yo gutangira umushinga we.

Yakuye ubumenyi muri ‘Digital Opportiunity Trust Rwanda (DOT)’. Ni umushinga utegamiye kuri Leta wigisha ukanafasha urubyiruko kwihangira imirimo. Hamwe na ‘BPN’ ariyo ‘Business Professional Network’ yamufashije gukomeza ubucuruzi mu buryo bwa kinyamwuga.

Ubucuruzi bwe bwatangiye umwaka ushize wa 2017 ubwo yitabiraga amarushanwa ya ‘Youthkonnekt’ aho bahanganaga ari 90 ku rwego rw’Igihugu aho nawe yabaye umwe mu batsinze agahembwa miliyoni eshashatu (6.000.000 FRW) ariyo yakoresheje mu kuzamura ubucuruzi bwe.

Uyu rwiyemezamirimo yatangiye uyu mushinga afatanyije n’inshuti ye nyuma y’igihe gito bahaye akazi gahoraho abandi bakozi bane ndetse banatanga akandi kazi ku bakora nyakabyizi.

Agira ati " Twatangiye ari igitekerezo none ubu tugeze kuri miliyoni zirindwi biturutse mu gukora kwacu."

Avuga ko icyamuteye gukora uyu mushinga yashakaga gukemura ibibazo bitatu by’ingenzi aho akomoka aribyo kugabanya ibura ry’imirimo, guteza imbere abahinzi bo muri ako gace no kugabanya ibura ry’ibiribwa.

Kuri we avuga ko igihaza gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi, aho gishobora kurinda indwara zitandukanye kandi n’abarwayi ba diyabete n’umutima badafata amafunguro ari mu isukari bakifashisha.

Mukagahima avuga ko akora imigati ibiri itandukanye. Hari umugati w’ako kanya ugenewe abantu bafite ikibazo cy’umutima na za diyabete, hakaba n’uwaribwa n’uwari we wese. Muri iyo migati igice kinini ni igihaza, umuntu akaba yashyizemo agafarini gakeya kugira ngo gifate kibe umugati.

Inzitizi yahuye nazo n’ibyo yagezeho

Agira ati " Hari inzitizi nagiye mpura nazo harimo nko kubona ahantu hemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge, ibyo gupfunyikamo ibyakozwe n’abakozi bafite ubumenyi bukenewe."

Avuga ko anezezwa no kuba ubu yikorera no kuba ateza imbere impano ye

Agira ati " Mfite icyifuzo cyo kwigisha urundi rubyiruko ubucuruzi bwo ku bikomoka ku madegede kugira ngo nabo bakore ubucuruzi, byanagabanya umubare w’abadafite akazi."

Avuga ko ubucuruzi bugenda buzamuka umunsi ku munsi binyuze mu kumenyekanisha ibyo akora kandi akaba abona abakiriya benshi bashyashya kandi umusaruro we akabasha kuwugeza ku bantu benshi ndetse ibikomoka ku madegede bikaba ari byiza ku buzima bw’umuntu.

Agira inama urubyiruko

Ati " Ni byiza ko wagerageza kenshi ugatsindwa ariko nibura wagerageje witekereza amafaranga mbere yo gukora ubucuruzi, icya mbere ni ugutangira umushinga hanyuma amafaranga akaza nyuma."

Avugako ibyo akora aribyo imigati, keke, n’amandazi birimo intungamubiri zitandukanye zubaka umubiri. Ndetse n’imbuto z’amadegede zikungahaye ku ntungamubiri zivangwa mubyo kurya harimo nk’igikoma n’isupu.

Icyerekezo

Mukagahima avuga ko mu myaka itanu iri imbere azagura ubucuruzi bwe no mu bindi bice harimo Huye, Muhanga na Kigali bikaba bizongera umubare w’abakozi tuzaha akazi;

Ati " Umushinga wacu ukaba ushishikajwe no kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo dukora tunigisha abakozi benshi uko uyu musaruro ukorwa mu buryo bwiza aho duteganya kugura izindi mashini zizabidufasha ".

Tariki ya 21 Ugushyingo 2017 , umushinga wa Mukagahima wahize indi mishinga ya bagenzi be babiri bari bahanganye mu marushanwa y’imishinga y’urubyiruko yahize indi mu Ntara y’Amajyepfo ahembwa Miliyoni FRW.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo