UHTGL yahaye impamyabumenyi abayirangijemo itangaza ko igiye gushinga radiyo

Photo:Recteur de l’ UHTGL, le Professeur Ordinaire Masandi Milondo Samuloba Alphonse

Mu kubahiriza ingengabihe y’amashuri yashyizweho na Minisiteri y’Amashuri, Université des Hautes Technologies des Grands Lacs, « UHTGL/Goma » yarangije umwaka wayo w’amashuri wa 2021-2022 ku wa kane tariki ya 22 Ukuboza mu birori byo gusoza amasomo ku barangije kaminuza byakurikiwe no guhita hatangwa impamyabumenyi kuri aba banyeshuri ndetse hanahembwa abatsinze neza kurusha abandi.

Ibirori by’impurirane y’inyabutatu (kurangiza ku mugaragaro kaminuza, gutangwa kw’impamyabumenyi no kurangiza umwaka w’amashuri) byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’abaturage batuye muri uyu mugi wa Goma, bikaba byarayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Kaminuza, Professeur Ordinaire Masandi Milondo Samuloba Alphonse, usanzwe ari n’umukozi wa Université Pédagogique Nationale « UPN » wari waturutse ku murwa mukuru Kinshasa ku bw’iki gikorwa.

Mu ijambo rye, Prof Masandi yishimiye ibyagezweho na UHTGL/Goma muri uyu mwaka w’amashuri bituruka ku bufatanye bw’ukuri buranga abakozi b’iyi kaminuza ndetse na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Chef des Travaux (CT) Christophe Kazungu, mu gihe nyamara ubushobozi bw’iyi kaminuza bukiri iyanga dore ko nta handi buva usibye mu banyeshuri.

Mu bikomeye byagezweho, atiriwe avuga ku bikorwaremezo bigenda byiyongera umunsi ku munsi, uyu muyobozi yarahiye ko UHTGL igiye gufungukira isi yose, mu rwego rwo kurenza ibyiza byayo umujyi wa Goma, Intara ya Kivu y’Amajyarugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Muri uyu mwaka, UHTGL yanditse abanyeshuri 780 bashya barimo abakobwa 500 muri aba abatsinze ku rwego rwo hejuru bakaba ari 313 harimo 13 basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami yose hamwe.

Abafatanyabikorwa benshi

UHTGL, imwe muri kaminuza zigenga z’i Goma irategura icyiciro cya 3 cy’ubufatanye na UPN aho abasaga 10 bazamurika ku mugaragaro ibitabo by’ubushakashatsi bw’abasoza kaminuza mu gihe abandi bazatangaza ku mugaragaro ubushakashatsi bubahesha impamyabumenyi y’ikirenga ya dogitora (PhD) mu minsi iza. Iyi kaminuza kandi iri mu bufatanye n’Ishuri Rikuru ryo mu Bufaransa Ritanga Amahugurwa ku Itangazamakuru n’Itumanaho, Institut de Formation à l’Information et à la Communication, IFIC/France aho ritanga za buruse ku barimu n’abanyeshuri biga Sciences de l’Information et de la Communication muri UHTGL.

PO Masandi Milondo Samuloba yagize ati “Muri ubu bufatanye, muri make tuzatangiza iradiyo y’abaturage « radio communautaire >> izaba ivugira hano muri kaminuza ikazafasha kwigisha no kujijura rubanda ari na ko ifasha mu guhindura imyumvire, umubano mu bantu, kwigisha amahoro ndetse no guturana rubanda badatongana, binyuze mu guteza imbere ihangadushya n’ubushakashatsi bw’amashami yigishwa hano no mu ngamba zigamije iterambere rusange rya rubanda.”

Muri aba bafatanyabikorwa benshi, UHTGL irishimira ubwo ifitanye ubu n’imiryango itandukanye mpuzamahanga nka ONG REACTIF bafatanya mu mahugurwa agenerwa abarangije kaminuza mu rwego rwo guhanga imirimo ku barangiza mu mashami y’Ikoranabuhanga mu itumanaho, itangazamakuru, ubudozi n’ishoramari.

Gusa na none iyi kaminuza ikorana na Libaax Construction and Engineering Service Ltd/Kenya mu guteza imbere ubushobozi bw’igihe kirambye bw’abakozi babigize umwuga b’imbere mu gihugu n’abakoresha mu bwubatsi. Ni muri uru rwego Club RFI/RDC yashyizeho isomero ry’ibitabo bicapwe n’ibisomerwa ku bikoresho by’ikoranauhanga (bibliothèque physique et électronique) ririmo ibihumbi by’ibitabo byanditswe ku ngingo zose.

Porofeseri Masandi avuga ko azakora uko ashoboye ngo ireme ry’imyigishirize ritere imbere igihe cyose azaba ari umuyobozi wa UHTGL/Goma, ngo kuko nk’uko yabivuze mu ijambo rye, “ireme ry’imyigishirize rishingira ku bushobozi n’ubuhanga bw’abigisha.”

Ubuhamya bwatuye burata UHTGL

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya UHTGL, CT Christophe Kazungu yashimiye uwo ari we wese watumye ibyagezweho muri “uyu mwaka w’amashuri” biba “biteye umunezero” cyane cyane ashimira Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza, nyakubahwa Muhindo Nzangi, wakoze uko ashoboye kose ngo ingengabihe y’amashuri yubahirizwe mu gihugu hose.

CT Kazungu yongeyeho ko “twakoze ku buryo ihuzanzira rya internet (connexion) riba rikora ku rwego rwo hejuru ngo byorohereze abanyeshuri n’abalimu babo kuko imyigishirize yifashisha sisitemu ya LMD ishingiye ku bushakashakashatsi. Uyu mugabo yasoje ijambo rye asaba abarangije kaminuza kuba abahangamirimo kandi baba abantu bafite icyizere no kurebera ibintu mu ruhande rwiza, ngo kuko “Udashobora kubaho ubuzima bwiza [vie positi] ufite ibitekerezo bibi [idées négatives].”

Ibi birori kandi mu babyitabiriye harimo Koloneli Job Alisa, Umuyobozi wa Polisi y’igihugu ya Kongo mu Mujyi wa Goma, akaba ari Dogiteri muri Sciences Politiques muri UPN wasabye ubufasha ubwo ari bwo bwose agira ati “Ntitwabura agakeregeshwa dushyira ku imbwirwaruhame nziza cyane y’umuprofeseri ukomeye, ukunda igihugu, umugabo wa Leta witangira guhindura ubuzima bw’urubyiruko rw’igihugu cye, Professeur Ordinaire Masandi Milondo Samuloba Alphonse.”

Koloneli Job Alisa ati “Twasobanukiwe ko uburezi ari igikoresho gihindura umuntu n’isi. Tuzi neza ko kaminuza yanyu iri mu bufatanye n’izindi nyinshi ku isi yose. Tuzi ko abalimu banyu bazahabwa buruse zo kwiga. Turabasaba gufatirana amahirwe yo kuba mugifite uyu muporofeseri w’icyatwa, uyoboye kaminuza yanyu.”

Yasabye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi gukora uko bashoboye kose ibyo bakora bakabimenyekanisha mu itangazamakuru kurushaho, kugira ngo isi yose imenye ibikorwa by’indashyikirwa bya kaminuza yanyu.”

Tubibutse ko ibi birori by’inyabutatu byitabiriwe kandi n’uwari uhagarariye Meya w’Umujyi watangajwe cyane n’umurongo w’ibikorwa, ubwo habaga igikorwa cyo gusoma abatsinze no guhemba abahize abandi “graduation’’ dore ko byaberaga mu nzu mberabyombi nini y’iyi kaminuza ariko kinanyura mu zindi ‘salle’ hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti rifasha abantu gukurikira ibibera ahantu nyamara badahari bihamya icyo yise ikoranabuhanga rihambaye “des hautes technologies’’.

Ibyihariye kuri Kaminuza ya UHTGL ikataje mu gutanga ubumenyi no gushyigikira impano z’Abanyarwanda

Kaminuza ya UHTGL (Université des Hautes Technologies de Grands Lacs) iherereye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikaba itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya Mbere cya Kaminuza (A1), icya Kabiri (A0), icya Gatatu (Masters) n’impanyabushobozi y’ikirenga (Doctorat), yaguye ibikorwa byayo bigera no mu gushyigikira impano z’Abanyarwanda muri siporo zitandukanye.

Ni kaminuza ifite amashami atandukanye arimo ajyanye na tekiniki abarizwa muri Institut Superiéur des Techniques de l’UHTGL (IST- UHTGL) kuva mu 2018 n’andi asanzwe abarizwa muri UHTGL yatangiye mu 2012.

Bijyanye no kugira imfashanyigisho zigezweho n’abarimu b’inzobere barimo abaturuka mu mahanga, UHTGL ifasha abayigana kugira ubumenyi bubemerera guhatanira akazi ku isoko ry’umurimo cyangwa bakawihangira.

Nyuma y’imyaka itatu ubagannye, uba ubonye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (licence), mu yindi myaka ibiri ukabona iy’icyiciro cya Gatatu (Masters) naho mu yindi myaka itatu ukabona impamyabushobozi y’ikirenga (Phd).

UHTGL ifitanye imikoranire n’Ibitaro bikuru bya Ruhengeli ndetse n’ibya Rutongo aho abanyeshuri bayo biga ibiyanye n’ubuvuzi bajya kwimenyereza umwuga.

Hatangiye kwakirwa abanyeshuri bashya

Guhera tariki ya 1 Ukwakira 2022, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UHTGL bwatangiye kwakira abanyeshuri bashya bashaka kuyigamo mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi ku cyicaro cyayo i Goma, AV.DU FLEUVE, NO67, Q.KASIKA, COM.KARISIMBI, hateganye na INPP kuva saa Mbiri za mu gitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba.

Abashaka kwiga muri UHTGL biyandikisha mu mashami arimo Sciences de l’homme et de la Société, Sciences Juridique, Politique et Administrative, Sciences Economiques et de Gestion, Psychologie et Sciences de l’Education, Sciences Agronomiques et Environment na Sciences de l’information et de la communication.

Abashaka kwiga muri Institut Supérieur des Techniques de l’Université des Hautes Technologies des Grands Lacs « IST-UHTGL» biyandikisha muri Sciences de la Santé habarizwamo (Techniques Médicales na Santé Publique), Sciences appliquées, Sciences commerciales et Financières, Domaine de Bâtiment et Travaux Publics, Architecture na Domaine d’Informatique de Gestion.

Ukeneye ibindi bisobanura yifashisha uburyo bwa e-mail kuri [email protected], [email protected] na [email protected] cyangwa agahamagara +243976270032, +243997722105, +250788729543, +250785636111 na +250788512965.

UHTGL yiyemeje gushyigikira impano z’abakiri bato mu Rwanda

Ibikorwa bya Kaminuza ya UHTGL ntibigarukira mu gutanga ubumenyi bwo mu ishuri gusa kuko yanashyize imbaraga mu bijyanye no gushyigikira impano z’Abanyarwanda bakiri bato binyuze mu mikino.

Mu bikorwa bya siporo iyi Kaminuza ishyigikira mu Rwanda harimo gutera inkunga ikipe ya Young Boys Nyabihu FC ibarizwa mu Karere ka Nyabihu.

Iheruka kandi kuba umwe mu baterankunga b’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitiriwe ‘Visit Musanze’ ryegukanywe na Ntakirutimana Joseph ku wa 13 Ukwakira 2022 hagamijwe gushaka abafite impano muri uwo mukino.

Abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye bishimiye guhabwa impamyabumenyi zabo

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Goma yari yitabiriye uyu muhango

Umuvugizi w’abanyeshuri ageza kubari aho ijambo

secrétaire général académique wa UHTGL

Recteur wa Kaminuza ya Hautes Technologies des Grands Lacs, UHTGL

Perezida w’inama y’ubutegetsi ya UHTGL

Byari ibirori

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo