Ubuhinzi, urwego ruhanzwe amaso nyuma ya COVID19

Urwego rw’ubuhinzi kuri ubu ni rwo u Rwanda ruhanzwe amaso mu gihe izindi nzego z’ubukungu bigaragara ko zizagirwaho ingaruka na COVID19.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda (RAB) kirizeza Abanyarwanda ko hakurikijwe ingamba zashyizweho, nyuma y’ihungabana ry’ubukungu bw’ibihugu, nta kabuza umusaruro uzakomoka ku buhinzi n’ubworozi hari uruhare uzagira mu kugabanya icyo cyuho mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse no kwihaza mu biribwa.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko biteze kuzabona umusaruro ushimishije mu minsi iri mbere kuburyo wakunganira mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Hategekimana Antoine wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko bahinze mu buryo buhagije aho bizeye umusaruro uhagije.

Ati ’’Akazi karakomeje, twarahinze pe, kandi ibihe byabaye byiza, imvura igwa neza ku gihe kuko aba ariyo tuba dukeneye mu Mutara ku buryo abantu bafite imyaka myiza ishimishije rero imvura nikomeza kugwa gutya nta kibazo cy’umusaruro tuzigera tugira, tuzabona umusaruro ushimishije.’’

Umuhinzi wo mu Karere ka Huye we ati "Icyo ndi gukora ni uhuhinga kinyamwuga nkaba naraoresheje inyongeramusaruro zose.Ikindi ntegereje ni ukuzabona umusaruro mwiza nkagemura ku isoko kugirango n’abandi banyarwanda babone ibyo kurya bihagiye mu gihe iyindi mirimo yahagaze.’’

Gusa bamwe mu bahinzi bagaragaza ko muri ibi bihe hari n’imbogamizi zijyanye n’ubushobozi bahura nazo muri uru rwego rw’ubuhinzi.

Rushirabwoba Aimable ati ’’Imbogamizi ya 1 dufite ni igishoro mu buhinzi kuko twari twahuye n’ibiza ubushize kuva mu kwezi kwa 10 kugeza mu kwa 12, itwicira ibihingwa ku buryo byari bihagaze hafi miliyoni 13, ikindi ni ukureba buryo ki aha hantu tuhabyaza umusaruro amafaranga arava hehe, amafaranga na yo abonetse twaba dufite impungenge uburyo umusaruro wacu wagera ku isoko muri iki gihe cya coronavirus; ikirere na cyo ntabwo kimeze neza, hagira gutya hakongera hakuzura, izuba rikaza hakuma,muri make twe dufite ubushake harabura ubushobozi.’’

Rutaganda Derrick, umuhinzi-mworozi avuga ko hakenewe inguzanyo zajya mu buhinzi kugira uru rwego rutere imbere.

Ati "’ Ni ubuke bw’abakozi cyane cyane ariko hakaba haranajemo ikibazo cy’imvura nyinshi, nk’ubu ngewe nahinzi inyanya 2.5ha, ariko nta musaruro mbonyemo, nakoresheje ubushobozi buke nari mfite ntabwo nigeze ngana banki, kuko nabanje kugerageza, nahinze hegitari 1 ya watermelon na yo irahomba, hegitari 1 y’urusenda nar wo imvura nyinshi ije hazamo ibiiza ruratemba. Turasaba leta ko yadufasha ikaduha loan ariko ikaba ari credit y’igihe kirekire atari iy’igihe kigufiya ku bahinzi n’aborozi.’’

Impuguke mu bukungu Dr Eulalie Mutamuliza, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko hari ibikwiriye gukorwa mu rwego rw’ubuhinzi kugira ngo uru rwego ruzakomeze kuba ishingiro ry’izahuka ry’ubukungu na nyuma ya COVID19.

Ati "Abahinzi bose bagezwaho ifumbire n’imbuto z’indobanure kugira ngo umusaruro wabo wiyongere kandi zibageraho byihuhe nta mbogamizi, icya 2 kugeza umusaruro ku masoko, inganda zikora ibikomoka ku buhinzi zakomeza gukora ntizihagararare muri iki gihe cya COVID 19. Ikindi kigomba gushyirwamo imbaraga ni ukorohereza abahinzi borozi bafashe inguzanyo mu ma banki kwishyura kandi ingamba zo guhabwa inguzanyo zishingiye ku buhinzi zigakomeza nk’uko byari bisanzwe.’’

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Karangwa Patrick, avuga ko ingamba Leta yafashe muri ibi bihe zafashije cyane, kandi zizakomeza gufasha abahinzi ariko akanasaba abahinzi gukomeza ingamba zo guteza imbere ubuhinzi bahinga ubuso bwose, gukoresha inyongera musaruro, gushyiraho imirwanyasuri aho bishoboka, kwitegura kuhira ku buso buto mu gihe cy’izuba, kugana ubwishingizi bw’ibihingwa, ndetse no guhanahana amakuru ku masoko y’umusaruro wabo muri iki gihe.

Ati " Urebye rero ugasanga ingamba leta yafashe muri iki gihe zarafashije cyane. Ntibivuze y’uko hari aho wabona umuhinzi umwe uvuga uti nageze ahangaha mpura n’ikibazo ariko ntizihereho, yakwegera inzego ugasanga birafunguye ibyo yatekerezaga ariko nanone muri rusange Leta yakoze ku buryo budahungabanywa n’ibi ibihe kandi urabonako bituma turushaho kugira umusaruro mwiza.’’

Imibare itangwa na RAB igaragaza ko umusaruro u Rwanda rwiteze mu minsi iri imbere mu bihingwa bitandukanye uzakomeza kwiyongera bijyana no kwihaza mu biribwa.

Aha ni ho, Karangwa Patrick, ashingira avuga ko hari icyizere ko nubwo hariho ibihe bidasanzwe bya Coronavirus, ndetse n’imbogamizi abahinzi bari guhura na zo; bitazabuza uru rwego gukomeza gutezwa imbere.

Ati ’’Usanga n’ubundi inganda nyinshi zubakiye ku buhinzi noneho na serivisi nyinshi zigendera kuri ibyo biribwa biribwa mu mahoteli no hirya no hino, nituva muri ibi bihe ubuhinzi bwarakomeje gutera imbere bizafatiraho hatabaye icyuho kuko n’ubundi byubakira ku buhinzi ari nkayo base fatiro ry’ibindi byinshi cyane, ...nta kabuza rero ko ubuhinzi buzafasha kuzanzamuka kandi no mu nzego za Leta ibyo ni ibintu turi kuganira ku buryo ubuhinzi bwarushaho guhabwa imbaraga, no muri ibi bihe hariho igenamigambi ry;’umwaka utaha.’’

RAB ikomeza ivuga ko irimo gufasha abahinzi kubona amasoko harimo no kuborohereza kohereza umusaruro wabo mu mahanga, ikaba kandi yaramaze no gushyikiriza abahnzi bo mu turere twa Kirehe na Kayonza, imashini 7 zihinga mu rwego rwo kubafasha kwihutisha ibikorwa by’ihinga.

RAB igaragaza ko kuri ubu mu ubutaka bwari buteganijwe guterwaho imyaka hirya no hino mu gihugu bumaze guterwa ku gipimo cya 98.4%.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko kugeza mu mpera z’umwaka wa 2019 u Rwanda rwari ruhagaze ku gipimo cya 81.3% mu kwihaza mu biribwa, bikanatanga ikizere ko bizakomeza kwiyongera.

Iyo mibare kandi yerekana kandi uko uwo musaruro wateganywaga kugeza mu mpera z’uyu mwaka wa 2020, cyane cyane ku biribwa by’ibanze aho nk’umuceri ari toni 132,329; toni 489,724 z’ibishyimbo; umusaruro wa toni 417,593 z’ibigori; toni 896,747 z’ibirayi ndetse na toni 1,867,910 z’ibitoki; ibijumba toni 1,221,045,ndetse n’imyumbati toni 1,186,053.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gisinzwe kohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi (NAEB) igaragaza ko ingano y’ibikomoka ku buhinzi bizoherezwa mu amahanga, biteganijwe ko muri uyu mwaka wa 2019-2020 bizinjiza miliyoni 593 z’Amadolari na ho muri 2020-2021 bizinjiza amadovize miliyoni 643 z’amadolari.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo