Rwandair yabeshyuje amakuru y’akazi amaze iminsi ahererekanywa kuri ‘Whatsapp’

Mu minsi ishize nibwo kuri ‘whatsapp’ abantu batangiye guhererekanya amakuru y’uko ko umuyobozi wayo wungirije wa Rwandair azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ) mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege nyuma bakabona akazi muri RwandAir. Sosiyeti ya Rwandair yahakanye aya makuru, itangaza ko ari ibuhuha.

Ibinyujije kuri Twitter, Rwandair yatangaje ko ubutumwa bwahererekanywe ari ibihuha kuko numero yatanzwe muri ubwo butumwa ngo itazwi muri Rwandair. Rwandair yongeyeho ko ibijyanye n’akazi binyuzwa ku rubuga rwayo, isaba abantu kwirinda icyo gihuha gikomeje guhererekanywa.

Itangazo Rwandair yashyize hanze yamagana igihuha cy’itangwa ry’akazi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo