Rwamagana: Hegitari 30 z’ubutaka zigiye guhingwaho urusenda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n’umushinga SOUK Investment group bwahaye bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nzige ubutaka bungana na hegitari 30 zizahingwaho urusenda ruzajya rugemurwa mu mahanga.

Kuri uyu wa gatanu taliki 15 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’umushinga SOUK Investment Group bageneye ubutaka Koperative Gwiza ikorera mu ku gishanga cya Nyirabidibiri gikora ku Mirenge ya Nzige, Mwulire na Rubona. Ubu butaka bukazahingwaho urusenda.

Ni igishanga cyari gihinzweho urusenda ku buso buto gusa ibikorwa bikaba byagutse ku buryo umusaruro ugiye kujya wiyongera .

Rwigamba Fred ashinzwe ibikorwa n’imari muri SOUK Investment Group avuga ko bazafasha aba bahinzi ku bona ibizatuma ubu buhinzi bw’urusenda bugenda neza kandi ko umusaruro biteze wabonye isoko mu mahanga.

Yagize ati: “Tuzatanga imbuto, imiti n’amafumbire ndetse tunabahe aba goronome bazabafasha gukurikirana ubuhinzi bwabo, ikindi kandi ibihe bigenze neza turateganya umusaruro wose hamwe ko uzaba uri hagati ya Toni 25 na 30 kuko dufite isoko mu burayi ”.

Bamwe mu bahawe ubu butaka baravuga ko bagiye kububyaza umusaruro amahirwe babonye kugirango biteze imbere banateze imbere imiryango yabo nkuko bigarukwaho na Perezida wa Koperative Gwiza y’aba bahinzi Uwitonze Euphrem agira ati "Birumvikana nk’abaturage tugiye guhinga dufite isoko kandi tugiye kugurisha ku giciro cyiza ikindi n’ibihingwa ubona bitanga amafaranga kuko urusenda ntabwo ari ubwa mbere tugiye kuruhinga gusa twatangiye bamwe batabyumva guhinga urusenda ni ibiki? Ariko abaruhinze kuri ubu buso buto amafaranga yarabonetse nta kibazo".

Bikorimana Felicien umukozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe kwita ku bihingwa ngengabukungu avuga ko kuba aba bahinzi bagiye gufashwa bagahinga urusenda kuri ubu buso ari ingirakamaro kuko ngo biteze byinshi kuri aba bafatanyabikorwa .

Yagize ati " Twumva ari ikintu cyiza kuba dufite abafatanyabikorwa ndetse bazanadufasha kubona isoko ry’umusaruro wacu hanze y’igihugu. Icyambere ubutaka buzahingwaho ni ubutaka bwabo ndetse n’abandi bashoramari bazashora imari muri iki gishanga “.

Yakomeje avuga ko kandi uyu mushinga uzafasha aba bahinzi kwikura mu bukene.
Ati: “Bazahabwa inyongeramusaruro zose ku butaka bwabo ,umusaruro nuboneka bazagurisha kampani ya SOUK urumva ko amafaranga azaba ari ayabaturage ikindi nuko bazakoreshamo abakozi. Abakozi bazakoramo, ni abaturage urumva ko bazabona amafaranga ku buryo bwinshi butandukanye”.

Yanavuze ko ibikorwa byo gutunganya umusaruro byava i Kigali bikajya bikorerwa aho umusaruro uri kuburyo uhava ujya kurira indege nta gutinda I Kigali.

Turanifuza ko ibikorwa byose bikorerwa ku rwego rwa Kigali byazaza bigakorerwa hariya ku buryo abaturage bazabona amafaranga , yaba ari aturutse mu gukora cyangwa mu gukodesha ubutaka ndetse no kuba bazaba bigurishiriza umusaruro muri rusange ku buryo uzajya uva hano I Nzige uhita ujyanwa ku kibuga cy’indege”.

Hegitari 30 zizahingwaho urusenda rwo mu bwoko bunyuranye nka Habanero(Hotpper) kuri Hegitare 15,Green chill kuri Hegitare 10,Red chill kuri Hegitare 2 n’urwa French beans kuri Hegitari 3.

Bimwe mu bikorwa bikazahabwa Rwiyemezamirimo uzakorana n’umushinga SAIP Field ku nkunga ya World Bank mu gukodesha ubutaka hanyuma abaturage bagahabwa ibizabafasha kubona umusaruro kandi bakazagurirwa ku masezerano aba bahinzi bazagirana na SOUK Invesment Group.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo