Rusizi: Imashini 10 zo guhinga zimaze imyaka 9 ziparitse zatangiye kwangirika

Abaturage bo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi baravuga ko imashini zihinga bari bazaniwe ngo bazifashishe mu buhinzi bwabo zari gutuma umusaruro wiyongera iyo zikoreshwa icyo zazaniwe. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izo mashini zitakoreshejwe n’ubu zidakoreshwa kubera ko zitaberanye n’imiterere y’aho zari zazanywe guhingishwa.

Abaturage bazi neza iby’izi mashini bavuga ko zagejejwe muri uyu murenge mu myaka 9 ishize.

Ni imashini 10 zirimo imwe ya rutura. Bavuga ko bazizaniwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bababwira ko bazibazaniye ngo zibafashe guhinga vuba kandi ku buso bugari ugereranyije n’aho amaboko yabo ahinga, bityo bibafashe kongera umusaruro.

Gusa nyuma yo kuzigerageza by’igihe gito cyane ntizongeye gukoreshwa.

NtahondI Fideli na bagenzi be bavuga ko izi mashini zishobora kuba zarananiwe guhinga mu bishanga bigatuma ziparikwa. Gusa ngo bari bazitezeho kubaruhura guhingisha amaboko ndetse ngo bari biteguye umusaruro uruta uwo babona no gukora ubuhinzi buteye imbere kurushaho.

Izi mashini ubu zirunze mu nzu ngari y’ibati zubakiwe hafi y’ibiro by’Umurenge wa Muganza. Zarangiritse bigaragarira amaso ndetse n’ibyuma bimwe byazo ntabyo zigifite, hakaba amakuru avugwa ko bishobora no kuba byaribwe bikagurishwa.

Abana ni bo baba bazikoreraho ubufindo, mu gihe bimwe mu bice byazo ubisanga na kure y’aho ziparitse.

Nsengamungu Tharcisse umwe mu bigishijwe bakanahugurirwa kuzihingisha avuga ko na bo batazi uko byagenze ngo ziparikwe zidakoreshwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Léoncie avuga ko izi mashini zitaberanye n’imiterere yo mu kibaya cya Bugarama, ikaba ari yo mpamvu nyamukuru yatumye zidakoreshwa.

Uyu muyobozi atangaza ko ubu akarere kari mu biganiro n’inzego zazanye izo mashini kugira ngo hashakishwe icyo zakoreshwa.

Aho izo mashini zari zazanywe ni mu gice kigaragaramo ubuhinzi bw’umuceri, ibigori, ibishyimbo, imboga n’ibindi bihingwa byinshi bihingwa n’abaturage batari bake kandi cyane cyane mu bishanga. Ikindi kandi ni uko bigaragara ko n’iyo zakongera gukoreshwa byasaba ko zibanza gukanikwa nabyo bigatwara ikindi kiguzi cy’amafaranga arenga ku yo zaguzwe.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo