Rugamba ahinga Watermelon zifite ubunini bwihariye… hari n’ipima 15 KG - AMAFOTO

Rugamba Audace ni umusore ukiri muto ukora umwuga w’ubuhinzi bwa Watermelon. Ni umwuga yinjiyemo nyuma yo gutera umugongo ubwubatsi yize kuko ngo asanga ubuhinzi aribwo bumwungukira cyane kurusha uko yari kujya kubaka.

Ni ubuhinzi akorera mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare ariko isoko rinini rye rikaba mu Mujyi w Kigali.

Kuko i Nyagatare hakunda kuva izuba rikaze rishobora kubangamira ubuhinzi bwe, Rugamba ngo akoresha uburyo bwo kuvomerera buhoraho kugira ngo ‘Watermelon’ ze zikure neza nta nkomyi.

Mu mezi 3 nibwo aba amaze kubona umusaruro. Watermelon ze ngo ziba zipima nibura hagati y’ibiro 12 na 15 ifite ibiro byinshi. Azihinga kuri Hegitari 4. Amaze umwaka n’igice muri ubu buhinzi.

Yize ubwubatsi, yisanga mu buhinzi

Umwaka ushize nibwo Rugamba yarangije kwiga ubwubatsi mu mashuri yisumbuye muri ETO Gitarama. Kuko ngo yari yaratangiye gucuruza Watermelon atararangiza n’amasomo ye, ngo yaje kubona ko zirusha inyungu ubwubatsi yize, ahitamo kuba aribwo akomeza aho gushakisha akazi kajyanye n’ibyo yize.

Ati " Iyo umuntu akura , agenda agira ibyiyumviro byinshi. Ntabwo nakuze nzi ubuhinzi bwa Watermelon ariko nabonye ko ari igihingwa cyiza, cyerera igihe gito kandi cyunguka cyane…Ushobora gushora nka Miliyoni 2 ugakuramo miliyoni 7 FRW mu gihembwe kimwe gusa…

Nasanze ngiye mu bundi bucuruzi nari kujya mbona ay’umushahara usanzwe nka 200.000 FRW, cyangwa ay’isumbuyeho gato…Nize ubwubatsi , sinigeze niga ibijyanye n’ubuhinzi ariko nasanze ko ariwo mwuga wanteza imbere kandi nagendeye no ku iterambere njye nifuza kugeraho."

Iyo umubajije aho yakuye ubumenyi bw’ubuhinzi akora, Rugamba akubwira ko yagiye yegera abandi bahinzi bahinze ‘Watermelon’ mbere ye akaba aribo akuraho ubumenyi.

Ati " Nyuma nibwo nabonye hari aho ngeze, ntangira kuzihinga , nkanifashisha internet mu kumenya uburwayi bwazo nicyo nakora igihe hari ikibazo zigize. Ubu ngeze ku rugero rushimishije rwo kuba nabasha guhinga ntiriwe mvuga ngo ndabaza ku ruhande. "

Umwihariko wa Watermelon ahinga

Rugamba avuga ko uretse ubunini bwihariye Watermelon ahinga zifite, ngo nuburyohe bwazo zirabwihariye.

Ati " Umwihariko wa Watermelon mpinga, namwe murawubona ni ubunini bwazo. Ubunini zifite butandukanye n’iz’ahandi kandi zikaba ziri ku giciro gito. Imwe ni 3000 FRW kandi si menshi ukurikije uko zingana kandi n’abaduhahira batubwira ko ziba ziryoshye …

Natwe tuba twarazisuzumye nubwo umuntu atajya aho ngo yivuge imyato. Ibyiza tubibwirwa n’abakiriya. Iyo umwe aje kuguhahira, ejo akagaruka, akakurangira n’abandi, biragushimisha nk’umuhinzi ukaba n’umucuruzi."

Bimaze kumugeza kuri byinshi

Rugamba avuga ko ubuhinzi bwa Watermelon bumaze kumugeza kuri byinshi nubwo atarabumaramo igihe kinini.

Ati " Nubwo ntarabimaramo igihe kinini, ubu bimaze kungeza kuri byinshi. Nubwo mpinga i Nyagatare ariko mba mu Mujyi wa Kigali kandi nditunze. Sinavuga wenda ku mugaragaro amafaranga ntunze kuri konti ariko bimaze kunteza imbere cyane..Ku myaka yanjye 22 bimaze kungeza kuri byinshi."

Kuri ubu ubuhinzi bwa Rugamba bwahaye akazi gahoraho abantu bagera kuri 6. Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali aharebana n’aho bita kwa Mutangana mu isoko ry’imbuto niho Rugamba akunda kugirishiriza ‘Watermelon’ ahinga. Umukeneye wamubona no kuri 0782074190.

Rugamba ni umwe mu rubyiruko ruri kumurikira ibikorwa byabo mu imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riri kubera ku Murindi wa Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kamena 2018 rikazarangira tariki 3 Nyakanga 2018.

Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti " Duhindure Ubuhinzi n’Ubworozi hashorwa imari mu guhanga udushya no mu buhinzi n’Ubworozi bubyara inyungu."

Watermelon Rugamba yeza zifite ubunini bwihariye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • Ndayishimiye Rafiki Yves

    "Courage Auda" kuko icyingenzi si ugukora icyo wize ahubwo ni ukwiga gukora icyo ukunda kandi ukagikora neza. dutewe ishema nawe!

    - 28/06/2018 - 08:49
  • Habimana venuste

    Kabsa uwo musore Audace nakomereze aho akomeza no kugira urundi rubyiruko inama rukitinya mugushaka ukorwabaho rubinyujije mukwihangir umurimo

    - 28/06/2018 - 13:09
  • ######

    Komerezaho kbx ugeze ahashimishije

    - 28/06/2018 - 21:26
  • justin

    courage musore muto!kdi Imana izabigushoboza neza,tinyuka urashoboye!

    - 13/09/2018 - 08:48
  • Niyonzima Theogene

    Courage kbs rugamba twabona gute contact zawe kwaribyo byadufasha murakoze

    - 15/04/2019 - 12:22
  • Claude

    His phone number is 0782074190 nukuri tunejejwe nawe komerezaho kd gusha kaniko gushobora . Imana izakwagurira imbago.

    - 29/07/2019 - 14:27
  • ######

    ndifuza guhinga water melon nanjye ngira inama ruga

    - 22/01/2020 - 12:11
  • manishimwe

    ndashaka gukora nanjye nkakira nabigenza nte?

    - 23/01/2020 - 11:37
Tanga Igitekerezo