Rubavu: Abahinzi barabogoza! Ibitunguru byabuze isoko none biri kuborera mu murima

Abahinzi b’ibitunguru bo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’igihombo bagize nyuma y’aho umusaruro bejeje wabuze isoko ku buryo hari bamwe bahisemo kubigumisha mu mirima ngo bibe ifumbire y’imborera.

Abahinzi bo mu Karere ka Rubavu bejeje ibitunguru barasaba gufashwa kubibonera isoko kuko bakomeje guhura n’igihombo kuko umusaruro wabonetse wabuze isoko ku buryo hari bamwe muri bo bahisemo kubigumisha mu mirima ngo bibe ifumbire y’imborera.

Hakizimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Kanyundo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu yahinze ibitunguru ku buso bwa hegitari 1 byera nk’uko yari abyiteze, ariko magingo aya atewe impungenge nuko ibyo bitunguru bitangiye kwangirikira mu mirima kubera ko yatinye kubisarura nta soko ryabyo ngo afite.

Izi mpungenge azihuje na bagenzi be barimo Kanyabushi Eliyazari watabye ngo toni 2 z’ibitunguru zaboze, yaziburiye isoko ahitamo kutongera gusarura ibikiri mu mirima.

Kubura isoko ry’ibitunguru ni ikibazo gikomeje kugira ingaruka ku bahinzi batari bake bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu, bifuza ko bafashwa kubona isoko ry’umusaruro w’ibitunguru kuko ritabonetse byakoma mu nkokora ubuhinzi bwabo.

Ku rundi ruhande hari abibaza niba imbuto y’ibitunguru ihingwa muri aka karere yaba itaboneye kuko no kubyanika ngo bibora aho kuma. Ni mu gihe hegitari 1 ivamo toni zigera kuri 20.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko ikibazo kitashakirwa ku mbuto kuko mu kubihinga hagenderwa ku mabwiriza atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, ahubwo ngo bagiye kongera imbaraga mu kugeza umusaruro wabonetse ku isoko.

Uyu muyobozi akomeza yizeza abahinzi ko ikibazo cyo guhombywa no kubura isoko ry’imboga kiri hafi kubonerwa umuti kuko imashini yitezweho kuzitunganya ku buryo zahunikwa igihe kirekire yo mu murenge wa Busasamana, irimo gukorwa neza kugirango hakemurwe ibibazo byari byayigaragayeho byo gutogosa imboga aho kuzumisha.

Ibibazo aba bahinzi b’ibitunguru bagaragaza babihuje kandi na bagenzi babo bajeje tungurusumu, babura isoko. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje kandi aba bahinzi ko buzabahuza n’ibigo by’imari byabahaye inguzanyo kugira ngo barebere hamwe uko bazafashwa kuyishyura itababereye umuzigo.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo