Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy’urubyiruko rugorwa no kubona ubuziranenge bw’ibicuruzwa bakora

Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017 nibwo Perezida Kagame yasubije ibibazo by’abaturage ubwo yari umutumirwa kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu. Ku kibazo cy’ubuziranenge urubyiruko ruvuga ko rugorwa nabwo, Perezida Kagame yavuze ko bizakomeza gukorwaho ariko narwo rukongera imbaraga.

Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo nyinshi cyayobowe n’Umunyamakuru Cleophas Barore na Novella Nikwigize. Abaturage babazaga ibibazo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook, baterefona mu kiganiro cyangwa se abari muri Studio ahaberaga iki kiganiro nabo bagahabwa umwanya bakabaza ibibazo.

Gisubizo Gaella wiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK niwe wabajije ikibazo cy’urubyiruko rugorwa no kubona ubuziranenge, bakakwa amafaranga menshi kandi aribwo bagitangira. Yasabaga Perezida Kagame ko urubyiruko rwakoroherezwa mu kubasha kubona ubuziranenge rw’ibyo bakora ariko bitabagoye cyane.

Abari muri studio ya RBA yabereyemo ikiganiro

Barore na Nikwigize bayoboye ikiganiro

Gisubizo abaza ikibazo cy’urubyiruko rugorwa no kubona ubuziranenge

Gisubizo yagize ati “ Ndagushima mu kubohora igihugu..,njye navutse nyuma ya Jenoside. Iyo mutakibohora, simba naravutse kuko navutse nyuma…Ikibazo mfite ni imbogamizi mu gutangira business…cyane cyane kuri made in Rwanda…haracyari imbogamizi mu kubona imbyangombwa by’ubuziranenge…., nkaba nasabaga ko habaho kugabanya igiciro ku rubyiruko byadufasha nk’urubyiruko…”

Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko hari ibikiri gukorwa gusa asaba urubyiruko gushyira imbaraga mubyo bakora, bakazamura ubuziranenge kugira ngo ibyo bakora bijye guhatana ku masoko mpuzamahanga.

Perezida Kagame yagize ati “ Ngirango ikibazo uvuze kirahari ariko ntabwo ari ikibazo , na we wavuze ko uri Igisubizo…imyigishirize ni akazi kagikomeza , ntabwo tuzarekera aho gukomeza gushyiramo ibishoboka byose gukorwa … ibijya ku isoko bikabona umwanya wabyo, nabyo birahari kandi hari ababikora , hari n’abo wavuze amazina yabo…ariko dushaka ko umubare wakomeza wiyongera uko bishoboka…”

Yunzemo ati “ Ariko ku rundi ruhande ikibazo kiri kuri namwe ubwanyu urubyiruko, … mugerageza gukora…ntabwo ibintu byose bibonekera hamwe uko umuntu abyifuza, ntabwo ushobora kubona ubuziranenge uko bikwiye, ngo ubonere icyarimwe amafaranga ushaka gutangiza uko uyashaka uko angana ….aho hagati hari bya bibazo navugaga umuntu ahura nabyo mu buzima…ariko iyo ufite ibyangombwa byabindi byo kumenya, byo kuba abantu barakwigishije, kumenya ibyo ukora, ibyo bashyiraho bifasha abantu, muri rusange ahantu ukorera, ibirimo bifasha bite kugira ngo ushobore gukora neza,…ibyo birahari…ni ukugenda twongera gusa uburyo byagera kuri benshi, byaboneka kuri benshi…”

Ariko icyo udakwiriye kwivanamo mu bikwiye gukorwa, ni wowe …imbaraga zawe ushyiramo, ubushake, amasaha ushyiramo, umuhate, ..ugerageze…nabisubiza muri rusange mvuga ngo , ibyo uvuga uhura nabyo bihari tuzashaka uburyo ibyo nabyo byagenda bikemuka …ariko ntabwo nshaka kugira ngo ngo tubikemure mu buryo bwo kwemera ibitujuje ubuziranenge… ngo uvuge uti nanjye nimuntware uko meze…Oya, ahubwo tuzagufasha na we wifasha kuzamura…hanze hariya mu ipiganwa, ryo ntabwo rirobanura … ntabwo rivuga ngo uyu ni uwa kanaka, yavutse gutya…competition ni competition…niyo mpamvu bagufasha kuzamura ubumenyi, ubuziranenge kugira ngo ibyo uba wakoze , nibijya hariya bihatane…”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo