Mu rurabo rwa ‘Hibiscus’ akoramo ‘Jus’ na ‘Wine’ bifitiye akamaro umubiri

Iradukunda Yvonne Emmanuella akuriye kompanyi yitwa Rwagasabo ikora ‘Jus’ na ‘Wine’ bikoze mu rurabo rwa Hibiscus ngo bikaba bifitiye akamaro kanini umubiri.

Bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza . Umwihariko wa Jus na Wine bakora ni uko ngo bivura abantu bagira umuvuduko w’amaraso, abarwara mu myanya y’ubuhumekero , abarwara za rubagimpandetse ndetse n’amavunane.

Indabo za Hibiscus usanga ziri ku nzitiro zinyuranye cyane cyane ku bigo by’amashuri.

Ahakomotse igitekerezo

Iradukunda avuga ko igitekerezo cyo gutangira umushinga we yakigize nyuma y’uko ‘Jus’ yakoze mu rurabo rwa Hibiscus yakijije nyina umubyara indwara za rubagimpande.

Ati " Kugira icyo gitekerezo rero cyo gukora iyo Wine na Jus, byaturutse ku ndwara umubyeyi wanjye yajyaga akunda kurwara. Maman yajyaga arwara indwara za rubagimpande, kunama bikamubana ikibazo.

Nakoze ubushakashatsi kuri internet mbona ko ruriya rurabo ruvura. Nagiye kuruca , tubikoramo Jus yo kunywa mu rugo , mbona hari impinduka bimugizeho , ndavuga nti ese kuki umuntu atanabikora bikaguka bigafasha n’abandi bantu.

Natangiriye kuri Jus, nizo nabanje gukora , buhoro buhoro bigenda byaguka. Turanateganya gukoramo n’amavuta afasha cyane umusatsi."

Mu Ntara y’Iburasirazuba ngo indabo za Hibiscus zirahera cyane kubera ubutaka bwaho ariko aho yamenyeye akamaro k’izo ndabo ubu ngo bashatse imbuto z’izo ndabo barazihinga.

Ati " Ubu twashatse imbuto, twashatse abahinzi basigaye baduhingira mu mirima yihariye."

Ubu ibicuruzwa bye biboneka muri Nyabugogo ndetse n’i Kayonza aho bakorera. Iradukunda avuga ko bari gushakisha icyangombwa cya nyuma cy’Ubuziranenge kugira ngo bizabafashe kubona amasoko manini yagutse.

Iradukunda ni umwe mu rubyiruko ruri kumurikira ibikorwa byabo mu imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi riri kubera ku Murindi wa Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kamena 2018 rikazarangira tariki 3 Nyakanga 2018.

Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti " Duhindure Ubuhinzi n’Ubworozi hashorwa imari mu guhanga udushya no mu buhinzi n’Ubworozi bubyara inyungu."

Izi nizo ndabo za Hibiscus. Abize ibinyabuzima baziko ari rwo rurabo rufatwa nk’urugero rw’ururabo rwuzuye. Ziboneka mu mabara anyuranye, umutuku, umuhondo, umweru kandi zose zinganya intungamubiri

Wine na Jus Iradukunda akura mu ndabo za Hibiscus

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • NSANZUMUHIRE

    MUGURIHSA AGWAHE

    - 13/02/2019 - 21:24
  • ######

    nifuza kumuha hibiscus azampamagare kuri 0783609278

    - 21/03/2019 - 23:26
Tanga Igitekerezo