Isubukurwa ry’ingendo z’indege, akanyamuneza ku bikorera

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangaje ko ibibuga by’indege bizasubukura imirimo muri Kanama uyu mwaka, abikorera baravuga ko iyi ari inkuru nziza mu kuzahura ubukungu no gusubiza ibintu mu buryo.

Mutoni Agnes ni umwe mu bagurisha amatike y’indege mu Mujyi wa Kigali wishimiye icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege kigatangira kwakira abagana u Rwanda.

Ni ibyishimo asangiye na mugenzi we Anny Batamuriza na we wakira bamukerarugendo basura u Rwanda.

Mutoni Agnes yagize ati "Byadushimishije cyane n’abacuruzi ubwabo n’abantu batari abacuruzi bakunda kugenda byabashimishije cyane. Buri muntu aba afite abakiliya batandukanye ariko nkanjye abo nkorana na bo ni Abanyarwanda bava mu Rwanda cyane cyane abacuruzi, ni bo benshi ariko nabandi barahari. Gusa akantu kamwe kataratunezeza ni uko nkanjye uvuga ko nkorana n’abacuruzi cyane abajya Chine na Dubai bo ntabwo bazatangira ku itariki ya mbere ariko na byo ni inzira nziza, ni intambwe nziza duteye twizeye ko na bo bizatangira kandi na bo bazagenda."

Anny Batamuriza ati "Iriya ni inkuru nziza kuri twe nk’abantu bakora ibintu byerekeye kwakira ba mukerarugendo, igihe cyari kigeze amezi abaye 5 dutegereje kuvuga ngo ikibuga mpuzamahanga cyafunguye. Ni ukuvuga ngo ba mukerarugendo bashakaga kuza mu bihugu na byo byafunguye barahita baza gusura u Rwanda kuko ubundi twakoraga domestic tourism Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda gusa. Ubwo rero ni ukuvuga ngo ni byo twari tumazemo iminsi dukora mu byumweru 2 bishize kuva ubukerarugendo bwafungurwa kuba rero kuri twe batugejejeho inkuru nziza yuko n’ikibuga mpuzamahanga kigiye gufungura ni ni inkuru nziza kuri twe ni inkuru nziza ku bakiliya bacu bari bategereje.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko ku wa 1 Kanama 2020 ari bwo indenge zitwara abagenzi zizasubukura ibikorwa byazo bikazajyana n’ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19.

Zimwe muri izo ngamba, harimo nko kuba abagenzi bose (barimo n’abanyura mu gihugu bakomeza ahandi), bazajya basabwa kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe koronavirusi na laboratwari zibyemerewe ibisubizo bikerekana ko batanduye nibura amasaha 72 mbere y’uko bagera mu Rwanda.

Ku bagenzi baza mu Rwanda kandi bazajya bapimwa koronavirusi bwa kabiri bahageze, ibisubizo bitangwe mu masaha 24, icyo gihe bategereje igisubizo bakazajya baba bari muri hoteli zagenwe kandi bakazajya biyishyurira."

Urwego rw’Abikorera PSF na rwo ruri mu bishimiye iki cyemezo. Umuyobozi warwo Robert Bafakulera yemeza ko n’amahoteli yo mu gihugu agiye kubyungukiramo bitewe n’uko na yo yahombejwe bikomeye n’ihagarkwa ry’ingendo zo mu kirere.

Ati " Urwego rw’amahoteli ubucuruzi bwagabanutse kugera ku kigero cya 0% ariko ubwo bafunguye inama ziraza gutangira n’abashyitsi baze kudusura bagure ibintu bitandunye ndibwira ko biza kuzamuka wenda buhoro buhoro ntiwamenya ikigero neza ariko ntitwabura kugera nibura ku 10-20%. Amabwiriza arahari ahagije, Minisiteri y’Ubuzima yatanze amabwiriza turayazi, ibikoresho birahari twarabiteguye no ku mahoteli yafunguye yagiye ashyiraho ibikoresho bitandukanye ari sanitiser ari n’ibindi, byose aho gukarabira byose birahari ndibwira ko icyorezo kitazakwira kubera iyo mpamvu."

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo washyize u Rwanda mu bihugu 15 aho abaturage bo muri ibyo bihugu bemerewe bemerewe kwinjira mu bihugu 28 bigize uwo muryango guhera ku tariki ya mbere Nyakanga.

Ni icyemezo cyafashwe bitewe n’uko u Rwanda rugaragaza ubushatse mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Uhagarariye uyu muryango mu Rwanda Ambasaderi Nicola Bellomo avuga ko iyi ari indi ntambwe izagira uruhare muguteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ati "Birumvikana ni indi ntambwe y’ingezi itewe biragaragara ko igihugu kirimo kubyitwaramo neza ikaba yiteguwe gukingura ndetse hari ibigomba kwitabwaho birimo gupima abinjira kikaba ari ikintu cyumvikana. Ibi kandi ndakeka bizagira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo kuko ubukerarurgendo ni inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’iki gihugu. Abantu benshi bahawe akazi muri uru rwego nkaba numva ari amahirwe yo gutuma ba mukerarugendo bongera kugaruka mu Rwanda bagasura ibyiza nyaburanga by’iki gihugu. Iyi virusi ntabwo izi uwari we wese, tugomba gufatanya tugashyira hamwe ni yo mpamvu dushyigikira gushyira hamwe ibiganiro n’ubufasha bushoboka ariko nta wayirwanya ku giti cye birasaba ubufatanye ni na byo uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugerageza guteza imbere kandi u Rwanda ruri ku isonga mu bafatanyabikorwa bacu muri uru rugendo."

Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege mu Rwanda(Rwanda Airports company) cyadutangarije ko mu minsi iri imbere ari bwo kizatangariza abanyamakuru aho imyiteguro yo gusubukura ingendo z’indege igize kimwe n’anadi mabwiriza.

Afurika yahombye miliyari 17 z’amadorali y’Amerika hagati ya Werurwe na Mata uyu mwaka, ndetse kugeza ku ya mbere Kamena , 51% y’uru rwego rw’ubwikorezi rwari rugeze ku rwego rwo kudashobora no kwishyura inguzanyo rwafashe ku buryo leta z’ibihugu by’uyu mugabane zisabwa gushora imari muri uru rwego kugira ngo ruzanzamuke na ho ubundi 41% by’izi ndege zizafunga imiryango.

Kuva tariki 20 Werurwe 2020, u Rwanda ni bwo rwafashe icyemezo cyo guhagarika indege z’abagenzi ziva cyangwa ziza mu gihugu mu kurushaho kwirinda ikwirakwizwa rya koronavirusi ariko indege zitwara imizigo ndetse n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zo zakomeje gukora nk’uko bisanzwe.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo