‘Isi yugarijwe n’ihungabana ry’ubukungu rya mbere ribi guhera mu myaka ya 1930’

Ikigega cy’isi cy’imari (IMF/FMI) kivuga ko ubukungu bw’isi buzagabanukaho 3% uyu mwaka muri iki gihe ubukungu bw’ibihugu ku isi buri kugabanuka byihuse cyane bwa mbere mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

IMF ivuga ko iri ari ryo hungabana ry’ubukungu bw’isi ribi cyane ribayeho nyuma y’iryabayeho mu myaka ya 1930 ryiswe ’Great Depression’.

Ivuga ko icyorezo cya coronavirus cyashoye isi mu "kaga ntagereranywa".

Iki kigega cyongeyeho ko mu gihe iki cyorezo cyaba gikomeje byagira ingaruka ku bushobozi bwa za leta na banki z’ibihugu bwo kugihagarika.

Gita Gopinath, ukuriye impuguke mu bukungu za IMF, yavuze ko akaga katewe na coronavirus gashobora kugabanura tiriyari (trillion) 9 z’amadolari y’Amerika ku musaruro mbumbe w’ibihugu mu myaka ibiri iri imbere.

Iri teganya ry’ishusho y’ubukungu bw’isi rya IMF rishimagiza uburyo "bwihuse kandi bwagutse" mu bihugu nk’Ubwongereza, Ubudage, Ubuyapani n’Amerika bwo guhangana na coronavirus.

Ariko IMF yavuze ko nta gihugu na kimwe kitazakorwaho n’iri hungabana ry’ubukungu.

Iki kigega cyiteze ko mu mwaka utaha ubukungu bw’isi buziyongera ku kigero cya 5.8% niba coronavirus igenjeje macye mu gice cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2020.

Madamu Gopinath yavuze ko ibihe bidasanzwe byashyizweho kubera coronavirus ari "ukuri kuryana" ku bakora igenamigambi mu bihugu bitandukanye ku isi.

Avuga ko ubu abo "bari mu rujijo rw’igihe bizamara n’ingaruka bizateza".

Madamu Gopinath yagize ati: "Kuzahuka gucagase [mu bukungu bw’isi] kwitezwe kuba mu mwaka wa 2021.

"Ariko ikigero cy’umusaruro mbumbe [GDP] kizaguma kiri munsi y’uko byari bimeze mu bihe bya mbere y’iyi virusi, ndetse hari n’urujijo rwinshi ku kuba niba ibyo bizarama.

"Biranashoboka ko ubukungu bwakwiyongera nabi kurushaho".

Isi izahababarira

Madamu Gopinath yavuze ko ku nshuro ya mbere guhera mu gihe cy’ihungabana ry’ubukungu bw’isi ryiswe ’Great Depression’, ubu noneho ibihugu bikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere byose ubukungu bwabyo buzahungabana.

IMF yaburiye ko kwiyongera mu bukungu mu bihugu bikize kutazongera kugera hejuru bwari buri mbere yuko coronavirus yaduka, atari nibura mu mwaka wa 2022.

Ubuvuzi

Nubwo ibihe bidasanzwe by’akato bizagira ingaruka ku bukungu, IMF ivuga ko ibyo ari ngombwa cyo kimwe n’ingamba zo kwirinda kwegerana.

Igira iti " Ingamba z’ukuri ni ingenzi mu kugabanya umuvuko wa virusi ndetse no gufasha inzego z’ubuzima guhangana no gucira inzira urwego rw’ubukungu ngo rwongere rukore kare kandi rufite ingufu nyinshi kurushaho.

"Urujijo n’igabanuka rya serivisi nkenerwa bishobora kuba bibi kurushaho mu gihe virusi yaba yiyongereye cyane nta n’uburyo bwo kutegerana buriho".

IMF kandi yatangaje ingamba enye zihutirwa zo guhangana n’iki cyorezo.

Yasabye ko inzego z’ubuzima zihabwa andi mafaranga yo gukoresha n’abakora mu nzego z’ubuvuzi n’ubucurizi bagaterwa inkunga y’amafaranga.

Yanasabye ko banki nkuru z’ibihugu zikomeza gufashwa ndetse hagashyirwaho gahunda yumvikana neza yuko ibintu bizagenda nyuma yo gusohoka muri iki gihe cya coronavirus.

IMF yasabye isi gusenyera ku mugozi umwe mu gushaka no gukwirakwiza imiti n’inkingo.

Yongeyeho ko ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere bizacyenera gusonerwa imyenda, mu mezi no mu myaka iri imbere.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo