Inyungu ya Lamborghini yarazamutse cyane muri Covid

Inyungu ya Lamborghini yarazamutse cyane mu 2020, nubwo hari amezi abiri uruganda rwayo mu Butaliyani rwafunze kubera iki cyorezo.

"Twaratunguwe," ni ibivugwa na Stephen Winkelmann ukuriye Lamborghini.

Nubwo umubare w’imodoka zagurishijwe ari nke ugereranyije n’umwaka ushize, Lamborghini yagurishije imodoka zidasanzwe zihenze cyane, bizamura inyungu yabo.

Ubushinwa niho isoko rinini ryavuye kandi uyu mwaka bushobora guca ku Budage nk’isoko rya kabiri rinini rya Lamborghini.

Imodoka nshya za ’sports utility vehicle’ (SUV) za Lamborghini zitwa Urus zarakunzwe cyane, zafashe 59% by’izaguzwe zose z’uru ruganda ku isi mu mwaka ushize.

Abaguzi bo mu Bushinwa batumije imodoka zihenze cyane za SUV, zo mu nganda za Rolls-Royce, Bentley na Lamborghini.

Stephen Winkelmann yabwiye CNBC ati: "Urus iri kuduha umutuzo mu byo dushora n’ibyo twinjiza, ibyo turi kwinjiza nabyo biraduha icyizere cy’ishoramari ejo haza."

Lamborghini, ifitwe n’uruganda rwa Volkswagen, mu 2020 yacuruje imodoka 7,430 ku isi, mu gihe mu 2019 yagurishije imodoka 8,250.

Ariko inyungu ya Lamborghini yabaye nini kubera abaguzi basabye gukorerwa amoko "macye yihariye" y’imodoka

Imodoka zikoresha amashanyarazi

Biteganyijwe ko Ubushinwa buba umukiliya munini wa kabiri w’uru ruganda, bwa mbere bukavana Ubudage kuri uwo mwanya. Amerika niryo soko rinini rya Lamborghini, aho baguze imodoka 2,224 zayo mu 2020.

Ingorane nini ya Lamborghini ni amabwiriza yo kugabanya imyuka ihumanya ku isi, no guhindura igakora imodoka zikoresha amashanyarazi.

Uru ruganda ntiruratangaza imigambi yarwo yo gukora imodoka zidasanzwe kandi zikoresha amashanyarazi, nubwo bikekwako ruzabikora mu kwezi kwa kane.

Winkelmann ati: "Tugomba guteganya no guhinduka kw’abakiliya bacu ku modoka bashaka. Iki ni igihe cy’ingenzi ku modoka za siporo, aho tugomba gutegura ejo hazaza".

Asubiza ku makuru avugwa ko Volkswagen ishobora kugurisha Lamborghini, Winkelmann yavuze ko "Volkswagen Group iberanye neza neza na Lamborghini".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo